Rayon Sports idafite Muhire Kevin numutoza w... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ntabwo byari ibyishyimo ku ikipe ya Rayon Sports n'abakunzi bayo kuko  ku  wa Kabiri itariki 28 Mutarama 2024 basezerewe na Police FC muri ½ mu gikombe cy'Intwari ubwo bakurwagamo kuri penaliti nyuma yo kurangiza umukino banganya igitego 1-1.

Ni umukino Rayon Sports yakinnye ibura bamwe mu bantu bayo b'inkingi za mwamba harimo na Kapiteni wayo Muhire Kevin ndetse n'umutoza wungirije Quanane Sellami, ibintu byagaragaye ko kubura kwabo byagije byinshi ku musaruro wa Rayon Sports yasezerewe na Police FC.

Umutoza ukomoka muri Brazil Robertinho niwe watoje uyu mukino ariko mu byemezo yafataga ku mukino byagaragaye ko yabuze ukuboko kw'umutoza umwungirije Quanane Sellami.

Muri uyu mukino kandi mu kibuga byagaragaye ko abakinnyi ba Rayon Sports babuze imbaraga za Kapiteni wabo Muhire Kevin uba ukontorora umukino mu kibuga hagati, kuko byagaragaye ko umukino wabo ikipe ya Police Fc yawigiye mu kibuga hagati iyibuza kujyana imipira imbere yo gushaka ibitego.

Abakinnyi umutoza wa Rayon Sports yabanje mu kibuga ni Khadime Ndiaye, Serumogo Ali, Bugingo Hakim, Yousou Diadne, Omar Gning, Kanamugire Roger, Niyonzima Olivier, Adama Bagayogo, Rukundo Abudlahaman, Fall Ngagne na Iraguha Hadji.

Nubwo Rayon Sports yatsinzwe igitego kimwe gusa byagaragaye ko kubura kwa Muhire Kevin byahinduye byinshi ku mipangire y'umutoza Robertinho kuko Abakinnyyi nka Adama Bagayobo ukina anyura mu kibuga hagati yatangiye umukino anyura ku ruhande rw'ibiryo ibintu byagaragaye ko nta musaruro byatanze.

Ku mwanya wa nimero 10 usanzwe ukinwa na Muhire Kevin ku mukino wahuje Rayon Sports na Police FC Robertinho yabanjemo umusore ukomoka mu Burundi, Rukundo Abdulhaman.

Nubwo Rukundo ari umukinnyi mwiza ntabwo yashoboye gutanga nk'ibyo Muhire Kevin asanzwe atanga kuko iyo uyu mukinnyi ari mu kibuga aba afite inyota yo kwinjira muri ba rutahizamu ashaka gutsinda igitego.

Imikinire ya Rukundo Abdulhaman itandukanye cyane n'iya Muhire Kevin. Ubwo Rukundo akina ashaka kujya gushaka ibitego, Muhire Kevin we akinira mu kibuga hagati ariko afite gahunda yo gusaba imipira iva ku ruhande rw'inyuma rwa Rayon Sports yamara kuyibona akarwana no gushaka uko ayiha abakinnyi bashaka ibitego bakina ku mwanya y'imbere nka nimero 9, 11 na 7.

Mu mukino Rayon Sports yakinnye na Police Fc kubura kwa Muhire Kevin byatumya abakinnyi bakinaga ku myanya y'imbere aribo Fall ngagne, Adama Bagayogo na Iraguha Hadhi bagorwa no kubona imipira myinshi yo guteza umutekano mucye mu bwugarizi bwa Police FC.

Kuba ubusatirizi bwa Rayon Sports busa n'aho bwatanze umutekano mu bwugarizi bwa Police Fc byahaye imbaraga ikipe ya Police FC maze iba ariyo ijya kwataka ikipe ya Rayon Sports kuko mu mukino niyo yagaragaje kwisirisimba imbere y'izamu rya Rayon Sports cyane kurenza uko yo yisirisimbye imbere y'iryayo.

Kubura kwa kapiteni Muhire Kevin byanatumye abakinnyi ba Rayon Sports bamwe muribo bitwara uko biboneye ndetse byanabaviriyemo guhanwa byatumye imbaraga ikipe yari ifite zigabanyuka.

Umuzamu wa Rayon Sports Khadime Ndiaye yaje gukora ikosa rikomeye cyane ubwo yari yamaze gukina umupira hanyuma akajya gukubita Byiringiro Lague wa Police FC, ibintu byatumye umuzamu ahabwa ikarita itukura maze Rayon Sports itangira gukina ari abakinnyi 10 mu kibuga.

Abakinnyi ba Rayon Sports bakinnye batari kumwe na kapiteni wabo Muhire Kevin kandi bagaragaje icyizere gike mu mukino kuko ubwo amakipe yombi yari agiye gukizwa na Penaliti, muri  Enye ikipe ya Rayon Sports yateye imwe ya Serumogo Ali niyo yinjiye mu izamu rya Police FC mu gihe izindi eshatu za Omar Gning, Aziz Bassane na Yousoou Diagne umuzamu wa Police FC yazikuyemo.

Si icyuho cya Muhire Kevin gusa cyagaragaye ubwo Rayon Sports yasezererwaga na Police Fc mu gikombe cy'Intwari kuko umutoza Robertinho nawe byagaragaye ko mu kazi yakoze yabuze inyunganizi y'ibitekerezo by'umutoza umwungirije Quanane Sellami

Quanane Sellami umutoza wungirije wa Rayon Sports aherutse guhabwa ikiruhuko cyo kujya kwita ku muryango we mu gihugu cya Tunisia, cyaje gikurikira icya Robertinho nawe wari waragiye kuruhuka mu minsi mikuru iwabo muri Brazil.

Mu mukino Rayon Sports yakinnye umutoza wungirije Quanane Sellami adahari byagaragaye ko ibitekerezo by'umutoza Robertinho byabuze inyunganizi. Mu gihe umutoza yahisemo kubanza Adama Bagayogo ku ruhande ndetse Rukundo Abudlhaman akanyura ku 10, umutoza byamugoye kubona ko kugeza imipira ku bakinnyi b'imbere byabaye ikibazo maze ntiyatekereza kuba yazana Adama Bagayogo mu kibuga hagati ngo Rukundo amunyuze ku ruhande cyane ko Adama iyo akinira mu kibuga hagati ajya no gusaba imipira mu bakinnyi b'inyuma akagerageza kuyiha abakinnyi bashaka ibitego.

Kuba umutoza Quanane Sellami atagaragaye ku mukino Rayon Sports yasezerewemo na Police FC kandi byagaragaye ko umutoza Robertinho yabuze inyunganizi ye mu gutekereza abakinnyi bo gutera Penaliti. Mu bakinnyi bane bateye iza Rayon Sports batatu muri bo bakina bugarira kandi umwe muri bo niwe winjije Penaliti. Abo ni Omar Gning, Ali Serumogo na Yousou Diagne ariko Ali niwe wabashije gutsinda penaliti gusa.

Penaliti ya kane yatewe na Aziz Bassane ukina yataka anyuze ku ruhande nawe yayirase kuko bari bamaze gutakaza icyizere.

Rayon Sports yasezerewe na Police Fc mu gikombe cy'Intwari kuri Penaliti

Kubura kw'umutoza wungirije wa Rayon Sports byagize ingaruka ku mipangire n'imitegurire y'umutoza Robertinho mu mukino basezerewemo na Police FC

Kubura kwa Muhire Kevin mu kibuga cya Rayon Sports byagize ingaruka mu guhuza imipira iva mu bwugarizi isanga ba rutahizamu



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151539/rayon-sports-idafite-muhire-kevin-numutoza-wungirije-yagaragaje-ubwambure-bwayo-151539.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)