Amstel ihishiye udushya twinshi abazitabira Tour du Rwanda 2025 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri rushanwa mpuzamahanga rizenguruka igihugu riri kuba ku nshuro ya 17, aho ryatangiye ku Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare rikazasozwa ku ya 2 Werurwe 2025.

Amstel iri mu baterankunga bakuru, ni yo ihemba umukinnyi wegukanye agace ku munsi, aho muri isiganwa ry'uyu mwaka, Umubiligi Aldo Taillieu ukinira Lotto Dstny Devo Team yabimburiye abandi kwambara uyu mwambaro.

Ubuyobozi bwa Bralirwa buvuga ko nk'ibisanzwe buzasusurutsa abazitabira Tour du Rwanda 2025 nk'uko byagenze muri enye ziheruka.

Nk'uko bisanzwe, ahasorezwa agace ku munsi, haba hari ibinyobwa bitandukanye bya Bralirwa by'umwihariko Amstel, bifasha abantu kumanura akavumbi.

Si ibyo gusa kuko uru ruganda runategura ibitaramo biriherekeza ibizwi nka 'After Party'. Muri uyu mwaka, bizakorerwa i Musanze, Rubavu, Huye ndetse n'i Kigali ku munsi usoza irushanwa.

Umubiligi Aldo Taillieu ukinira Lotto Dstny Devo Team yabimburiye abandi kwambara umwambaro wa Amstel muri Tour du Rwanda 2025
Amstel ihemba umukinnyi mwiza w'umunsi
Kuri iyi nshuro, Amstel yifashishije Miss Muyango na MC Tino bafite izina rikomeye mu myidagaduro
Abakobwa bajyanwa na Amstel ni bamwe mu bakunze kwishimirwa na benshi muri Tour du Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Amstel-ihishiye-udushya-twinshi-abazitabira-Tour-du-Rwanda-2025

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)