Yampano arifuza guca agasuzuguro ka Tems muri... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ushobora kubona ijambo 'Guca agasuzuguro' ukavuga uti wa munyamakuru we urakabya. Sinkabya.

Mu ntangiriro za Mutarama, nibwo Tems yemeje ko agiye gutaramira muri BK Arena mu ruhererekane rw'ibitaramo ari gukora bigamije kumenyekanisha album ye aheruka gushyira hanze yise 'Born in the wild'.

Nyuma y'uko benshi mu bantu babonye ubwo butumwa, batangiye kwitegura kuzajya gutaramana na Tems ariko buri wese atangira kwegeranya udufaranga no gupfundapfunda imitwe y'aho ay'itike azava dore ko hari n'abari bamaze kuyagura.

Bitunguranye, Tems yongeye gutangaza ko iki gitaramo agihagaritse kubera ko mu Burasirazuba bwa DRC hari umutekano muke n'intambara bityo bidakunze ko icyo gitaramo cyabera mu Rwanda.

Nyamara nubwo hari abemeza ko atari iyo mpamvu y'umutekano ahubwo byaba biri mu buryo bw'ubucuruzi yari yiteze mu gitaramo byumwihariko amatike ariko akabona atava aho ari, hari abandi babibonamo agasuzuguro nka Tom Close.

Nyuma y'uko Tems yari amaze guhagarika iki gitaramo, Tom Close yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, avuga ko yifuza ko abahanzi b'abanyarwanda bashyira hamwe hanyuma itariki Tems yari kuzataramiraho mu Rwanda bagakora igitaramo.

Ni ubutumwa bwakiriwe neza n'abantu bose ariko bigeze kuri Yampano bwo biba akarusho yifashisha imbuga nkoranyambaga ze avuga ko BK Arena idahagije ahubwo bakwishyira hamwe bagataramira mu Amahoro Stadium.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, Yampano yagize ati 'Nunze mu rya Tom Close. Kuki abanyamahanga bagera aho kwibeshya bakadufata nkaho turi mu ntambara kandi turi amahoro? Ni igisobanuro cy'uko batazi ubudasa bwacu. Ndasaba nifuza ko igitaramo mushiki wacu w'umu-Nigeria yarigukorera muri BK Arena muze tujye mu Amahoro ku budasa bwacu.'

Nyamara nubwo nta muntu wari wiyemeza gushora imari muri iki gitaramo ngo agitegure, ni igitekerezo cyaba ari cyiza ku muntu waba wifuza gukora igitaramo cyiza mu ntangiriro z'uyu mwaka kuko benshi bagaragaza ko bibaye ari ibishoboka, cyategurwa kandi biteguye kwitabira ku bwinshi.


Tems yijunditswe n'abanyarwanda benshi bamushinja gusubika igitaramo mu buryo butumvikana


Yampano winjiye bwa mbere muri BK Arena agiye mu gitaramo cya The Ben, asanga BK Arena idahagije ngo bace agasuzuguro ka Tems



Tom Close niwe muhanzi wa mbere wazanye igitekerezo cyo guca agasuzuguro ka Tems



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151701/yampano-arifuza-gicira-agasuzuguro-ka-tems-muri-sitade-amahoro-151701.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)