Yagarukiye ku mva; akina Tour du Rwanda ya mb... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umugabo w'imyaka 57 wubatse. Wavukiye mu Karere ka Gisagara mu Majyepfo y'u Rwanda. 

Uyu mugabo afite igice cya Kabiri cy'ubuzima kitamenyekanye cyane mu itangazamakuru, harimo n'uburyo ari mu bakinnye irushanwa rya Tour du Rwanda, yabaye bwa mbere tariki 5 Kanama 2001, ikazenguruka ibice bitandukanye by'Igihugu. 

Yakinaga afite ibiro 65Kg kuko ari byo byamufashaga kunyonga neza igare, ndetse yabashije guserukira u Rwanda ajya mu bihugu bitandukanye birimo Afurika y'Epfo. 

Ni umwe mu bari bagize ikipe yitwa 'Akagera' y'i Huye, yaje no kubasha kwegukana irushanwa rya Tour du Rwanda yabaye ku nshuro ya mbere.

Muri iki gihe ari mu bakinnyi ba filime 'Urukundo rw'inzitane' ya Bahavu Usanase Jannett, ndetse akina muri filime zirimo iya Killaman, Bijiyobijya n'izindi.

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, yagarutse ku rugendo rwe rw'ubuzima rwagejeje ku kuba gukina filime, kandi yarakuze ashaka kunyonga igare gusa.

Uwakinnye Tour du Rwanda yavuyemo igihangange muri Cinema:

Diallo yavuze ko yakuze agerageza gusiganwa ku igare, ndetse yagiye akora imyitozo inyuranye irimo no kugerageza gushakisha uburyo yakoresha nibura iminota 51. Ariko kandi yakomwaga mu nkokora n'uko atari afite igare ryiza.

Bigeze gukora igerageza ahaguruka i Butare agera i Rubona ari ku mwanya wa Gatandatu ku rutonde rusange. Mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo byo gushakisha igare ryiza, yaje kubona umugabo wamuhaye iryo yakoresheje mu myitozo, ariko anamubwira ko azamuha iryiza azakoresha muri Tour du Rwanda.

Akimara kubona ririya gare, yavuye i Butare agera i Kigali ari ku mwanya wa Kane, abona ko icyo yaburaga ari igare rizima rimworohereza mu muhanda.

Diallo avuga ko ubwo bakinaga Tour du Rwanda ya mbere, u Rwanda rwari ruhagarariwe n'amakipe abiri, arimo iyitwaga 'Akagera' ndetse n'iyo kwa Mayaka.

Uyu mugabo yasobanuye ko bakoraga 'Etape' esheshatu, ndetse bageragaza mu Ntara zitandukanye z'u Rwanda, kugeza no mu Mujyi wa Kigali. Bakoreshaga inzira ya Rusizi-Butare, Kanyaru- Butera, Kigali- Nyagatare, Nyagatare-Kigali, Kigali- Gisenyi, Gisenyi-Kigali, bagasoreza mu Muyi wa Kigali.

Yishimira ko ku nshuro ya mbere ari bo batwaye Tou du Rwanda. Ati 'Nitwe twayitwaye, icyo gihe naratsikiye nza kugwa, ariko nkora impanuka ndi uwa mbere.'

Uko impanuka yabaye intandaro yo gusezera muri Tour du Rwanda 

Diallo yavuze ko adateze kwibagirwa uburyo impanuka ikomeye yakoze yatumye asezera ku mukino w'isiganwa ry'amagare, kandi yarumvaga ari inzozi ze.

Yavuze ko yakoze impanuka mu gihe yasigaga bagenzi be iminota 8, byatumye uwitwa Sengiyumva Bernard bari kumwe mu ikipe ariwe warangije isiganwa, aba uwa mbere. Ku mwanya wa Kabiri, hakurikiyeho Ruhumuriza Ibrahim n'abandi bari kumwe mu ikipe yitwaga 'Akagera'.

Uyu mugabo yavuze ko yagiranye ibihe byiza na Ruhumuriza, kuko imyitozo myinshi bayikoreye muri Nyungwe, ndetse bigeze no kugerageza bajya mu Mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy'u Burundi, bagamije kureba ko bakoresha iminota mike.

Diallo yavuze ko tariki ya 5 Kanama 2001 yamubereye mbi mu buzima bwe, kuko yakoreye impanuka ahazwi nko mu 'ikorosi ry'imbwa' ubwo basohokaga mu ishyamba rya Nyungwe.

Avuga ko yatunguwe n'uburyo yahaguye, kandi yari yarahakoreye imyitozo inshuro 18 ari kumwe na Ruhumuriza. Ati 'Nasohotse ishyamba niteguye, bandebera imbere, ndavuga nti ngiye kubumutsa aha hantu ndahazi, ariko byarangiye nguye.'

Yasobanuye ko yaguye kubera ko yitiranyije 'feri' y'inyuma, kuko yafashe iy'imbere bitewe n'uko yitiranyije ukuboko iyo feri yari irimo, aho gufata feri y'inyuma. 

Ati 'Nakase rya korosi, hafi yo mu Gasarenda, ngiye gufata feri ngo ngabanye, nshaka gufata iy'inyuma kugirango ibiro bijye inyuma, mfata iy'imbere ibiro biza imbere.'

Amahirwe yagize ni uko ataguye muri Kaburimbo, ariko yaguye muri ruhurura, ashinga umutwe agwa mu kabande.

Bamubitse ari muzima:

Yavuze ko akimara gukora impanuka, yataye ubwenge ajyanwa mu bitaro bya Kigeme atumva ikintu na kimwe. Kandi ntiyahumekaga.

Ubwo yari agejejwe kuri biriya bitaro, basanze abaganga baho basinze, kuko umuyobozi w'ibitaro byabo yari yakoze ubukwe.

Ibi byatumye abari bamutabaye bamujyana ku bitaro i Huye, bagenda bavuga ko yitabye Imana. Ati 'Tugezeyo babajije abari bajyanye bati uyu muntu yapfuye ryari? Bati amaze iminsi, ahubwo turashaka 'Morgue' yo kumushyiramo. Bari banshyize mu kiringiti, ibirenge byanjye ari byo bigaragaraga inyuma.'

Abamujyanye kwa muganga basabaga ko ashyirwa muri 'Morgue' bakazamushyingura, nyuma ya Tour du Rwanda n'ibihembo byatanzwe.

Diallo yasobanuye ko umuganga wabakiriye, yamukozeho yumva imitsi ntirafatana neza, hanyuma bamwinjiza mu cyumba bamutera imiti inyuranye.

Yavuze ko nyuma y'amasaha make yatangiye kujya muri Koma, atangira kuvuga ibintu byose byaberaga muri Tour du Rwanda mu muhanda aganira na bagenzi be.

Avuga ko yamaze igihe kinini mu bitaro, ndetse aza kuvamo abaganga bamubwiye ko azagarura ubwenge nyuma y'imyaka 15 kubera ko yari yagize ikibazo ku bwonko, kandi koko niko byagenze.

Ati 'Naguye ncuramye ubwonko bureguka, buva muri rya gufwa buza hejuru, uwo munsi rero ntabwo nabashaga kumenya umuntu nzi […] Baraje baduha igisubizo batubwira ko nzagarura ubwenge hagati y'imyaka 10 na 15 uhereye none, kandi niko byagenze.'

Yisanze muri filime 'Amarira y'urukundo' bihura n'ubuzima yanyuragamo

Diallo yasobanuye ko gukina muri filime 'Amarira y'urukundo' byabaye nko gukira ibikomere no kwiyibagiza agahinda yabanaga nako.

Uyu mugabo yavuze ko yakinnye yisanisha n'umugabo ufite ikibazo cyo mu mutwe, kuko n'ubundi atari ameze neza mu mutwe we.

Ati 'Nyuma yo kuva kwa muganga, nakinaga nivuza, uretse ko n'ibiro byiyongereye, bituma mbivamo. Rero maze gusezera, nibwo naje mu gukina filime. Ibintu bya filime ntabwo ari njye wabyizanyemo, nabizanywemo n'Imana'

Yavuze ko igihe kimwe yumvise ijwi rimubwira ko ahawe impano y'ubuhanzi, ari naryo yumviye rituma yisanga muri filime zirimo 'Amarira y'urukundo' yahuriyemo na Manzi na Fabiolla.

Aba bakinnyi bombi bongeye guhurira muri filime 'Intare y'Ingore'. Ariko kuva kiriya gihe yari yarafashe akaruhuko muri Cinema, ibyari bitumye imyaka 6 yari ishize atagaragara.

Yavuze ko mu minsi ishize yaganiriye na Bahavu n'umugabo we Ndayirukiye Fleury, bemeranya ko atangira gukorana nabo muri filime 'Urukundo rw'inzitane'. Ati 'Bo twavuganye ko ngiye gukoresha impano yanjye, kandi ikangirira akamaro.' 


Diallo yakoze impanuka ikomeye, yatumye bamubika ari muzima, bavuga ko bazamushyingura nyuma ya Tour du Rwanda


Diallo ari mu bakinnyi b'imena bakinnye Tour du Rwanda ya mbere yabaye mu Rwanda mu 2001


Diallo yatangaje ko yagarutse muri Cinema bitewe n'ibiganiro yagiranye na Usanase Bahavu Jannet


Diallo ari mu bakinnye b'imena ba filime y'uruhererekane ya filime 'Urukundo rw'inzitane'


Diallo ari kumwe na Ndayirukiye Fleury wayoboye ifatwa ry'amashusho ya filime 'Urukundo rw'inzitane' 


Uko byari bimeze mu ifwatwa ry'amashusho ya filime yakinnyemo Diallo n'abandi   

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA DIALLO

">

VIDEO: Director- Melvin-Pro- InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152283/yagarukiye-ku-mva-akina-tour-du-rwanda-ya-mbere-ubuzima-bwa-diallo-wakanyujijeho-muri-cine-152283.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)