Amavubi yitegura guhura na Nigeria mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2026, akomeje imyiteguro n'abakinnyi bose bahamagawe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'umupira w'Amaguru iri kwitegura gukira umukino wa 5 wo mu itsinda C aho izakina na Nigeria kuri uyu wa Gatanu yamaze kwakira abakinnyi bahamagawe bose.

Nyuma yaho umutoza w'Amavubi, Adel Amrouche ahamagaye abakinnyi azifashisha ku mikino ibiri hari uwa Nigeria na Lesotho, kuri ubu abakinnyi bose bageze mu mwiherero w'ikipe y'igihigu.

Abakinnyi bageze mu mwiherero nyuma y'abandi ni myugariro Ange Mutsinzi na Rutahizamu Nshuti Innocent bose bakina muri Azerbaijan ndetse na Kwizera Jojea ukina muri Leta z'Unze Ubumwe za Amerika.

Mubakoze imyitozo baturutse hanze barimo Rafael York ukinira ZED FC yo mu Misiri,

Bonheur Mugisha wa Stade Tunisien yo muri  Tunisia, Samuel Gueulette ukiniria RAAL La Louvière yo mu Bubiligi na Djabel MANISHIMWE wa Naft Al-Wasat SC yo mugihugu cya Iraq.

Ku ruhande rw'ikipe y'igihugu ya Ni Victor Boniface, Samuel Chukwueze, Jordan Torunarigha, Moses Simon, Raphael Onyedika, Stanley Nwabali, Moses Simon, Raphael Onyedika, Jordan Torunarigha, Stanley Nwabali,Samuel Chukwueze,Bright Osayi na Igoh Ogbu.

Biteganyijwe ko ikipe y'igihugu ya Nigeria yose izaba yuzuye igeze i Kigali mu ijoro ryo mu rukerera rwo rwo kuri uyu wa Gatatu, ndetse bamwe bageze i Kigali bakaba bari bukore imyitozo kuri uyu wa Kabiri.

The post Amavubi yitegura guhura na Nigeria mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2026, akomeje imyiteguro n'abakinnyi bose bahamagawe appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/amavubi-yitegura-guhura-na-nigeria-mu-gushaka-itike-yigikombe-cyisi-2026-akomeje-imyiteguro-nabakinnyi-bose-bahamagawe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amavubi-yitegura-guhura-na-nigeria-mu-gushaka-itike-yigikombe-cyisi-2026-akomeje-imyiteguro-nabakinnyi-bose-bahamagawe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)