Inteko Rusange ya EAPCCO, ni urubuga rwifashishwa mu gusuzuma no gukemura ibibazo rusange byugarije umutekano w'akarere, gusangira amakuru no kubaka ubushobozi mu bihugu bigize uyu muryango.
Mu kiganiro n'Abanyamakuru ku wa 25 Mutarama 2025, Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, ACP Rutikanga Boniface, yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye neza kwakira iyo nama izitabirwa n'abari hagati ya 300 na 400 baturutse mu bihugu bitandukanye.
Ati 'Imyiteguro yo igeze kure kandi twiteguye nezaâ¦ku kibuga cy'indenge hari abantu bahari bo kwakira abashyitsi batugana mbese ubu icyo dutegereje ni umunsi gusa.'
ACP Rutikanga yagaragaje ko iyo nama ari umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo, kujya inama no kwigiranaho hagati y'ibihugu bizayitabira.
Umunyamabanga Mukuru wa EAPCCO, Afrika Sendahangarwa Apollo, yagaragaje ko iyo nama ikomeza gushimangira ubufatanye bw'akarere mu gukumira ibyaha by'umwihariko ibyambukiranya imipaka.
Ati 'Ni ubwa gatatu u Rwanda rwakiriye iyi nama kandi inshuro zose ebyiri rwayakiriye byagenze neza cyane. Nk'u Rwanda bigaragara ko rwiyemeje guteza imbere kugenza ibyaha no kubikumira kuko bigira uruhare runini mu kurinda umutekano, waba uw'igihugu ndetse n'Akarere.'
Yakomeje ati 'Kuba ruyakiriye bituma umuryango ukomera kuko izafatirwamo ibyemezo kandi n'abantu bakaza mu Rwanda bakanareba uko rucunga umutekano waryo. Uko rugenza ibyaha kugira ngo niba hari icyiza bahabonye bakihigire kandi nabo niba hari icyo bafite babona hano tubura bakazasiga bakitugiriyemo inama. Igihugu cyose cyakiriye inama bikigirira akamaro.'
Yakomeje ashimangira ko imikoranire n'ibihugu bigize uwo muryango mu gukumira ibyaha by'umwihariko ibyambukiranya imipaka bukomeje gutanga umusaruro.
Bimwe mu byaha byambukiranya imipaka bikigaragara mu Karere harimo icuruzwa ry'abantu, magendu, icuruzwa ry'ibiyobyabwenge, ibyaha byambukiranya imipaka, iterabwoba n'ibindi bitandukanye.
Yagaragaje ko ibihugu bishyira hamwe mu gushaka ingamba zigamije gukumira no kugenza ibyo byaha, guhana amakuru ndetse no kubaka inzego zihamye mu kubihashya burundu.
Ati 'Tugenda tureba icyaduhuza kubera ko twese mu kugenza ibyaha, tugenda dufite inshingano zimwe zo gukumira ibyaha cyangwa se byaba tukareba icyo amategeko ateganya mu gihugu, kugira ngo dushobore gufatanya bijyanye n'amategeko y'aho hantu ibyaha byabereye.'
Biteganyijwe ko muri iyi nama hazabaho n'igice cy'irushanwa rigamije kumurika ibikorwa ku myiteguro y'imitwe ya Polisi zo mu bihugu bigize umuryango ku guhangana n'ibihungabanya umutekano hifashishijwe intwaro na tekiniki 'EAPCCO SWAT Challenge' rigiye kuba ku nshuro ya mbere.
Hateganyijwe kandi ko hazaba inama y'Abakuru ba Polisi mu bihugu 14 binyamuryango, inama y'abagenzacyaha, Inama y'Abaminisitiri bafite Polisi mu nshingano n'izindi nama ziyishamikiyeho zitandukanye.
Biteganyijwe ko u Rwanda ruzahita runahabwa kuyobora EAPCCO mu gihe cy'umwaka rusimbuye u Burundi.



