Ni nyuma y'ubusabe bwa Loni yifuzaga ko u Rwanda rwakira abo bakozi n'imiryango yabo, mu gihe bakomeza gushakirwa uburyo berekezwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane ko ari cyo gihugu cyabo cy'amavuko.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuhuzabikorwa w'amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, yavuze ko yanyuzwe n'uburyo u Rwanda rwitwaye mu kwakira aba bakozi, anasobanura uburyo biteguye kwakira impunzi mu gihe zakomeza kuza mu Rwanda ari nyinshi.
IGIHE: Mumaze kwakira abakozi ba Loni bangahe, ubu bari he?
Ojiolo: Mu mabwiriza ya Loni, iyo amakimbirane afite ubukana bwagira ingaruka ku bikorwa bya Loni ndetse n'abakozi bayo, Loni ishobora gukora ibintu bibiri. Ishobora kujyana abakozi bayo mpuzamahanga, bakajyanwa mu kindi gihugu, aho bavanwa bajyanwa mu bihugu byabo, bagakomeza gukorerayo.
Ku bakozi bakomoka mu gihugu gifite amakimbirane. Habaho kubimura. Kubimura ni ukubavana aho bakorera muri icyo gihugu, urugero, bakajyanwa mu kindi gice cy'igihugu.
Ntabwo twashoboraga kuvana i Goma tubajyana mu kindi gice cy'igihugu, kubera kubura aho banyura. Ikibuga cy'indege cyari gifinze, inzira y'amazi idashoboka, inzira zo ku butaka nazo zifunze. Hari hasigaye inzira imwe, ari yo ku butaka ya Rubavu mu Rwanda, igana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Inzego za Loni zohereje ubusabe kuri Guverinoma y'u Rwanda, kugira ngo yemerera abakozi ba Loni n'imiryango yabo, kwakirwa mu Rwanda mbere yo kwimurirwa mu kindi gice cya Congo.
Ubwo busabe bwakiriwe saa 13:25 z'igitondo [cya tariki ya 27 Mutarama, 2025]. Nyuma y'imonota 15 ubwo busabe bwakiriwe na Guverinoma y'u Rwanda, narakiriye ubutumwa bubyemera. No muri iryo joro ry'ikigucu, Guverinoma y'u Rwanda yahise yemeza ubwo busaba, ikintu nshimira cyane kubera uburyo basuzumye ubwo busabe byihuse cyane, kandi ntabwo Guverinoma y'u Rwanda yemeye ubwo busabe gusa, yahise itangira gukorana natwe mu buryo bwihuse.
Nari i Rubavu, ariko imbaraga zo kwakira aba bakozi ba Loni zari ziyobowe na Guverinoma y'u Rwanda. Ku gice cy'umupaka, inzego z'ingenzi za Guverinoma y'u Rwanda zari zihagarariwe. Hari inzego z'umutekano, inzego z'ubuyobozi, abakorerabushake n'abandi.
Abakozi ba Loni babashije kwinjira mu Rwanda mu gitondo, ibyangombwa byabo birasuzumwa, ubundi binjira muri bisi ziberekeza i Kigali. Bisi ya mbere yavuye i Rubavu hafi saa 9:30 z'igitondo, basi ya nyuma yavuye i Rubavu ahagana saa kumi n'ebyiri z'umugoroba.
Bahise bazanwa kuri Kigali Pele Stadium. Hari gahunda iteguye neza, inzego zose zari zihari zifasha aba bakozi zari zihari.

Hari abakozi ba Loni bari bamaze amasaha arenga 24 batarabasha kuryama, abandi baryamye mu biro bya Loni, bitari iwabo. Hari abavuye iwabo biruka, nta kintu bitwaje. Bose barahageze, ibyangombwa byabo birasuzumwa. Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubukerarugendo Bushingiye ku Nama [RCB] cyashakiye buri wese icyumba cya hoteli, bisi zibajyana kuri hoteli, bamwe muri bo bashobora kuryama no gufata ifunguro ryiza mu minsi ibiri.
Hari abakozi ba Loni mu Rwanda bitanze akazi, bari bahari bafasha bagenzi bacu ba Congo. Amakuru nabonye ni uko abakozi ba Guverinoma y'u Rwanda bavuye kuri stade ahagana saa cyenda z'ijoro.
Mu izina ry'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda, ndashaka gushimira cyane Guverinoma y'u Rwanda. Urwego rwo kwakira abakozi ba Loni, uburyo bw'imyiteguro no gufashwa, byari biri ku rwego rwo hejuru. Inzego zose zabigizemo uruhare, bikorwa neza cyane, abantu bagezwa kuri hoteli mu buryo bwihuse.
Turashimira cyane ubwo bufasha, ubwo bushake bwo kubikora ndetse no gukoresha izi nzego zose.
Mu bijyanye n'imibare, aba ni abakozi ba Loni n'imiryango yabo, ntabwo naguha imibare yuzuye. Ariko bagera 1832 b'abakozi ba Loni n'imiryango yabo. Ubu twakoze indi nama na Guverinoma, inzego z'ingenzi z'u Rwanda zari zihari. Intego yacu ubu ni ukubageza mu gihugu cyabo kuko baracyari abakozi ba Loni.
Guverinoma iri kuvugana na Loni Ishami rya RDC mu kubafasha kugenda bakoresheje indege. Twizera ko mu minsi mike iri imbere bose bazanye bavanywe mu Rwanda, kuko bose ni abaturage ba Congo, bagomba gusubizwa mu gihugu cyabo.
IGIHE: Mwaba muri kwakira ubufasha bwa Guverinoma ya RDC?
Urebye uko Loni ikora, buri shami riba rireba igihugu ukwacyo. Akazi kanjye ni mu Rwanda, iyo nkeneye ikintu hakurya y'umupaka [muri RDC], uwo dukorana ni umukozi wa Loni muri Congo, ntabwo ari Guverinoma ya Congo. Rero nakoranye na mugenzi wanjye muri Congo.
Hari ibyo turi gukorana, igihe dukeneye ikintu giturutse muri Guverinoma mu kudufasha, ni inshingano za mugenzi wanjye ukorera muri RDC [gukorana na RDC mu kubona ubwo bufasha].
IGIHE: Hari icyo muri gufasha impunzi ziri kwinjira mu Rwanda kubera iyi ntambara?
Dukwiriye kwibuka ko hari impunzi hafi ibihumbi 135, benshi baturutse muri RDC, hafi ibihumbi 100 mu myaka irenga 20-25 ishize.

Mu bijyanye n'imirwano yabayeho mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri bishize, hari impunzi zaje ariko impamvu ntakubwira imibare [y'impunzi twakiriye] ni uko benshi mu baje batigeze baka ubuhungiro kuko iyo usabye ubuhungiro, Ishami rya Loni ryita ku mpunzi rihita ryinjira mu kazi, bakakwandika mu bufatanye na Guverinoma, noneho ugahabwa icyemezo cy'impunzi.
Benshi mu baje bagiye kubana n'imiryango yabo, hari abari bafite imiryango hafi y'umupaka. Hari abaje bafite amikoro ahagije ku buryo bajyanye muri hoteli n'imiryango yabo. Ntabwo naguha iyo mibare kuko ntituyibara, ariko birashoboka ko hari urwego rwa leta rukurikirana iyo mibare.
Mu bijyanye n'abafatwa nk'impunzi, imibare igaragaza ko ari bake, kandi kubera ko ari bake bari kwitabwaho na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Minema.
Hari ikigero cy'impunzi zinjira ku munsi umwe cyangwa iminsi itatu mbere y'uko Ishami rya Loni ryita ku mpunzi rifata inshingano [zo gukurikirana izo mpunzi]. Gusa Minema yariteguye cyane, bafite site nshya, bavuguruye, bashyiramo ibikenerwa byose, ubwiherero, aho kuryama, umuriro w'amashanyarazi, amazi n'ibindi, harateguwe kandi hashobora kwakira abagera mu bihumbi.
Banaguye ahakirirwa abantu by'igihe gito, bagenzi banjye bazashyira ibikenewe hafi y'umupaka. Inzego zose za Loni ziriteguye ku buryo imirwano ikomeje tukakira impunzi nyinshi ku buryo zagera ku mibare Loni itangira kuzitaho, dufite ibikorwaremezo byatuma tubasha kubakira magingo aya.
IGIHE: Ni iki usaba umuryango mpuzamahanga?
Ibimenyetso byerekana ko inkunga igenerwa impunzi iri kugabanuka, ahari kubera ko hari amakimbirane menshi hirya no hino ku Isi. Ijanisha ry'inkunga rikomeje kugabanuka kandi hari abakeneye iyo nkunga.
Icyo nasaba umuryango mpuzamahanga ni ugufasha u Rwanda mu gufasha impunzi, cyane cyane abari hano aka kanya, ariko n'abashobora kuza. Kuko ari ikintu [kwakira impunzi] ntabwo ari ikintu cyoroshye ku gihugu. Buri nkunga yahabwa Guverinoma y'u Rwanda yaha ihawe ikaze.








































