Aryoha asubiwemo! Uko John Legend yateguriwe... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gitaramo cya Move Afrika cy'umuryango Global Citizen cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025, kibera muri BK Arena. Cyari igitaramo kidasanzwe, kuko abarenga ibihumbi 10 baribakoraniye muri iyi nyubako, ndetse cyanitabiriwe na Perezida Kagame na Madamu. 

Ni igitaramo kidasanzwe mu rugendo rwa John Legend, kuko cyabaye icya mbere yakoreye i Kigali mu Rwanda. Ni icya mbere kandi yari akoreye mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba.

Mbere y'uko John Legend akandangira ku rubyiniro, ibintu hafi ya byose byarahindutse kugeza kuri gitari zakoreshejwe n'ibindi.

Abatekinisiye basimburanaga ku rubyiniro. Umwe yazanye gitari, undi akura ku rubyiniro indangururamajwi (Speaker) eshanu zari ku rubyiniro, undi asuzuma 'Microphone' John Legend yakoresheje.

Haje itsinda ry'abandi bantu batanu, bakuraho ibyuma Dj Toxxxyk yakoreshaga acuranga, ndetse abandi bongeyeho gitari zisimbura izo itsinda rya Symphony Band bari bakoresheje.

Si ibyo gusa, kuko rya tsinda ry'abantu bane ryagarutse rizanye 'Piano' John Legend yakoresheje acuranga muri iki gitaramo. Ariko kandi babanje gushyiraho 'metero' kugirango barebe umwanya mwiza 'Piano' ishyirwamo.

Hari undi mutekinisiye wagarutse, afata 'Microphone' ya John Legend agenda ayivugiramo azenguruka urubyiniro, kugirango arebe aho ifite ubushobozi bwo kugarukira.

Si ibyo gusa, kuko yagiye no kuri 'Microphone' yari icometse hafi y'ibyuma bya 'Saxophone' yagombaga kwifashisha aganira na John Legend 'igihe haba habaye ikintu gitunguranye'.

Mu minota ya nyuma mbere y'uko bava ku rubyiniro, abatekinisiye banasuzumye indangururamajwi (Microphone), abaririmbyi batatu b'abakobwa ba John Legend bakoresheje bamufasha mu miririmbire.

Ku rubyiniro, John Legend yinjiriye mu ndirimbo ye 'Heaven' asanga ibintu byose byateguwe, akomereza ku ndirimbo nka 'Love me now' imaze imyaka umuani isohotse.

Uyu muririmbyi urubyiniro rwe rwari ruteguwe ku buryo hari n'aho yakandagiye, bagenzi be batigeze bakandagira. No mu bijyanye n'uburyo amatara yacanwaga, bitandukanye n'uko byari bimeze mbere.

Ushingiye ku kuntu gahunda yari yapanzwe, abateguye urubyiniro rwa John Legend barengejeho iminota 13' kuri gahunda bari bahawe.

Impapuro zateguriwe iki gitaramo, zigaragaza ko bagombaga gutangira guhindura urubyiniro rwe guhera saa tatu n'iminota 14' bagakoresha iminota 11' gusa.

Hanyuma abaririmbyi be n'abacuranzi be bakagera ku rubyiniro saa tatu n'iminota 25', bakitegura mu gihe cy'iminota 5 gusa. John Legend akagera ku rubyiniro saa tatu n'iminota 30', agakoresha isaha imwe n'iminota 10' (1:30:00) ataramira abantu.

Yagejeje saa Tanu z'ijoro asezera abantu, agaruka nyuma yo kumva abantu bamusaba indirimbo ye 'All of me' yaciye ibintu, arayiririmba asoza saa Tanu z'ijoro n'iminota 5'. Kuri gahunda yagombaga gusoza saa Tanu n'iminota 10'.

Ni igitaramo byari biteganyijwe kimara amasaha atatu n'iminota 10', cyatangiye saa kumi n'imwe n'iminota 30'.

Ushingiye kuri gahunda yari yatanzwe, abateguye urubyiniro rwa John Legend barengejeho iminota 13', kuko bagombaga gukoresha iminota 30' bakoze ibintu byose.

 Â Ku rubyiniro John Legend yari kumwe n'abantu 11; barimo abakobwa batatu b'abaririmbyi, abacuranzi umunani bari kubyuma bitandukanye; ni mu gihe ariwe wicurangiraga 'Piano'
 Â 

Dj Toxxyk yagarutse ku rubyiniro mu gice cya Kabiri, acuranga guhera saa tatu kugeza saa tatu n'iminota 14', mbere y'uko abaririmbyi ba John Legend bakirwa- Iyi 'Table yacurangiragaho nayo yakuwe ku rubyiniro

 

Izi 'Speaker' ziri imbere ya Bwiza zakuweho mbere y'uko John Legend agera ku rubyiniro

 

'Microphone' John Legend yakoresheje itandukanye n'iz'abandi bakoresheje, kuko hazanwe iye

 

Hari hakozwe isuzuma, ku buryo ahantu hose John Legend yari guhagaragara 'Microphone' itari kuvaho

 

John Legend yaririmbye afite 'stand' ifashe 'Microphone' ye ku buryo yayikuragaho, cyangwa se akayirekeraho

 

'Piano' ye bayishyizeho bitaye cyane ku kuntu yagombaga guhagarara, ndetse n'uburyo bwari kumworohera aganira n'abafana be

 

Umubare w'amatara yacanwe wariyongereye ubwo John Legend yageraga ku rubyiniro, ndetse hejuru ye hari amatara akoze mu ishusho y'agaseke







Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152701/aryoha-asubiwemo-uko-john-legend-yateguriwe-urubyiniro-mu-minota-43-amafoto-152701.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)