Mu ijoro ryakeye, umuhanzikazi  Temilade Openiyi wamamaye ku mazina ya Tems yegukanye Grammy Award mu cyiciro cya Best African Music Performance abicyesha indirimbo ye 'Love Me Jeje'.
Ni icyiciro yahigitsemo abahanzi nka Burna Boy, Davido, Lojay, Asake, Wizkid na Yemi Alade.
Akimara guhabwa iki gihembo, Tems yashimiye Imana ndetse n'umuryango we by'umwihariko Mama we wari ufite isabukuru ku munsi ukurikiye uwo Tems yatsindiyeho Grammy ye ya kabiri.
Tems yegukanye iki gihembo akuriye mu ngata Tyla ukomoka muri Afurika y'Epfo akaba ari bo bahanzi bafite iki gihembo kuva icyiciro cya Best African Music Performance cyakongerwa mu bitangwa.
Kuva iki cyiciro cyajyaho cy'umuhanzi mwiza muri Afurika, ntabwo kiratsindirwa n'umugabo dore ko izo nshuro zombi cyatwawe n'abakobwa gusa (Tyla na tems) ariko abantu benshi bemeza ko Davido akorwa mu mufuka.
Nyamara n'ubwo abafana be bavuga ko akunze gukorwa mu mufuka, Davido yaje mu ba mbere bahise bashimira Tems ku bwo gutsindira iki gihembo nk'uko bikubiye mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X.

Tems yashimiye Imana, Inshuti ze, Umuryango we nyuma yo kwegukana Grammy Award

Tems yegukanye igihembo cya Grammy ku nshuro ya kabiri

Iki gihembo Tems yegukanye cyaherukaga gutsindirwa na Tyla ukomoka muri Afurika y'Epfo
Dore Ibyishimo bya Tems nyuma yo kwegukana Grammy Award