No title

webrwanda
0

Uko umukino uri kugenda umunota ku munota;

43' APR FC yongeye kurata uburyo ku mupira Niyomugabo Claude ahaye Niyibizi Ramadhan arekura ishoti rinyuze hejuru y'izamu kure

42' Dusabimana Jean Claude yeretswe ikarita y'umuhondo ku ikosa yari ikoreye Nshimiyimana Yunusu

41' Dushimimana Olivier muzungu akorewe ikosa mu rubuga rw'ikipe ye 

38' Rachid Mapoli w'Amagaju FC ahawe booo n'abafana ba APR FC nyuma yuko yari azamutse acenga neza ariko yagera imbere y'izamu akarekura ishoti rinyuze kure 

36' Amagaju Fc nyuma yo gusatirwa cyane nayo yarabonye uburyo imbere y'izamu ku mupira Ciza Husen Seraphin yarabonye imbere y'izamu ariko Nshimiyimana Yunusu aratabara

35' Nyamukangagira yongeye kurata ikindi gitego cyabazwe! Ruboneka Jean Bosco ahaye umupira Tuyisenge Arsene nawe awushyira kwa Niyibizi  Ramadhan arekura ishoti rikubita igiti cy'izamu maze Dushimimana Olivier agiye gusobyamo biranga

32' APR FC irase igitego cyabazwe ku mupira mwiza Dauda Yussif yarahaye Ruboneka Jean Bosco acenga ba myugariro b'Amagaju FC nawe awushyira kwa Tuyisenge Arsene wari usigaranye  n'umunyezamu arekura ishoti gusa Twagirumukiza Clement aratabara

30' Mugisha Gilbert aryamye hasi ari kwitabwaho n'abaganga nyuma yuko atewe umupira mu nda

27' Biragaraga ko abakinnyi ba APR FC batari batangira guhuza 100% muri uyu mukino,Aliou Souane yarazamuye umupira muremure ashaka Dushimimana Olivier Muzungu ariko birangira umurenganye

25' APR FC ikomeje gushaka igitego hakiri kare, Ruboneka Jean Bosco azamuye umupira muremure abarimo Nshimiyimana Yunusu bagerageza gushyiraho umutwe ariko uba muremure urabarengana

23' Tuyisenge Arsene abonye umupira ari mu rubuga rw'amahina arihindukiza arekura ishoti gusa umupira ukubita mu bituza bya Tuyishime Emmanuel umupira ujya muri koroneri itagize icyo itanga

21' Pavelh Ndzira afashe umupira wa mbere kuva umukino watangira ku ishoti ryari rirekuwe na Ndayishimiye Edouard

19' Nyuma yuko abonye ibyo guhererakanya bitari gukunda uwitwa Aliou Souane afashe umwanzuro arekura ishoti rirerire ari inyuma gusa umupira uragenda unyura hejuru y'izamu kure

16' Aliou Souane ahaye umupira muremure Dushimina Olivier Muzungu washoboraga nawe kuwuhindura mu rubuga rw'amahina bikaba byagira icyo bibyara ariko ntiyabikora asubiza inyuma

12' Amagaju Fc abonye kufura impande y'umurongo ugabanyamo ikibuga kabiri ku ikosa Niyibizi ramadhan yarakoreye Malanda Destin gusa itewe na Matumona ba myugariro ba APR FC bakura umupira imbere y'izamu nta nkomyi

10' Umukinnyi w'Amagaju FC,Nkurunziza Seth  aryamye hasi aho ari kwitabwaho n'abaganga nyuma yuko agonganye nuwa APR FC

8' Amakipe yombi nta nimwe irabona uburyo buremereye imbere y'izamu ry'indi, APR FC niyo iri kugerageza guhererekanya ariko ikabikorera mu rubuga rwayo

5' Kiza Seraphin yarabonye umupira wa mbere imbere y'izamu rya APR FC ariko Niyibizi Ramadhan aratabaar ahita awumwaka ataragira icyo awumaza

3'  Ikipe ya APR FC niyo iri guhererekanya umupira igerageza igerageza gushaka aho yamenera

2' APR FC ibonye uburyo bwa mbere ku mupira Mugisha Gilbert yarasunikiye mu rubuga rw'amahina  Tuyisenge Arsene nawe aragenda arekura ishoti gusa Twagirumukiza Clement umupira awukuramo

1' Umukino utangijwe n'Amagaju FC ariko Dushimimana Olivier ahise awaka Kiza Useni seraphin

15:00' Umukino uratangiye

14:54'Abasifuzi bagiye kuyobora uyu mukino ni Twagiramukiza Abdoul uri hagati,Karangwa Justin(umusifuzi wa mbere w'igitambaro), Nsengiyumva Jean Paul(umusifuzi wa kabiri w'igitambaro) mu gihe umusifuzi wa kane ari Kayitare David.

14:51' Amagaju FC agiye gukina uyu mukino ubusatirizi bwayo buyobowe na Kiza Husen Seraphin umaze gutsinda ibitego 8 muri shampiyon mu gihe umukinnyi wa APR FC ufite byinshi ari Mamadou Lamine Bah n'ibitego 3

14:39' Uyu mukino ugiye kuba nyuma yuko muri iyi Sitade n'ubundi ku munsi wejo hari hakiniwemo umukino Mukura Vs yatsinzemo Rayon Sports ibitego 2-1

14:38'Amakipe yombi arimo arishyushya mbere yuko acakiranira mu kibuga

Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga;Pavelh Ndzila, Niyomugabo Claude, Aliou Soaune, Nshimiyimana Yunussu, Niyigena Clement, Dauda Yussif, Ruboneka Jean Bosco, Niyibizi Ramadhan, Mugisha Gilbert Dushimimana Olivier na Tuyisenge Arsene.

Abakinnyi 11 b'Amagaju FC babanje mu kibuga;Twagirumukiza Clement ,Nkurunziza Seth,Shema Jean Baptiste,Dusabe Jean Claude,Matumona Wakonda,Tuyishime Emmanuel,Semageni Cyrille,Rachid Mapoli ,Malanda Destin,Ndayishimiye Eduard na Kiza Husen Seraphin.

Mu mukino ikipe Amagaju FC iheruka gukina muri shampiyona yatsinzwe na Rutsiro FC ibitego 2-1 naho APR FC yo yatsinze Marine FC ibitego 2-1.

Uko amakipe yombi ahagaze kugeza ubu, ikipe y'Amagaju FC iri ku mwanya wa 9 n'amanota 18, mu gihe APR FC yo iri ku mwanya wa 2 n'amanota 31.

Uyu ni uwa Gatatu ikipe y'Amagaju FC igiye gukina na APR FC kuva yakongera gukina icyiciro cya mbere mu mwaka ushize w'imikino nyuma y'uko yari yaramanutse mu Cyiciro cya Kabiri mu 2019.

Imibare yerekana ko mu mikino 11 ya shampiyona iheruka imaze guhuza aya makipe yombi,APR FC yatsinzemo 8 , Amagaju FC nta n'umwe yatsinzemo mu gihe banganyijemo 3.

Uyu mukino uhuriranye n'uko Amagaju FC arimo arizihiza isabukuru y'imyaka 90 ibayeho. Iyi kipe iri mu makipe akuze mu Rwanda yashinzwe mu 1935.

Abakinnyi ba APR FC bishyushya

Ubwo abakinnyi ba APR FC bageraga kuri sitade 

Abamaze kugera muri Sitade mpuzamahanga ya Huye biganjemo abafana ba APR FC 







Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150756/live-amagaju-fc-yizihiza-isabukuru-yimyaka-90-yakiriye-apr-fc-150756.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)