RDF yakiriye abasirikare 30 baturutse muri Nigeria - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Itsinda ry'abasirikare 30 bo mu Kigo gitanga ubumenyi ku Ngabo za Nigeria (Nigerian Army Resource Centre) riyobowe n'Umuyobozi Mukuru wacyo Maj. Gen (Rtd) Garba Ayodeji Wahab.

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda wabakiriye kuri uyu wa 18 Gashyantare 2025, yagaragaje ko Ingabo z'u Rwanda n'iza Nigeria zifitanye umubano mwiza cyane by'umwihariko mu byerekeye kongerera ubushobozi abakozi.

Ati 'Ndashaka gushima ubushake dusangiye hagati ya RDF n'Ingabo za Nigeria mu gufatanya guharanira amahoro n'umutekano byanatumye twembi tugira uruhare rugaragara mu butumwa bwo kugarura amahoro bwa Loni no kurwanya iterabwoba ku mugabane wacu.'

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amasomo ya Gisirikare n'Uburezi muri rusange, Col David Mutayomba, yasobanuriye abasirikare bo muri Nigeria uruhare rw'ingabo z'u Rwanda mu iterambere ry'igihugu n'ibyerekeye umutekano wo mu karere.

Maj Gen (Rtd) Garba Ayodeji Wahab yatangaje ko uruzinduko rwabo mu Rwanda rugamije kwigiranaho kuko n'ingabo zabo zigira uruhare mu kubaka igihugu.

Yavuze ko mu kigo cyabo cya NARC batanga amasomo ajyanye n'imiyoborere kuri ba-Ofisiye bakuru kugira ngo bashobore gukemura ibibazo by'umutekano.

Mu minsi itanu bafite mu Rwanda, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, bakazanasura Ibitaro bya Gisirikare biri i Kanombe.

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yavuze ko ingabo ku mpande zombi zifitanye ubufatanye bwiza
Izi ngabo zunamiye Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi
Bari mu ruzinduko rw'iminsi itanu rugamije kwigiranaho



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdf-yakiriye-abasirikare-30-baturutse-muri-nigeria

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 28, May 2025