Harimo umukobwa umwe! Abaraperi bashya b'abah... - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Ni nyuma y'uko Muzika nyarwanda igenda igaragaramo amaraso mashya ku buryo bamwe umwaka ushize, izina ryabo ryazamutse cyane bakava ku rwego rumwe bajya ku rundi ndetse bagatangira gusarura binyuze mu ndirimbo bakoze.

Mu gihe tukiri mu ntangiro za 2025 InyaRwanda yakusanyirije hamwe abaraperi bashya bamwe bashobora kwitegwa kurushaho mu 2025, biturutse ku bikorwa byabo mu 2024 ndetse n'uko batangiye 2025.

Umwaka wa 2025 uratangira, kandi abafana b'umuziki nyarwanda batangiye kubona aho icyerekezo cyawo gishobora kugana, cyane cyane mu njyana ya rap. Ni injyana ikomeje kugira abakunzi benshi, ariko kugira ngo umuhanzi abone izina birasaba imbaraga n'umurava. Buri mwaka hagaragara amaraso mashya, aho abaraperi bashya bigaragaza ndetse bagatangira gutumbagira.

Taz 

">


Ni umwe mu baraperi bakomeje kwigaragaza cyane. Mu 2022, yahatanye muri Rap City yabereye muri BK Arena, agaragaza ubuhanga bwe mu kurushanwa n'abandi baraperi. Nubwo atabaye uwa mbere, yakomeje gukora cyane, aza kwigaragaza kurushaho mu 2023 ubwo yinjiraga mu itsinda rya GMF. Mu 2024, yashyize hanze Exit EP, umushinga w'indirimbo eshanu, warushijeho kumuzamura. Bitewe n'umuvuduko w'iterambere rye, uyu mwaka ushobora kumubera umusingi wo kugera ku rwego rwo hejuru.

LoverBoy & Xeventeen 

">


Ni abaraperi babiri bafite ubuhanga n'umuvuduko bidasanzwe mu muziki. Bafashwa na Label yitwa 'Intare Soundwave Initiative' ya Kenny K-Shot, bakaba baramenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo Ni Wane, Ni Wana, yabaye ikimenyabose mu 2022. Nyuma yaho, buri wese yakoze indirimbo ze ku giti cye, ariko bakomeza gukorana. Ubu bari mu gutegura indirimbo nshya bise Triple Texting bazafatanya n'uwitwa Sobermind na we w'umuhanga.

Josskid 

">


Ni umuraperi wo mu karere ka Rubavu, ukomeje kugaragaza umwihariko mu buhanzi bwe. Mu 2024, yashyize hanze EP yise Mugabo wa Cyenda, agaragaza itandukaniro mu ndirimbo ze. Ni umwe mu bahanzi bafite ubushobozi bwo kwerekana ubuzima bwo mu mihanda mu buryo bwiza kandi buri wese yumva. Indirimbo ye Story ya Bizi, yasohotse mu 2023 kuri EP yise Nyiribambe, yatumye benshi bamwibonamo. Afite impano yo kubara inkuru zifatika kandi zifite ishusho nyayo y'ubuzima bwa benshi abinyujije mu bihangano bye, ibituma aba umwe mu baraperi bakwiye kwitabwaho muri 2025.

Long Jay 

">


Long Jay amaze igihe kinini muri muzika, kuko yatangiye kuririmba afite imyaka 14. Mu 2010, yakoze indirimbo Urukuta rw'Ubutumwa, ariko kuva icyo gihe yakomeje kugenda azamura urwego. Muzika ye ishingiye cyane ku buzima bwo mu mihanda, aho agaragaza ibibazo urubyiruko ruhura na byo ndetse n'imbogamizi abahanzi bashya bahura na zo. Album ye Long Journey, yasohotse mu 2024, yakoze itandukaniro cyane, cyane ko afite umwihariko wo gukora amashusho meza y'indirimbo zifite ubutumwa bwumvikana.

Risine Kent 

">

Ni umwe mu baraperikazi bake bari kuzamuka mu Rwanda, kandi akomeje kugaragaza ko abagore n'abakobwa nabo bashobora kugira uruhare rukomeye muri iyi njyana. Yakomeje kwamamara nyuma yo kugaragara kuri Uptrend Podcast, aho benshi batangajwe n'ubuhanga bwe mu njyana ya drill. Indirimbo ze ebyiri Kuza na Indyarya, zamufashije kugira abakunzi benshi, ndetse amaze kugira abarenga ibihumbi 150 bamukurikirana ku mbuga zitandukanye. Nubwo afite indirimbo nke, bigaragara ko uyu mwaka ushobora kumuzamurira urwego, akaba umwe mu bakobwa baaririramba Rap bazagera kure.

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151977/harimo-umukobwa-umwe-abaraperi-bashya-babahanga-bo-guhangwa-amaso-mu-2025-video-151977.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 20, June 2025