Hagiye gushyirwaho Sosiyete izafasha abahanzi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri rusange iyi nama yari yubakiye ku kureba uburyo iteka rya Minisitiri rigena imikorere n'imitegurire y'ihuriro/Sosiyete ishinzwe gukurikirana no gucunga uburenganzira bw'umutungo mu by'ubwenge (Collective Management Organisation - CMO) ryashyirwa mu bikorwa n'ibisabwa byose bijyanye no gukusanya no gutanga amafaranga y'ingurane (Royalties) agenewe abahanzi. 

Ibi biteganywa n'itegeko No 055/2024 ryo ku wa 20/06/2024 rigamije kurengera umutungo bwite mu by'ubwenge ko hazashyirwaho iteka rya Minisitiri rizafasha mu ishyirwa mu bikorwa itegeko ryavuzwe haruguru. 

Muri iyi nama yabereye kuri Serena Hotel kuri uyu wa Kane tariki 7 Werurwe 2025, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda mushya, Sebahizi Prudence yavuze ko kurengera umutungo mu by'ubwenge ari ingenzi mu kurinda no gushima imbaraga n'impano z'abahanzi, abahanga mu guhanga ibihangano, ndetse n'abavumbuzi.

Yongeyeho ko kugira urwego rukomeye rw'uburenganzira ku mutungo mu by'ubwenge ndetse na Sosiyete 'Collective Management Organisation â€" CMO', ikora neza bizafasha abahanzi kubona inyungu ivuye mu bihangano byabo, bikabageza ku mwuga urambye kandi ubafitiye inyungu.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Ngabo Brave, we yavuze ko iyi sosiyete igiye gushyirwaho ari igisubizo ku mpungenge z'abahanzi, kuko bamaze igihe bagaragaza ko batabona inyungu ikwiye ivuye mu bihangano byabo.

Perezida w'Inama y'Igihugu y'Abahanzi, Niragire Marie France, yashimiye Leta y'u Rwanda ku mbaraga ishyira mu guteza imbere ubuhanzi no kubuhindura umwuga ubasha gutunga ababukora.

Amakuru agera kuri InyaRwanda, avuga ko iyi Sosiyete 'CMO' izatangira iri mu biganza by'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), hanyuma nimara guhabwa ibyangombwa byose ndetse n'ibikoresho byo gukoresha mu kugenzura ahakoreshejwe ibihangano by'abahanzi (System), izegurirwa abikorera.

Ingingo y'itegeko ya 350 y'itegeko N° 055/2024 ryo ku wa Â 20/06/2024 ryerekeye kurengera umutungo bwite mu by'ubwenge ivuga ko 'Ubuyobozi bubifitiye ububasha bukusanya ibihembo by'uruhushya byavuye mu gukoresha ibikomoka ku bihangano, uburenganzira bw'abahanzi n'uburenganzira bushamikiyeho kandi bukabisaranganya ku bafite uburenganzira.'

Rigakomeza rivuga kandi ko 'Iteka rya Minisitiri ufite umuco mu nshingano rigena uburyo bw'ikusanywa n'isaranganya ry'ibihembo by'uruhushya byavuye mu gukoresha ibikomoka ku bihangano, uburenganzira bw'abahanzi, uburenganzira bushamikiyeho rikorwa.'

Iyi Sosiyete ya 'CMO' izasimbura Sosiyete Nyarwanda y'abahanzi [Rwanda Societey of Authors/RSAU], yari imaze imyaka irenga 15 ifasha abahanzi kubona amafaranga ava mu bihangano byabo.

Yari igizwe n'abanyamuziki, abanditsi, abakora za Cinema n'abashushanya. Yashinzwe muri 2010 itangira gukora mu mwaka wa 2016 ishyizweho n'itegeko rirebera ubuhanzi n'abahanzi bose bafite ibihangano bifatika bigomba kurindwa ngo birengerwa ku nyungu z'abanyirabyo n'imiryango yabo.

Iyi sosiyete mu gihe imaze ikora ikurikirana, ikishyuriza abahanzi ndetse ikabagezeho amafaranga avuye mu bihangano byabo kugeza imyaka irenze 50. RSAU yari isanzwe ifite abanyamuryango barenga 600.

Umuyobozi w'Urugaga rw'Abahanzi, Intore Tuyisenge yabwiye InyaRwanda, ko bishimiye kuba Guverinoma igiye gushyiraho indi sosiyete izafasha abahanzi nyuma ya RSAU.

Ati 'Byadushimishije cyane nk'abahanzi kuko imbogamizi nyinshi RSAU yahuye nazo, zari zishingiye ku bantu batayumvaga, zizavaho. Kuko iyi izaba ikorera mu kigo cya Leta ari nayo igifasha.'

Akomeza ati 'Ikindi Leta mu izina rya Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, batwemereye kuzakoresha ikoranabuhanga mu kureba ahakoreshwa ibihangano no gusaranganya amafaranga avamo, bityo bifashe abahanzi kurushaho kugirira icyizere iyo sosiyete ya 'CMO'.

Intore Tuyisenge yavuze ko 'N'ubwo hari ibitaregenze neza ntitwabura gushimira byimazeyo umusanzu wa RSAU yatanze ari nawo musingi uzubakirwaho mu gukosora aho bitagenze neza no gukemura imbogamizi zose RSAU yahuye nazo.' Â 

Uhereye ibumoso: Umuyobozi w'Inama y'Igihugu y'Abahanzi, Niragire Marie France washinze Genesis Tv, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda mushya, Sebahizi Prudence, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Ngabo Brave n'umuhanzikazi Butera Knowless mu nama yize ku ishyirwaho rya Sosiyete ya 'CMO'

 Â 

Abarimo Dj Pius wamamaye mu bihangano binyuranye, umunyamakuru wamamaye nka Prof Mbata (uwa mbere ivuye ibumoso), Abayisenge Christian wa Isibo TV (Uwa Kabiri uvuye ibumoso) ndetse na Valents wamamaye muri filime zirimo 'Impanga Tv' (Uwa Gatatu uvuye iburyo)

 Â 

Umuyobozi w'Inama y'Igihugu y'Abahanzi, Niragire Marie France washinze Genesis Tv

 Â 

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda mushya, Sebahizi Prudence

 Â 

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Ngabo Brave 

Uhereye ibumoso: Umuhanzi Massamba Intore, umuhanzi Justin Nsengimana ndetse n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Ngabo Brave



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153180/hagiye-gushyirwaho-sosiyete-izafasha-abahanzi-kubona-inyungu-mu-miziki-bakora-153180.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)