U Rwanda rwasimbuye u Burundi ku buyobozi bwa EAPCCO - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Burundi, Général de Brigade de Police Ninteretse Joseph, yashimangiye ko gusimburwa n'u Rwanda ku buyobozi bwa EAPCCO byerekana ko uwo muryango uzakomeza kwaguka no gukora inshingano zawo mu kwimakaza umutekano wo mu Karere.

Ati 'Mu gihe mpererekanya ububasha uyu munsi, ntewe ishema n'uko nsize uyu mwanya mu biganza byiza. Nizeye ko Akarere kazagera kuri byinshi byiza muri iki gihe cy'ubuyobozi bwa EAPCCO.'

Ninteretse kandi yashimye uburyo yakiriwe neza mu Rwanda, yifuriza abitabiriye Inteko rusange ya EAPCCO ibaye ku nshuro 26 gufatanya gushaka ibisubizo ku bibazo bikigaragara mu karere.

Yavuze ko Polisi zo mu Karere zikwiye kwimakaza imikoranire no guhana amakuru hagamijwe kuzuza inshingano zo gucunga umutekano w'abaturage b'ibihugu bigize uwo muryango.

Ati 'Nka EAPCCO dukwiye gushyira hamwe, mu bufatanye, gusangira amakuru n'ubunararibonye hagamijwe guhanagana n'iterabwoba. Ntabwo twabigeraho tutabikoreye hamwe, ahubwo inzego zacu za Polisi zigomba gukorana birenze imipaka hatitawe cyane kuri politiki zitandukanye z'ibihugu ahubwo hakibandwa cyane ku ntego duhuriyeho.'

Yagaragaje ko abanyabyaha bahinduye amayeri y'uburyo bakoramo ibyaha bityo ko no kubirwanya hakwiye kubaho ingamba nshya zirimo ubufatanye n'ibindi bihugu mu gukusanya amakuru, kugenza ibyaha, iperereza n'ikoreshwa ry'ikoranabuhanga.

Yagaragaje ko mu gihe u Burundi bwari bumaze buyoboye ya EAPCCO, hagezwe kuri byinshi birimo no kuba uwo muryango warasinyanye amasezerano y'ubufatanye n'u Bushinwa.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, CG Félix Namuhoranye, yashimangiye ko inshingano yahawe zo kuyobora EAPCCO mu gihe cy'umwaka umwe azazikora uko bikwiye mu nyungu z'ibihugu binyamuryango.

Ati 'Ndabizi kandi nzi n'inshingano zizana no kuba muri uyu mwanya. Ariko ikintu kimwe nzi ni uko hamwe n'ubufasha bwanyu tuzagera kuri byinshi.'

Yakomeje ati 'Nk'uko mwese mubizi, aka karere kugarijwe n'ibibazo by'umutekano muke ariko izo mbogamizi zose ntabwo ari uko zitahagarikwa. Ikintu cy'ingenzi rero ni ugusigasira no guteza imbere ubumwe, imikoranire mu gushyira mu bikorwa inshingano y'umuryango wacu.'

Ku rundi ruhande Minisitiri w'Umutekano w'Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, watangije iyi nama, yasabye inzego za Polisi mu karere kwimakaza ubufatanye, imikoranire myiza no guhana amakuru mu rwego rwo guhashya ibyaha no kwimakaza umutekano w'abaturage bo mu karere.

Mu bihugu 14 bigize Umuryango uhuza abayobozi bakuru ba Polisi mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba (EAPCCO), Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni yo itahagarariwe mu Nteko Rusange y'uwo muryango ibaye ku nshuro ya 26.

Mbere y'uko inama itangizwa, abahagarariye Polisi mu bihugu binyamuryango binjiraga mu cyumba cy'inama baherekejwe n'idarapo ry'ibihugu byabo ariko kuri RDC hinjiye utwaye idarapo gusa.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Burundi, Général de Brigade de Police Ninteretse Joseph ahererekanya ububasha na CG Namuhoranye wamusimbuye
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Burundi, Général de Brigade de Police Ninteretse Joseph ahabwa idarapo rya EAPCCO
Minisitiri w'Umutekano w'Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, yasabye inzego za Polisi mu Karere kwimakaza ubufatanye
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, CG Félix Namuhoranye, yashimangiye ko inshingano yahawe zo kuyobora EAPCCO zikomeye kandi azazishyira mu bikorwa uko bikwiye
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Burundi, Général de Brigade de Police Ninteretse Joseph, yashimye uko yakiriwe mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, CG Namuhoranye, yinjira ahabereye iyi nama
Idarapo rya RDC ryinjijwe nubwo nta muntu wari uhagarariye iki gihugu
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Burundi, Général de Brigade de Police Ninteretse Joseph, yinjira ahabereye inama

Amafoto: Kwizera Hervé




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwasimbuye-u-burundi-ku-buyobozi-bwa-eapcco

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)