Abakora ubucuruzi hagati ya Goma na Rubavu bikubye kabiri, barenga ibihumbi 30 ku munsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo ugeze ku mupaka wa Petite Barrière muri iyi minsi usanga hagaragara ibihumbi by'abaturage bakora ubucuruzi hagati y'Umujyi wa Goma n'uwa Rubavu, bakomeje ibikorwa byo kwambutsa ibicuruzwa byabo birimo ibiribwa, ibinyobwa n'ibindi.

Meya w'Umujyi wa Rubavu, Mulindwa Prosper, yabwiye IGIHE ko nyuma y'aho umutwe wa M23 ugenzurira Umujyi wa Goma ubuhahirane bwakomeje ndetse burunarushaho kwiyongera.

Ati 'Ubu tuvugana umwuka umeze neza, abaturage bo mu Rwanda bose bari mu bikorwa byabo, ariko bajya no guhaha muri Congo, abarangura cyangwa abajya gucuruzayo, ariko Abanye-Congo na bo barinjira mu mujyi wacu bagataha amahoro. Ubu rero akarere kongeye gushyuha, mu mujyi abantu ni benshi, ariko igishya kirimo ni uko umubare w'Abanye-Congo bagenda mu Mujyi wa Gisenyi na bo babaye benshi.'

Yakomeje ashimangira ko urebeye ku mupaka muto uzwi nka 'Petite Barrière' bigaragara ko umubare w'abambuka buri munsi wikubye kabiri ugereranyije na mbere y'uko habaho ibibazo by'umutekano muke mu Mujyi wa Goma.

Ati 'Ku mupaka ni ho bigaragarira cyane, kuko imibare y'abinjira n'abasohoka yariyongereye cyane, nko kuri 'Petite Barrière' abantu bari kugera hafi ku bihumbi 30 ku munsi, mu gihe mbere ya biriya bibazo, batarengaga ibihumbi 15. No ku mupaka munini na ho abantu bariyongera, nubwo ho hatanyurwaga n'abantu benshi nko kuri 'Petite Barrière'.'

Yashimangiye kandi ko n'amakamyo y'imizigo ari kugenda nyamara mu minsi ishize warasangaga ari menshi muri parikingi, bigaragara ko atinda gusohoka muri Rubavu.

Mulindwa yavuze ko mu mpamvu ziri gutuma abantu biyongera ku mupaka w'u Rwanda na Goma harimo kuba umupaka usigaye ukora amasaha menshi kuruta mbere ndetse n'umutekano uri i Goma.

Ati 'Icyo dutekereza, icya mbere ni uko umupaka w'u Rwanda na Congo usigaye ukora amasaha menshi kuruta mbere, burya mbere hari harashyizweho amasaha yo kugeza saa Cyenda gusa z'amanywa, ibyo bisobanuye ko abantu batangiraga kwitegura gutaha mu ma saa Saba cyangwa saa Sita, bagakora amasaha make.'

Yakomeje ati 'Icya kabiri, ubwo turavuga ibyo twumvana abaturage bacu bavayo, ni umutekano. Umutekano mu Mujyi wa Goma, bakundaga kutubwira ikibazo cy'umutekano, ikibazo cya za ruswa nyinshi, ahantu hose bagenda bahagarikwa, bakwa amafaranga n'inzego za leta, ariko uyu munsi baragenda bagasanga hari umutekano, bagakora amasaha menshi, kuko ubu umupaka uri kugera Saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba ugikora.'

Ku birebana n'ubuhahirane hagati y'Umujyi wa Goma na Rubavu nyuma y'uko yigaruriwe na M23, Mulindwa yemeza bihagaze neza cyane ko umubare w'urujya n'uruza wongeye kuzamuka.

Yagaragaje ko uretse ibiribwa, kuri ubu hari n'ibindi bicuruzwa byinshi biboneka mu Rwanda bitaboneka i Goma birimo nk'umucanga n'ibindi bikoresho by'ubwubatsi biri kujyanwayo ku bwinshi.

Abinjira ku mupaka babanza gusakwa ku bw'impamvu z'umutekano
Umupaka usigaye ufungurwa amasaha menshi bigatuma abantu bawukoresha biyongera
Abagenda mu Mujyi wa Goma bavuga ko umutekano ari wose
Abagore bacuruzi ibiribwa bongeye kubona icyashara
Ubuhahirane hagati ya Goma na Rubavu bwongeye gushyuha
Hari abambuka umupaka bagiye gukora imirimo itandukanye
Abantu bambuka uwo mupaka bageze ku bihumbi 30 buri munsi
Abatwara imizigo bungukira mu kubona akazi
Ubucuruzi bw'isambaza ni bumwe mu bubona icyashara iyo abantu bahahirana
Gusubukurwa k'urujya n'uruza bitanga akazi ku bantu batandukanye
Abagore ntibatinya guwara amagare y'imizigo
Abakora ubucuruzi butandukanye basubukuye imirimo yabo
Urujya n'uruza ku mupaka rwongeye kwiyongera

Amafoto: RBA




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakora-ubucuruzi-hagati-y-umujyi-wa-goma-n-uwa-rubavu-bikubye-kabiri-barenga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)