Ibi biyobyabwenge babifatanywe mu ijoro ryo ku itariki 27 Gashyantare 2025.
Muri Nyagatare mu Murenge wa Tabagwe hafatiwe ibiro umunani by'urumogi, Karama hafatirwa ibilo 20 by'urumogi byose byari bikuwe muri Uganda.
Mu Murenge wa Rwempasha hafatiwe litiro icyenda za kanyanga mu gihe mu Karere ka Rwamagana hafatiwe ibiro 2,5 by'urumogi ndetse na kanyanga.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yabwiye IGIHE ko ibi biyobyabwenge byose byafatiwemo abantu batanu bari hagati y'imyaka 25 na 30, asaba urubyiruko gushaka ibindi bakora aho kwiringira gucuruza ibiyobyabwenge.
Ati ''Ibiyobyabwenge bihanwa n'amategeko kandi bigira ingaruka ku buzima bwacu, ni byo bitera amakimbirane yo mu ngo bikararura benshi kandi bikanica benshi. Turasaba buri wese ubicuruza cyangwa se ubinywa kubireka kuko Polisi ntizigera ibarebera, tuzakomeza kubafata kugira ngo babihanirwe rero inama tubagira ni ukubireka ababicuruza bagashaka ikindi bakora.''
SP Twizeyimana yavuze ko bibabaje kuba hari urubyiruko rugifatirwa muri ibi bikorwa byo gushaka kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu asaba buri wese kujya atanga amakuru kugira ngo Polisi ibikurikirane hakiri kare. Kuri ubu abafatiwe muri ibi bikorwa bafungiye kuri Sitasiyo za Polisi mu gihe iperereza rigikomeje.