Ibi Umukuru w'Igihugu yabitangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa X, kuri uyu wa 29 Mutarama 2025.
Yagize ati "Nagiranye ikiganiro cyubaka n'Umunyamabanga wa Leta [muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Amerika] Rubio, ku byerekeranye n'ihagarikwa ry'imirwano mu Burasirazuba bwa RDC no gushakira umuti umuzi w'ayo makimbirane, rimwe na rizima."
Perezida Kagame kandi yavuze ko banaganiriye ku mumaro wo gushimangira ubufatanye hagati y'ibihugu byombi, "hashingiwe ku kubaha inyungu za buri gihugu. Niteguye gukorana n'ubutegetsi bwa Trump mu kubaka ubusugire n'umutekano abaturage bo mu Karere kacu bakwiye."
Umukuru w'Igihugu agiranye iki kiganiro na Marco Rubio, nyuma yaho imirwano hagati y'umutwe wa AFC/M23 n'ihuriro ry'ingabo za RDC imaze iminsi ikajije umurego, ikba yarasize M23 ifashe umujyi wa Goma n'uduce bituranye, ndetse abasirikare benshi ba FARDC n'imitwe bifatanya, ndetse n'ab'amahanga nka SAMIDRC n'abacanshuro, bamanitse amaboko, abandi bagahungira mu Rwanda.
Ni ibintu byakuruye imyigaragambyo yiriwe mu Murwa Mukuru, Kinshasa, ku wa 28 Mutarama 2025, aho abaturage bashyigikiwe n'ubuyobozi bw'icyo gihugu, biraye kuri za ambasade z'ibihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Uganda, Kenya n'u Bufaransa. Bashinja ibyo bihugu ngo gushyikira M23 ikigararuria umujyi wa Goma.
Perezida Kagame aherutse kongera kwerekana ko ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC, byakemuka ari uko abantu bashingira mu mizi yabyo, aho kujya mu mujyo w'ubutegetsi bwa Congo bushinja u Rwanda ibibazo byarwo byose.
Yabigarutseho ubwo we na Madamu Jeannette Kagame bakiraga ku meza Abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, mu musangiro wabereye muri Kigali Convention Centre, ku wa 16 Mutarama 2025.
Yaragize ati 'Niba ushaka gukemura ikibazo, nta buryo bwiza bwabaho budashingiye ku kugikemura ushingiye mu mizi. Ntabwo bisaba kuba ukomeye bingana iki, icyo ukora ni ugukora iby'ibanze, ibimenyetso n'ukuri. Ntabwo uza ngo kuko ukomeye, ahubwo ibimenyetso birigaragaza.'
Perezida Kagame yavuze ko hashize imyaka irenga 30 muri RDC hari Ingabo za Loni zishinzwe kugarura amahoro, ariko ko bitumvikana ukuntu nta musaruro ziratanga ngo zikore inshingano zazo. Yavuze ko kuba zigihari, bigaragaza ko ikibazo kitarakemuka.
Ati 'Ubusanzwe wagakwiriye kuza, bikagufata imyaka itanu, icumi hanyuma ukagenda kuko wakemuye ikibazo cyari kikuzanye. Amafaranga amaze gutangwa, yakoze iki?'
Perezida Kagame yavuze ko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, n'ubu bagihari kandi bafite intwaro ndetse bakomeje kurangwa n'ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi babikorera hafi y'umupaka.
Ati 'Abakoze Jenoside baracyahari, bafite intwaro, baracyarangwa n'ingengabitekerezo ya Jenoside mu nkengero zacu mu Burasirazuba bwa Congo bashyigikiwe na Guverinoma, bashyigikiwe n'abayobozi ba kiriya gihugu, umuryango mpuzamahanga urebera kandi uhora uvuga indangagaciro, inyungu, wohereje ingabo za Loni muri Congo kugira ngo ukemure kiriya kibazo cyaturutse hano cy'Abajenosideri n'Ingengabitekerezo ubwayo.'
Umukuru w'Igihugu yavuze ko bitumvikana ukuntu abantu bemera ko u Rwanda rwagiye muri Congo kwikubira ubutaka bwayo, avuga ko ababyemera batyo birengagiza byinshi.

