Byabereye mu kagari ka Mutongo ku wa 24 Mutarama 2025, ubwo abanyeshuri bo muri iki kigo bari bagiye gufata amafunguro ya saa sita.
Ubwo abo banyeshuri bari bagiye kurya, bumvise ibiryo byabo binukamo ikinini cy'imbeba, ariko habaka hari umunyeshuri wari wabonye mugenzi we waruraga ayo mafunguro hari ibyo ayashyiramo.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko byakozwe n'abanyeshuri bashakaga kuroga mugenzi wabo kubera ishyari ry'uko uwo munyeshuri abarusha amanota mu ishuri.
Aba banyeshuri bakimara kumva uwo mwuka udasanzwe mu biryo, babimenyesheje ubuyobozi bw'ishuri na bwo buhita bubimenyesha ubuyobozi bw'Umurenge wa Mururu n'ubw'Akarere ka Rusizi.
Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Rusizi, Habimana Alfred, yabwiye IGIHE ko bakimenya amakuru bahise bajya muri iki kigo, bahumuriza abanyeshuri mbere y'uko bataha bakajya mu ngo zabo, kuko ari ishuri ridacumbikira abanyeshuri.
Yongeyeho ati 'Andi makuru Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB ni rwo rwayatanga rumaze gukora iperereza'.
Meya Habimana yahumurije ababyeyi ababwira ko ubuyobozi buri maso, amenyesha ababyeyi ko nta munyeshuri wariye kuri ibyo biryo,
Ati 'Turashimira abanyeshuri bagize impungenge ko ibyo byo kurya baba babiroze bagatanga amakuru, ariko tunababwira ko bakwemera ko nta gikuba cyacitse ko ahubwo inzego z'ubuyobozi ziri gukora iperereza.'

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abanyeshuri-bafatashwe-bagiye-kuroga-bagenzi-babo