Gen. Muhoozi yanyuzwe n'uburyo yakiriwe mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gen. Muhoozi yageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa 20 Werurwe 2025, mu ruzinduko rw'akazi, asura ishuri rikuru ry'ingabo z'u Rwanda riherereye i Nyakinama mu karere ka Musanze.

Mu isomo yatanze muri iri shuri, yasabye abanyeshuri kwibanda ku guharanira ubumwe bw'Abanyafurika, kurinda inyungu zikomeye za Afurika, kurinda umutekano w'abaturage no guharanira ubuvandimwe bw'abatuye kuri uyu mugabane.

Uyu musirikare ukunda kuvuga ko mu Rwanda ari nko mu rugo, abinyujije ku rukuta rwa X yavuze ko yishimiye uburyo we n'itsinda bari kumwe bakiriwe.

Ati 'Ndashimira Perezida Kagame, Madamu Jeannette Kagame na mugenzi wanjye Gen. Mubarakh Muganga ku buryo nakiriwe neza hamwe n'itsinda twari kumwe mu Rwanda. Imana ihe umugisha umubano wa kivandimwe urangwa hagati ya Uganda n'u Rwanda.'

Gen. Muhoozi yari aherekejwe n'abarimo Brig. Gen. Asingura Kagoro ndetse n'umunyamakuru w'inshuti ye akaba n'inshuti y'u Rwanda, Andrew Mwenda.

I want to thank H.E.Paul Kagame, First Lady Jeanette Kagame and my counterpart General Mubarak Muganga for the warm reception my delegation and I received in Rwanda. God bless the fraternal relations between Uganda and Rwanda.

â€" Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) March 22, 2025

Ubwo Gen. Muhoozi yari ageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-muhoozi-yanyuzwe-n-uburyo-yakiriwe-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)