Byagarutsweho kuri uyu wa 14 Werurwe 2025 mu biganiro nyunguranabitekerezo ku ishusho ya ruswa mu Rwanda n'ingamba zo kuyirwanya cyateguwe n'Ihuriro ry'Abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira kurwanya ruswa n'ibindi byaha bifitanye isano nayo APNAC Rwanda.
Perezida wa APNAC-RWANDA, Senateri Ngarambe Télesphore, yavuze ko nubwo hari intambwe nini imaze guterwa mu gukumira no kurwanya ruswa mu Rwanda, APNAC-Rwanda isanga ruswa ari icyaha gihinduranya isura buri munsi, bityo kukirwanya bisaba imitekerereze n'imigirire bidasanzwe.
Perezida wa Sena y'u Rwanda, Dr. Kalinda François Xavier, yagaragaje ko hakenewe ubufatanye n'izindi nzego nk'Abanyarwanda mu rugamba rwo kurwanya ruswa.
Ati 'Kurwanya ruswa si inshingano ya Leta gusa cyangwa urwego rumwe. Ni inshingano yacu twese, nk'Abanyarwanda duhuriye ku ntego yo kubaka igihugu kirangwa n'amahoro, imiyoborere myiza, ubutabera, gukunda igihugu ari byo bizana iterambere rirambye duharanira'
Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Kazarwa Gerturde, yashimangiye ko ruswa ari icyaha kimunga ubukungu bw'igihugu kandi ko inzego zitandukanye zikwiye kuyihagurukira.
Yagaragaje ko hakwiye gushyirwaho ingamba zigamije gukurikirana no kubiryoza ababigizemo uruhare ndetse asaba ko hanozwa imitangire ya serivisi nk'imwe mu nzira yo guhashya ruswa.
Depite Kalisa Jean Sauver, yagaragaje ko bimwe mu byuho bya ruswa ikigaragara mu mitangire ya serivisi bishingiye ku kutagira indangagaciro na kirazira mu mikorere n'imitangire ya serivisi, kudasobanura bihagije ibisabwa ukeneye serivisi, gukerereza no gusiragiza abashaka serivisi.
Yerekanye kandi ko harimo kudakurikirana mu buryo bunoze imitangire ya serivisi hagamijwe kubazwa inshingano n'imitangire mibi ya serivisi nk'iz'ubutaka, ishyirwa mu bikorwa by'igishushanyo mbonera ndetse n'impushya zo gutarwara ibinyabiziga.
Yakomeje ati 'Icyakorwa ni ugukangurira Abanyarwanda cyane cyane abatanga serivisi kugira indangagaciro na kirazira z'umuco nyarwanda, kunoza no kumenyekanisha imikoreshereze y'ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi no mu ikemurwa ry'ibibazo by'abaturage.'
Yongeyeho ati 'Kunoza imitangire ya serivisi abazikenera bagasobanurirwa uburenganzira bwabo kandi hakirindwa kubasiragiza no gukora ubukangurambaga bwimbitse ku miterere ya ruswa, ibyo igaragariramo n'ingaruka igira ku iterambere ry'igihugu no gushyiraho uburyo buhagije kandi bunoze bwo gutanga amakuru kuri ruswa.'
Depite Kalisa kandi yagaragaje ko hari hakwiye gushyirwaho uburyo bwo kwigisha urubyiruko mu byiciro byose by'amashuri mu rwego rwo kurutoza gukurana umuco wo kwanga ruswa no kuyirwanya.
Depite Sibobugingo Gloriose, yagaragaje ko hakwiye gushyirwaho integanyanyigisho yabugenewe kuri ruswa abana bakabitozwa bakiri bato ndetse no gutegura ibiganiro ku ngaruka zayo no kuyirwanya.
Ati 'Ikindi ni ugutegura ingamba zihariye ku rubyiruko hifashishijwe ibitaramo indirimbo, televiziyo, kunyuza ubutumwa mu biganiro bikunzwe kuri radio na televiziyo⦠no gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kugaragaza ibimenyetso bya ruswa, ingaruka zayo n'ibyo dukwiriye gukora.'
Yagaragaje kandi ko habaho gukangurira abanyamadini n'amatorero n'imiryango itari iya leta kwigisha Abanyarwanda kurwanya ruswa ndetse no kubyigisha mu nteko z'abaturage.
Yavuze kandi ko hari hakwiye gushyirwaho imboni zo kurwanya ruswa mu rwego rwo kuyihashya ndetse no gushyira imbaraga mu itorero ry'umudugudu kandi ingamba zashyizweho mu gukumira ruswa zigakurikiranwa uko bikwiye.
Yasabye ko ikimenyetso cy'ikiganza cyo kurwanya ruswa cyashyizwe kuri Kigali Convention Center cyashyirwa hirya no hino mu gihugu by'umwihariko ahahurira abantu benshi.
Depite Uwubutatu Marie Therese, yerekanye ko inzego zifite kurwanya ruswa mu nshingano zikwiye gukora neza ndetse abakurikiranyweho ibyaha bya ruswa bakajya batangazwa imyirondoro yabo kugira ngo bibere urugero abatarayifatirwamo.
Ati 'Ibyo byatanga urugero mu gukumira ruswa no kuyihashya burundu.'
Yasabye kongera imbaraga mu guhererekanya amakuru n'imikoranire y'inzego zitandukanye ndetse no gukomeza gukoresha ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi no gukuraho amananiza mu mitangire ya serivisi mu nzego zose.
Depite Murora Beth yagaragaje ko abatanga ruswa bari kugenda bahindura amayeri, aho kuri ubu hari kwimakazwa ikoreshwa ry'ikoranabuhanga rihanitse ndetse namwe mu mayeri agamije kujijisha.
Ati 'Kuri ubu usanga hari imvugo zirimo kujijisha nk'umuntu akakubwira ngo kanda akanyenyeri, nta cy'ubu cy'ubusa, urasengera cyangwa ngo urazana ikiziriko cyo gutwara inka. Ayo ni amagambo akunze kugaragara mu gihe cyo kwaka ruswa.'
Yagaragaje kandi ko kuri ubu usanga nta muntu ucyakira amafaranga mu ntoki nka ruswa ahubwo hakoreshwa ikoranabuhanga aho usanga ashobora gushyirwa kuri nimero ya konti cyangwa ya telefoni y'undi muntu.
Yemeje kandi ko na ruswa y'igitsina ikigaragara mu nzego zose bityo ko hakenewe ingamba zikomeye zigamije kuyihashya.
Umunyamabanga Mukuru wungirije w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Kamarampaka Consolée, yavuze ko ubugenzacyaha bwashyizemo imbaraga mu gukurikirana ruswa, aho kuri ubu hakorwa iperereza hagamijwe gutahura abantu bose bashobora kugira uruhare mu itangwa ryayo barimo n'abakomisiyoneri badutse.
Yemeje kandi ko hari gushyirwa imbaraga mu kongera ubumenyi abakozi, kugaruza umutungo wakomotse ku cyaha cya ruswa ndetse no gukora ubukangurambaga bunoze mu baturage.
Kamarampaka yasabye ko inzego zose zajya zifatira ibyemezo abakozi babyo bagaragaweho imyitwarire iganisha kuri ruswa bakaba bakwirukanwa nubwo baba abere mu nkiko.
Inteko Ishinga Amategeko yemeje ko hakenewe ingamba nshya kandi zihamye zo gukumira ruswa no kuyirwanya.
Yasabye kandi gukomeza kwimakaza ubufatanye mu nzego no kubakira ubushobozi abakora mu nzego zishinzwe kuyirwanya ndetse no gukangurira Abanyarwanda kwitandukanye n'imigirire iganisha ku byaha bya ruswa.





Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impaka-z-abadepite-n-abasenateri-ku-kurandura-ruswa