Ubalijoro Eugene yagizwe Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Banki ya Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 5 Gashyantare 2025, Banki ya Kigali yashimiye imiyoborere ya Reynolds n'ibyo yakoze byagize uruhare rukomeye mu mikorere n'iterambere ryayo mu myaka yashize.

Ubalijoro yashyizwe muri uyu mwanya n'icyemezo cy'Inama y'Ubutegetsi ya BK Group Plc, ibarizwamo Banki ya Kigali Plc. Uyu mugabo kandi yari asanzwe mu Nama y'Ubutegetsi ya Banki ya Kigali

Ubalijoro afite uburambe bw'imyaka irenga 30 mu bijyanye n'inganda z'ibinyobwa aho yabaye umuyobozi mu bijyanye n'ubucuruzi muri Afurika, Uburasirazuba bwo Hagati, Amerika n'u Burayi.

Yamaze igihe kinini mu buyobozi bw'uruganda rwa Heineken, aho yabaye mu nama z'ubutegetsi z'ibigo by'ubucuruzi bitandukanye mu bihugu nka Sierra Leone, Panama, Bahamas, St. Lucia, Costa Rica, Jamaica na Suriname.

Mu 2020 muri Kanama, Ubalijoro yagiye gukora mu ruganda rw'ibinyobya rwa Molson Coors Bevarage muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Chicago, aba Visi Perezida ushinzwe Akarere ko Hagati wari ufite icyicaro muri Leta ya Texas.

Ubalijoro yanabaye Umuyobozi w'Inama y'ubutegetsi muri Revolver Brewery ishami rya Molson Coors Bevarage riherereye i Granbury muri Texas.

Kuva ku wa 1 Mata 2024, Ubalijoro yagiye mu myanya y'inzego zitari nshingwabikorwa ndetse no mu bikorwa bya siporo mu Rwanda no mu Bufaransa.

Ubalijoro afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n'ubucuruzi yakuye muri kaminuza ya Georgetown iri i Washington D.C mu 1986, afite kandi impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n'ubucuruzi yakuye muri Canada muri Kaminuza ya Sherbrooke mu 1989.

Eugene Ubalijoro yagizwe Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Banki ya Kigali



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubalijoro-eugene-yagizwe-umuyobozi-w-inama-y-ubutegetsi-ya-banki-ya-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 13, August 2025