Nyaruguru: Abasenateri basanganijwe ibibazo byugarije amavuriro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni abasenateri bari mu itsinda riyobowe na Visi Perezida wa Sena, Senateri Nyirahabimana Solina, aho bari mu Karere ka Nyaruguru bagenzura imikorere y'ayo mavuriro.

Nyiramahoro Costasie usanzwe ari rwiyemezamirimo washinze Ivuriro ry'ibanze ryo mu rwego rwa Kabiri rya Mishungero, riherereye mu Kagari ka Mishungero, Umurenge wa Nyabimata, mu Karere ka Nyaruguru, yagaragaje ko ibikoresho byo kwa muganga bibahenda nyamara ikiguzi Urwego rw'Ubwiteganyirize, RSSB, rubishyuriraho serivisi yo kuvura ari gito.

Yifashishije ingero, Nyiramahoro yerekanye ko ikizamini cy'umusarane, RSSB icyishyura 203Frw, nyamara ibikigendaho byose biba bikabakaba 1000 Frw.

Ati 'Umurwayi tumuha agacupa ashyiramo umusarane kagura 180 Frw, umuganga akoresha udupfukantoki tune kandi kamwe kishyurwa 47 Frw, agakenera n'ibindi bikoresho byinshi bituma ikiguzi kizamuka.'

Yanagaragaje ko imisoro ihanitse ku byo bakora, n'imishahara y'abakozi bikaba uko.

Ati 'Nk'umuganga w'amenyo arampenda cyane kuko mwishyura ibihumbi 45Frw ku munsi, mu gihe uw'amaso ari ibihumbi 40Frw. Kubera ibura ryabo, baza kuvura mu mpera z'icyumweru gusa, kandi bakagomba kwishyurirwa igihe.'

Senateri Uwimbabazi Penina, yagaragaje impungenge ku mikorere y'aya mavuriro ishobora gutuma ba rwiyemezamirimo bagwa mu gihombo.

Ati 'Ese ko numva mukorera mu gisa n'igihombo, ubu aho mu cyumweru gitaha muzaba mugikora?'

Senateri Uwimbabazi, yasabye Akarere ka Nyaruguru kureba uko kafasha Ivuriro rya Mishungero, kugira ngo ritazafunga kandi riha serivisi z'ubuvuzi abaturage barenga 2500 buri kwezi.

Visi Meya ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu mu Karere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yavuze ko bazagerageza gushaka igisubizo, mu buryo bwose akarere kazabona.

Senateri Nyirahabimana Solina, yavuze ko hari amavugurura ari gukorwa na Minisiteri y'Ubuzima, azazamura igiciro cya serivisi z'ubuvuzi kandi bizeye ko bizagira icyo byongera nibitangira gukoreshwa.

Yahamije ko ibyifuzo byose bazabigeza ku nzego bireba, kugira ngo bikemuke, ashima umuhate ba rwiyemezamirimo bagize wo kwitabira gufasha mu kuvura Abanyarwanda.

Mu Karere ka Nyaruguru habarurwa amavuriro y'ibanze 38, arimo arindwi yo mu rwego rwa Kabiri, mu gihe cya vuba akazagera ku 10. Kuri ubu utugari 10 tw'i Nyaruguru ni two tutagira amavuriro mato.

Ivuriro ry'Ibanze rya Mishungero ryakira abarwayi basaga 2500 ku kwezi
Ku mavuriro y'ibanze y'icyiciro cya kabiri hanaboneka aho gupimira ibizamini by'indwara
Nyiramahoro uyobora Ivuriro rya Mishungero, yasabye abasenateri gufasha gukemura ibibazo bibugarije, bituma benshi muri bagenzi be bafunga imiryango
Ubwo abasenateri basuraga ivuriro ry'Ibanze rya Mbasa, mu Murenge wa Kibeho
Visi Perezida wa Sena, Nyirahabimana Solina, aganiriza abaturage bo mu Kagari ka Mbasa, mu Murenge wa Kibeho, i Nyaruguru nyuma yo gusura amavuriro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-abasenateri-basanganijwe-uruhuri-rw-ibibazo-byugarije-poste-de-sante

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)