Rulindo: Habaye impanuka ikomeye ya bisi itwara abagenzi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yabwiye IGIHE ko 'nibyo habereye impanuka ikomeye ya bisi itwara abagenzi.'

Kugeza ubu Polisi n'inzego z'ubuzima zageze ahabereye iyi mpanuka ndetse ibikorwa by'ubutabazi birarimbanyije.

ACP Rutikanga yavuze ko hataramenyekana umubare w'ababa baguye muri iyi mpanuka cyangwa uw'abayikomerekeyemo.

Amakuru IGIHE ifite ni uko iyi mpanuka ari iya bisi nini ya sosiyete ya International Express.

Polisi y'u Rwanda yatangaje ko mu Karere ka Rulindo ahazwi nka Rusiga habereye impanuka ikomeye.

Kugeza ubu ntabwo haramenyekana umubare w'ababa bitabye Imana cyangwa abakomeretse, gusa ibikorwa by'ubutabazi byatangiye. pic.twitter.com/geZTTIIlkc

â€" IGIHE (@IGIHE) February 11, 2025




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-habaye-impanuka-ikomeye-ya-bisi-itwara-abagenzi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)