DOGE iyoborwa na Elon Musk yatangiye kugerwa amajanja - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabaye ku wa 12 Werurwe 2025, nyuma intumwa za leta zigera kuri 14 z'abo mu Ishyaka ry'Aba-Democrate zashinjije Elon Musk n'urwego ayobora gukora bitewe n'amategeko no guhungabanya imitegekere y'izo leta.

Musk na Trump bashinjwa gukoresha ububasha bwabo mu buryo bwangiriza ubuzima bw'abaturage.

Ibizava muri ayo makuru Musk yatswe ni byo bizafasha mu kureba niba Musk n'inshuti ye Trump bahagarika ibyo bikorwa byabo bavuga ko bigamije kugabanya amafaranga Amerika itakaza mu bidafite umumaro.

Umucamanza witwa Tanya Chutkan yasabye Elon Musk gutanga amazina ndetse n'inshingano bya buri mukozi ukorera DOGE, uyu muherwe yashyize mu nzego zitandukanye za leta, n'amakuru yose ajyanye n'uko DOGE yubatswe n'ububasha Musk afite.

Musk kandi yahawe ibyumweru bitatu byo kuba yatanze izo raporo zose.

Urukiko ruramutse rwemeje ko uru rwego, rwashyizweho na Perezida wa Amerika Donald Trump, rwakoze binyuranyije n'amategeko rwahita rufunga ibikorwa byose byarwo.

Trump na Musk bamaze igihe bahisha amakuru ya DOGE cyane ko Trump we avuga ko Elon Musk atari umujyanama mukuru muri White House.

Ku ruhande rwa Chutkah avuga izo nshingano zindi ntaho zihurira n'uru rwego rundi bityo no gutanga amakuru ku bikorwa byarwo ntacyo bizatwara inshingano ze zindi.

Kugeza ubu, Elon Musk ndetse n'ibiro bya Perezida wa Amerika, White House, ntacyo biratangaza kuri iyi myanzuro y'urukiko.

Si uyu mucamanza gusa watse uru rwego raporo z'imikorere yarwo kuko muri Gashyantare 2025 undi mucamanza wo muri Washington yasabye ko uru rwego rwerekana imikorere yarwo.

Elon Musk yasabwe kwerekana imikorere y'urwego ayobora rwa DOGE



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/elon-musk-yatswe-raporo-y-ibikorwa-bya-doge-ngo-hasumwe-niba-urwo-rwego

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)