Byabaye mu Ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Mutarama 2025 mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Ni ubwa mbere bibaye. Hagamijwe kugaragaza impano z'urubyiruko rubarizwa mu Itsinda 'Ibyanzu'.
Iri tsinda 'Ibyanzu" ryamuritswe bwa mbere mu Ukuboza 2024, ni nyuma y'uko bamwe muri bo batsinze mu irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi.
Mu gutangiza ibi bitaramo, hatoranyijwe abasizi barimo: No Stress Ntare, Milliam Nseko, Juru Josiane, Essy Williams, Nadine Umuhoza ndetse na Mama Buhanzi ari nabo bataramiye abantu.
Buri musizi wese yaharaniraga, kunyurana ishema imbere y'abantu bitabiriye iki gitaramo, ndetse agerageza guhuza neza n'ibyo yateguye.
Umusizi Rumaga wayoboye ibi bitaramo, yavuze ko bizajya biba bigizwe n'imikino inyuranye itanga inyigisho.
Ariko kandi iki gitaramo cyanibanze cyane ku kwigisha abantu ururimi rw'ikinyarwanda, binyuze mu gice bise 'Itorero rya none'.
Hatanzwe igisobanuro cy'ijambo 'Umugore' ndetse n'itandukaniro ry'ijambo 'Amanegeka' na 'Amaregeka'.
Abitabiriye iki gitaramo kandi basobanubaniriwe imvano imvano y'igisigo 'Indirirarugamba', "Ndabaga", "Robwa Nyiramateke" n'ibindi.
Mu gutangiza iki gitaramo cy'ubusizi, cyibanze cyane ku kugaragaza uko ubutwari ari inganzi mu buzima bwa buri munsi, bihuzwa n'uko kurinuyu wa Gatandatu tariki 1 Gashyantare 2025, U Rwanda rwizihiza Ku Nshuro ya 30 Umunsi w'Ubutwari.Â
Abasizi bigaragaje
Umusizi Miriam ari kumwe na mugenzi we wavugaga mu rurumi rw'ikirundi, bitaye cyane Ku kumvikanisha ukuntu ishuri ridahira abantu bose.
Mariam yavugaga umuvugo yumvikanisha uburyo kwiga ari byiza, ni mu gihe umusore yavugaga ko kwiga atari byiza.
Byageze aho, uyu mukobwa abasha gutsinda uyu musore amwereka ko kwiga ari byiza, ndetse yabikangurira buri wese.
Ati "Kwiga si Igihuha. Kwiga niyo sambu idatakaza uburyohe."
Umusizi Gad Muheto we yahawe umwanya agaruka ku gisigo yise '' aherutse gushyira ku isoko.
Yishimiwe mu buryo bukomeye, ndetse asoje Rumaga yavuze ko yahuye na Gad Muheto biturutse 'ku Nshuti yanjye yampuje nawe kandi yambwiye ko ashoboye, none yarabigaragaje."
Ati "Ntekereza ko namwe mwabyiboneye. Nezezwa rero no kugira icyo nkora ku Mpano yose."
Mu gusoza iki gitaramo, bakinnye umukino bise 'Ingagi" wumvikanisha imibereho y'ingagi zo mu Birunga.
Ni igisigo cyumvikanishije uburyo izi nyamaswa zikurura ba mukerarugendo, uruhare rwazo mu rugendo rw'iterambere rw'u Rwanda.
Bakinnye kandi igisigo kivuga ku ndwaa zitandukanye nka Sida, Malaria, kugira umubyibuho ukabije, agahinda gakabije n'izindi.
Muri rusange imikino bakinnye irimo umukino ugaragaza kuba Intwri, umukino bise ishuri ni igihuha si igihuha, Kwita Izina, Amabanga y'abagore n'abagabo ndetse n'icyo bise indwara.Â

Umusizi Junior Rumaga yatangije uruhererekane rw'ibitaramo ngaruka kwezi yise 'Siga Siga Sira'

N'ubwo umubare utari munini, ariko abitabiriye bashimye Rumaga uruhare rwe mu guteza imbere abakiri bato mu gusiga

Umuririmbyi Mani Martin uri kwitegura gusohora Album ye nshya yashyigikiye Rumaga mu gutangiza ibi bitaramo by'ubuvanganzo


















AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com