Ubutwari buharanirwa n'umusanzu ku rubyiruko: Sindayiheba uri mu ntwari z'i Nyange twaganiriye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abanyeshuri bigaga mu Ishuri Ryisumbuye rya Nyange, mu ijoro ryo ku wa 18 rishyira uwa 19 Werurwe 1997, bagabweho igitero n'abacengezi cyica benshi abandi barakomereka.

Agace ishuri riherereyemo kakorewemo Jenoside mu buryo bufite ubukana bwo hejuru, ndetse na nyuma interahamwe zakomeje kujya ziva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Zaire) bakarasa abantu cyangwa bakabasahura.

Umunsi igitero kigabwa, Sindayiheba Phanuel yigaga mu mwaka wa gatandatu w'ayisumbuye mu Ishami ry'Inderabarezi. Abacengezi bateye ari mu masaha ya saa mbili z'ijoro, bari gusubiramo amasomo.

Icyo gihe yari arimo kwiga Psychologie kuko bagombaga gukora isuzumabumenyi ry'iryo somo ku munsi ukurikiraho.

Ati 'Abacengezi baza ku kigo cyacu,...muri ririya joro rero twabanje kugira ngo ni ikibazo cy'umutekano gisanzwe ariko dutangira kumva ari amasasu avugira hafi yacu y'urwungikane cyane, tuza kubona ko ikigo cyacu cyatewe. Mu gutangira ntabwo twabonaga ko ari twe tugenderewe ariko birangira ari ishuri ryacu ryari rigambiriwe guterwa.'

Abacengezi babanje kurasa amasasu mu birahure, abanyeshuri bose baryama hasi. Basabye abari mu ishuri ry'umwaka wa gatandatu kwivangura ngo Abahutu bajye ukwabo n'Abatutsi ukwabo, barabyanga bababwira ko bose ari Abanyarwanda.

Yavuze ko abacengezi bateye 'grenade' ebyiri mu ishuri zikomeretsa benshi ndetse baraninjira barasa amasasu menshi behereye ku b'imbere. Bakomereje no mu mwaka wa gatanu na bo banga kwitandukanya.

Ati 'Nanjye rero bangezeho, bandashe amasasu atari make mu rutugu ariko ku bw'amahirwe twagiye kwa muganga n'ubutabazi twabonye bw'ingabo z'igihugu, ubu nasubiranye imbaraga, ubu ndakora.'

Yongeyeho ati 'Badusabye kwitandukanya, Abahutu bakagaragaza uruhande bajyamo n'Abatutsi bakagaragaza uruhande bajyamo, hanyuma tukabahakanira tubabwira ko twese turi Abanyarwanda, bakaduteramo ayo magerenade tugatsimbarara ku Bunyarwanda, bakaturasa umuntu ku muntu n'ubundi tugatsimbarara ku Bunyarwanda, twanga kwitandukanya nk'uko babishakaga, ntabwo twari tuzi ko bagiye mu wa gatanu.'

Imbaraga zo kunga ubumwe bazivomye he?

Igitero cy'abacengezi cyagabwe ku Ishuri Ryisumbuye rya Nyange nyuma y'imyaka itatu Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n'ingabo zari iza RPA Inkotanyi.

Izi ngabo zafashije urubyiruko kwiyumvamo Ubunyarwanda kuko buri wa Gatatu zabahaga ibiganiro bibashishikariza gukundana no gukorera hamwe.

Sindayiheba ati 'Imbaraga zatumye muri ririya joro tubasha guhamya Ubunyarwanda tukanga kwivangura dukurikije ibyifuzo by'abacengezi ndetse n'amateka mabi yigishijwe mu gihe cy'imyaka myinshi, ni inyigisho z'urukundo no kubana neza twahabwaga n'ubuyobozi bw'ingabo zakoreraga hariya muri kariya karere, n'ubuyobozi bwa komine n'ubuyobozi bw'ishuri.'

'Buri wa Gatatu saa Sita habagaho ikiganiro batuganiriza, bakadutoza gukundana, bakadutoza gukunda kwiga, bakadutoza gukorera hamwe, ukumva ni ikintu bashyize imbere ari na cyo nshima. Byagaragaraga ko ari ubuyobozi bureba kure, buri gukora itandukaniro ry'amateka u Rwanda rwabayemo.'

Uyu mugabo kandi asanga 'Imbaraga za kabiri njye nzibona mu burere bwo mu muryango…nibutse cyane ko nta myaka itatu ishize tuvuye muri Jenoside kandi mbona icyatumye Jenoside yakorewe Abatutsi ishoboka ari inyigisho z'amacakubiri zigishijwe.'

Phanuel Sindayiheba yavuze ko mu kazi kose ukora waba intwari

Ati 'Mu muryango wacu nabyirutse mbona badutoza gukorera hamwe, badutoza gukundana no kutavangura abantu numva ngize mu mutima wanjye kutaza kugaragaza uwo amateka yangize ariko ko ntari buze kugira n'undi ngaragaza kuko nshyigikiye Ubunyarwanda, kandi mbona no muri bagenzi banjye ni ko bimeze. Icya gatatu ni ukwemera. Mbere y'uko abacengezi batangira kurasa mu ishuri basanze tumaze gusenga.'

Yahamije ko gusengera hamwe bitari bivuze ko basengera mu idini rimwe, ahubwo bari bafite umuco wo gushyira hamwe nk'abemera bagasenga na byo bikaba kimwe mu bituma bahuza imbaraga.

Gushyingiranwa bombi ari intwari, bibatera umuhate wo kubutoza abana n'abaturanyi

Sindayiheba yavuze ko mu gihe bari bakiri mu ishuri, we n'umugore we wigaga mu mwaka wa gatanu mu 1997, nta rukundo bari bafitanye kuko bari bakiri na bato ariko nyuma uko bagiye bahura kenshi, umubano waje gukura, mu 2009 bashinga urugo.

Ati 'Kuba twarashakanye twembi turi intwari z'igihugu ni uburemere bw'inshingano kuko ni ukurinda cya gihango twagiranye n'Abanyarwanda, ariko kandi tukabibonamo amahirwe yandi y'uko niba turi babiri dufite inshingano biroroshye ko twibukiranya ko iyo ndangagaciro dukwiye kuyitoza abana bacu, abandi n'aho dukorera.'

Yongeyeho ati 'Burya iyo uganirije abana ubaganiriza amateka y'ubuzima bwawe, ubuzima bwanyu nk'ababyeyi noneho n'aho ayo mateka ahuriye n'igihugu cyacu n'icyo na bo bakwiye gukora kugira ngo bagere ikirenge mu cyanyu ndetse n'icy'izindi ntwari z'igihugu urugero rwo gufatiraho baba barufite hafi."

"Byumvikane ko umuco w'ubutwari ntibawumva nk'amateka ahubwo bawumva nk'ubuzima kubera ko bari kumwe n'ababyeyi ariko n'aho dutuye na ho mu biganiro no mu byo dukora biteza imbere igihugu, ntabwo biba bitugoye gutanga ingero z'ubuzima bwacu, z'imibereho y'intwari kuko tuba tubana na bo umunsi ku wundi.'

Gushyirwa mu ntwari z'igihugu ni igihango

Sindayiheba yavuze ko we na bagenzi be bakimara kumva ko ubuyobozi bukuru bw'igihugu bwashimye kandi bugaha agaciro igikorwa cy'abanyeshuri b'i Nyange bari mu mwaka wa gatanu n'uwa gatandatu banze kwitandukanya bagashyira imbere Ubunyarwanda, byabanejeje cyane.

Ati 'Naravuze nti 'iki ni igihugu kizirikana', intambwe ntoya yose umuntu atera agana iterambere. Ni igihugu kizirikana ubwitange abanyeshuri b'i Nyange bagaragaje batagamije igihembo cyangwa ukundi kumenyekana.'

Yahamije ko kuba igihugu cyarahisemo ko igikorwa bakoze kiba urugero ku bandi bariho n'abazaza bishimishije, ariko bikanatera igihunga kuko ari inshingano ziremereye.

Ati 'Ariko binantera igihunga ko ari inshingano yindi iremereye nkomeje kwikorera yo kurinda ubwo butwari twagaragaje.'

Gushyirwa mu ntwari uri muzima ntibisaba kwigengesera

Sindayiheba yagaragaje ko kuba uri intwari ukiriho bidasaba kwigengesera kuko aho uba n'ibyo ubamo biba ari ubuzima n'ubundi bujyanye n'indangagaciro z'abatuye igihugu.

Ati 'Kuba intwari ukiriho ntabwo bisaba kugenda nk'ugenda ku magi ahubwo ni ukuba uwo uri we…Ubunyarwanda bukwiye kuba mu maraso yacu kugeza ku rwego uvuga ngo ese ibi ngiye gukora birimakaza bwa Bunyarwanda nahamije? Noneho bikakuyobora ubuzima bwawe, aho rero ntabwo bisaba ko ugira izindi mbaraga, ni uwo mutimanama. Ni inshingano igoye ariko tuyifatanyije n'abandi baturage kandi imbaraga twakoresheje kiriya gihe turi bato uyu munsi zariyongereye.'

Yavuze ko mu gihe biyemezaga gushimangira Ubunyarwanda bari bafite imyaka iri hagati ya 18 na 20, ubu rero bamaze gukura byoroshye cyane gukomeza gusigasira iyo ndangagaciro banabifashijwemo na politiki nziza y'igihugu ishyira imbere Ubunyarwanda.

Ati 'Uyu munsi dufite ubuyobozi bwiza n'ubundi bugamije guteza imbere icyo twaharaniye; Ubunyarwanda, iyo nshingano twisanga atari iyacu twenyine ahubwo isangiwe n'Abanyarwanda bose.'

Abato babanza kumukoraho ngo bumve ko ari intwari iriho

Abanyeshuri b'i Nyange barokotse igitero cy'abacengezi bari mu mirimo itandukanye igamije iterambere ry'igihugu ariko bakanagira umwanya wo kuganiriza urubyiruko rwo mu mashuri atandukanye ngo ruzakurane umuco w'ubutwari.

Ati 'Ndibuka umunsi umwe nari ndi kuganira n'abanyeshuri bo muri Lycée Notre-Dame de Cîteaux dusoje bakajya baza kunkoraho ngo bumve niba intwari ari umuntu ukiriho. Urumva ko iyo ugezeyo ukababwira uti 'ni umuntu ukiriho, ariko hari n'abandi bapfuye' bya bindi yumvaga nk'amateka abizana mu buzima akavuga ati 'burya nanjye nagera ikirenge mu cyabo kuko n'abakiriho baracyakora.''

Sindayiheba asaba urubyiruko kwirinda ibirangaza byonona ubumuntu n'umuco nyarwanda, bagakunda ibikorerwa mu Rwanda n'ibiruteza imbere.

Yavuze ko kugira ngo Abanyarwanda bashobore kugera ku iterambere, basabwa kugira umuco wo gukunda igihugu, gukora umurimo unoze no gukorera hamwe n'abandi.

I Nyange ubu ni ku gicumbi cy'ubunyarwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iby-urubyiruko-rubakoraho-ngo-rushire-amakenga-gutanga-umusanzu-mu-kubaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)