Ibi bihembo bihataniwe mu byiciro birimo icy'ubuhinzi (Agriculture), kurengera ibidukikije (Conservation &Sustainability), uburezi (Education), guhanga imirimo (Entrepreneuship), guharanira uburenganzira bwa muntu (Advocate For Equality),
Ubuzima (Health& Wellnes), Ubukerarugendo (Hospitality and Tourism), itangazamakuru (Media Maven), 'Innovative Scientist', 'Social Impact', 'Majestic Sportswoman' ndetse na 'Trailblazer in Tech'.
Mu cyiciro cy'abanyamakuru (Media Maven) abahataniye ibihembo barimo Michele Iradukunda wa RBA, Aissa Diana M. Cyiza wa Royal Fm ndetse na Scovia Mutesi wa Mama Urwagasabo.
Ni mu gihe Capt. Esther Mbabazi wa RwandAir ahataniye igihembo mu cyiciro cya 'Innovative Scientist', aho ahatanye n'abarimo Dr. Bernadette Arakwiye, ndetse na Dr. Marie Chantal Cyulinyana. Capt cyangwa se Komanda Mbabazi, ni umubyeyi w'imyaka 34, aho aheruka guca, ashyirwa muri 'Capatain's Club', icyiciro kigize ihuriro ry'abagore batwara indege ku Isi.Â
Maria Solange Nishimwe uzwi nka Soso Solange ku rubuga rwa Twitter, we ahataniye igikombe mu cyiciro cya 'Hospitality&Tourism), aho ahatanye na Uwimana Judith uyobora Safaris Ltd.
Patience Iribagiza witabiriye Miss Rwanda 2021, ahataniye igihembo mu cyiciro cya 'Advocate For Equality'- Uyu mukobwa niwe washinze umuryango Afroark ukorera ibikorwa binyuranye. Ahatanye na Annette Mukiga ndetse na Delphine Uwamahoro.
Ibihembo bya 'Women in Leadership Summit & Awards (WILS)' ni igikorwa ngarukamwaka kigamije guteza imbere no guha imbaraga abagore mu nzego z'ubuyobozi.
Binyuze mu mahugurwa, ibiganiro hagati y'abakuru n'abato, ndetse na porogaramu z'ubujyanama, WILS itanga urubuga rwo kuganira, guhanga udushya, no guhindura imitekerereze mu buryo burambye.
Byaherukaga kubera i Kigali, ku wa 14-15 Werurwe 2025, aho byahujwe n'inama n'ibihembo byabereye muri Kigali Convention Center, ari nabwo bwa mbere byari bibereye mu Rwanda. Ibi byari mu rwego rwo kwizihiza uruhare rw'umugore mu iterambere ry'igihugu.
Abagore b'indashyikirwa mu nzego zitandukanye barimo umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie Silver, umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Aline Gahongayire, ndetse na Kalimpinya Queen uzwi cyane mu isiganwa ry'imodoka, bari mu bahataniraga ibi bihembo. Abahatanye bashyizwe mu byiciro 16, birimo ikoranabuhanga, ubukungu, n'ibindi.
Iri huriro ryatanze umwanya ku bagore bo mu nzego zose kugira ngo baganire ku mbogamizi n'amahirwe yo mu buyobozi, bagamije gushimangira uruhare rwabo mu iterambere ry'Afurika.
Ibi bihembo byashimangiye akamaro ko guha abagore umwanya mu nzego zifata ibyemezo, bigaragaza ko ari ingenzi mu iterambere rirambye ry'igihugu.
Ibihembo Women in Leadership Summit & Awards (WILS) bigamije: Gushimangira uruhare rw'abagore mu buyobozi â" Bitanga icyubahiro n'ibihembo ku bagore b'indashyikirwa mu nzego zitandukanye.
Gushyigikira iterambere ry'abagore â" Binyuze mu mahugurwa, ibiganiro, n'ubujyanama, bifasha abagore gukura mu nzego z'ubuyobozi no guhanga udushya.
Kubaka ihuriro ry'abagore bayobora â" Bitanga umwanya wo guhura, gusangira ubumenyi, no gukomeza ubufatanye mu rwego mpuzamahanga.
Gukuraho inzitizi abagore bahura nazo mu buyobozi â" Baganira ku mbogamizi zibabangamira no gushaka ibisubizo birambye.
Gushyigikira uburinganire n'iterambere ry'abagore â" Bifasha guhindura imyumvire no guharanira amahirwe angana hagati y'abagabo n'abagore mu buyobozi n'ubucuruzi. Ni urubuga rukomeye rufasha abagore kugira ijambo mu iterambere ry'igihugu n'iry'isi muri rusange.
Alyn Sano ahataniye igihembo ku nshuro ye ya mbere mu cyiciro cy'ubuhanzi mu bihembo 'Leadership Summit & Awards (WILS)'Â Â

Umukirigitananga Sophie Nzayisenga wamenyekanye mu bihangano binyuranye yashyizwe bwa mbere mu bahataniye ibi bihembo
  Esther Mbabazi uherutse gushyirwa mu rwego rwa 'Captain' mu gutwara indege yinjiye muri 'Captain's Club', icyiciro kigize Ihuriro ry'Abagore batwara Indege ku Isi, ahataniye ibi bihembo 'WILS'    
Michele Iradukunda w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA) ahataniye igikombe muri ibi bihembo
 Scovia Mutesi washinze 'Mama Urwagasabo' akaba n'Umuyobozi w'Urwego rw'Abanyamakuru bigenzura (RMC), yashyizwe mu bahataniye ibi bihembo 
Umunyamakuru Aissa Cyiza wa Royal FM ahataniye ibi bihembo ku nshuro ya mbere
Ibi bihembo bizatangwa ku wa 20-21 Werurwe 2025, mu birori bizabera muri Kigali Convention Center