Ba rwiyemezamirimo 10 bafite imishinga y'ikoranabuhanga mu buhinzi bahatanye muri 'AYuTe Africa Challenge' - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

AYuTe Africa Challenge ni amarushanwa agamije kuzamura ibitekerezo n'imishinga byateza imbere urwego rw'ubuhinzi. Ategurwa n'Umuryango Heifer International.

Aya marushanwa ni amahirwe yashyiriweho urubyiruko rwifuza gukora ishoramari mu Rwanda, kugira ngo barusheho kunguka ubumenyi mu buryo bw'imikorere, ndetse bahabwe ibihembo nk'inkunga ibafasha kuzamura.

Mu 2023 ni bwo hatangijwe gahunda za AYuTe Africa NextGen zitegurwa na Heifer International, hagamijwe gushyigikira abashoramari bakoresha ikoranabuhanga mu buhinzi, bafite ibisubizo byafasha abahinzi bakiri ku rwego rwo hasi kuzamuka.

Mu 2025, hazatangwa ibihembo bingana na miliyoni 50 Frw, hakaziyongeraho ubujyanama n'amahugurwa ku bucuruzi, amahirwe yo guhuzwa n'abandi bahanga mu nzego z'ubukungu, bizabafasha kunguka byinshi ku buhinzi bushingiye ku ikoranabuhanga, n'iterambere ryabo rigashyigikirwa.

Abantu 10 batoranyijwe muri aya mahugurwa, bavuye mu bigo birenga 500. Biteganjijwe ko bazunguka ubumenyi buhambaye binyuze mu mahugurwa bazahabwa n'abahanga, bakanoza imishinga yabo kandi bagakorera hamwe.

Kayitare Gisa Patrick, ubarizwa muri Eco Green House akaba umwe mu batoranyijwe yagize ati "Ndi hano mu mwiherero kuko nifuza gutera imbere biruseho. Iyi gahunda izadufasha gutanga umusanzu ku gihugu no gufasha abahinzi benshi.'

Akomeza ati 'Intego yacu ni ukwaguka tukagera ku rwego ruhambaye mu bucuruzi no kuba ingirakamaro mu bikorwa by'ubuhinzi'.

Sabina Marie Rose wo muri Green Energy Technology, we yavuze ko amahugurwa barimo azamufasha kunoza neza igitekerezo cy'umushinga we.

Ati "Muri aya mahugurwa, nizeye ko nziga byinshi nkahura n'abantu nakwigiraho kunonosora ibitekerezo byanjye, no guhura n'abandi bashoramari tukaganira ibyaduteza imbere.'

Umuyobozi wa Heifer Rwanda, Verena Ruzibuka, yashimangiye ko uyu muryango ugira uruhare mu guhindura urwego rw'ubuhinzi mu Rwanda.

Ati "Muri Heifer Rwanda, twemera ko abashoramari b'urubyiruko bashobora kugira uruhare runini mu guhindura urwego rw'ubuhinzi mu Rwanda.'

Verena Ruzibuka ati "Aya mahugurwa ntabwo ari ugutegura irushanwa gusa. Ahubwo ni uburyo bwo guha urubyiruko ubumenyi, ubunararibonye, n'inkunga bikenewe kugira ngo bahangane n'impinduka mu rwego rw'ubuhinzi. Tuzishimira ibitekerezo bishya bizavamo n'uruhare bizagira mu guteza imbere ubuhinzi burambye n'ubukungu bufatika mu Rwanda."

Ubuhinzi ni umusingi w'ubukungu mu Rwanda, kuko buha akazi abarenga 60% ariko umubare w'urubyiruko muri iyi ngeri ruracyari ruto cyane.

Iri rushanwa rigamije gushishikariza urubyiruko kumva ko ubuhinzi ari inzira y'amahirwe n'iterambere. Rigamije kandi gushishikariza abashoramari bakeneye ikoranabuhanga mu buhinzi burambye.

Urubyiruko ruri guhugurwa rwizeye ko ruzarushaho kunoza ibitekerezo byabo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangijwe-mu-rwanda-amahugurwa-ku-ikoranabuhanga-mu-buhinzi-rya-ayute-africa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 24, June 2025