Apôtre Mignonne Kabera yashimye imikorere ya Ntare Louisenlund School - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri shuri ryubatswe mu Mudugudu wa Musagara, Akagari ka Kanazi mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera.

Ni uruzinduko Apôtre Mignonne yagize kuri uyu wa 06 Gashyantare 2025, nyuma y'uko iri shuri rigaragaje ko ryishimira umusanzu atanga ku muryango Nyarwanda.

Muri uru ruzinduko, Apôtre Mignonne Kabera yasuye ibice bitandukanye bigize iri shuri, anaganira n'abanyeshuri baryo ku ngingo zinyuranye. Yanyuzwe no gusanga bakora ibyo bumva kandi basobanukiwe neza.

Apôtre Mignonne yagaragaje ko u Rwanda muri rusange rumaze gutera intambwe ikomeye mu rwego rw'uburezi, kugeza ku rwego hari amashuri nka Ntare Louisenlund School, atanga uburezi wasanga no mu bihugu byateye imbere.

Yagize ati 'Iri shuri ryubakiye ku bigwi by'abatubanjirije. Si ikigo cy'uburezi gusa, ahubwo ni n'ikiraro cyizageza urubyiruko ku ahazaza heza.'

Ntare Louisenlund School ni igitekerezo cyakomotse ku bagize umuryango NSOBA [Ntare School Old Boys Association] bize mu ishuri ryisumbuye rya Ntare School yo muri Uganda barimo Perezida Paul Kagame na Perezida Yoweri Kaguta Museveni uyobora Uganda.

Izina rya Louisenlund ryahawe iri shuri rikomoka ku kigo cyo mu Budage cya Louisenlund School, cyamamaye mu Burayi hose ku bwo gutanga ubumenyi bushingiye kuri siyansi. Ibi bigo byombi byahuje imbaraga kugira ngo bikorane.

Byakozwe mu murongo wo kuzana uwo muco no mu Rwanda abana bagacengera ubumenyi bugezweho ndetse mpuzamahanga, bwa bundi usanga hake mu gihugu.

Ni na yo mpamvu Damien Vassallo wahoze ari Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Louisenlund School yagizwe uwa Ntare Louisenlund School.

Abanyeshuri biga muri iri shuri, barimo abahabwa buruse n'abandi biyishurira bisanzwe.

Abarimu bigisha aba banyeshuri ni abo ku rwego mpuzamahanga kuko abenshi baturutse mu bigo bikomeye nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burayi no muri Afurika, hakabamo n'Abanyarwanda.

Ubu iri shuri ryatangiye kwakira abanyeshuri bifuza kuhatangirira umwaka w'amashuri muri Nzeri 2025. Ni umwaka udasanzwe kuko Abanyarwanda biyishyurira bemerewe kugabanyirizwa amafaranga y'ishuri.

Abifuza kwiyandikisha bakanda hano.

Umuyobozi w'Umuryango Women Foundation Ministries, Apôtre Alice Mignonne Kabera, yaganiriye n'ubuyobozi bwa Ntare Louiselund School
Abanyeshuri b'Abanyarwanda bifuza gutangira umwaka mushya, bashyiriweho ubworoherezwe mu kwishyura amafaranga y'ishuri
Apôtre Mignonne Kaber yanyuzwe n'ubushobozi yasanganye abanyeshuri ba Ntare Louiselund School
Uru ruzinduko Apôtre Mignonne yarugize nyuma y'uko iri shuri rigaragaje ko ryishimira umusanzu atanga ku muryango Nyarwanda
Iri shuri ryubatswe mu Mudugudu wa Musagara, Akagari ka Kanazi mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera
Umuyobozi w'Umuryango Women Foundation Ministries, Apôtre Alice Mignonne Kabera, yavuze ko u Rwanda rumaze gutera imbere mu rwego rw'uburezi
Umuyobozi w'Umuryango Women Foundation Ministries, Apôtre Alice Mignonne Kabera, yasuye ishuri ryisumbuye ry'icyitegererezo rya Ntare Louisenlund School, anyurwa n'imikorere yaryo
Apôtre Mignonne Kabera yashimiye imikorere inoze y'iri shuri ry'ikitegererezo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/apotre-mignonne-kabera-yashimye-imikorere-ya-ntare-louisenlund-school

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)