Chipukeezy yagiranye ibiganiro na Meya Samuel... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Mutarama 2025, mu turere twose twa Kigali, abaturage bazindukiye mu muganda rusange usoza ukwezi. Ni na ko byagenze no mu tundi turere tw'Igihugu. 

Umuganda wabereye muri Kicukiro, witabiriwe Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Patrice Mugenzi; Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, n'itsinda ry'abashyitsi baturutse muri Zimbabwe bari mu rugendo shuri mu Rwanda. 

Uyu muganda kandi witabiriwe n'abarimo umunyarwenya Chipukeezy, ndetse na Fally Merci utegura ibitaramo bya Gen-z Comedy na bagenzi be. 

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, Chipukeezy yavuze ko yishimiye guhura na Meya Samuel, kandi ko yiteguye kubyaza umusaruro urugendo rw'ibiganiro bagiranye.

Uyu musore aherutse gutanga ibyishimo mu gitaramo cya Gen-z Comedy cyabaye ku wa Kane tariki 23 Mutarama 2025, muri Camp Kigali.

Umuganda wo kuri uyu wa Gatandatu, wibanze ku gutunganya umuhanda Rebero - Gihuke ukomeza Ayabaraya, hashyirwamo 'Laterite' ndetse n'inzira z'amazi.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye umuganda rusange, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Samuel yashimiye abaturage bitabiriye umuganda n'abashyitsi baje baturutse mu gihugu cya Zimbabwe.

Yasabye abaturage: Kwimakaza gahunda ya "Isuku Hose" haba aho batuye, ku mubiri ndetse n'ahahurira abantu benshi; kubungabunga umutekano buri wese akaba ijisho rya mugenzi we no kubungabunga ibiti byatewe bigakura neza no gutera ibindi bahereye aho batuye.

Mu ijambo rye, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Patrice Mugenzi yashimiye abaturage bitabiriye umuganda wo kuri uyu wa Gatandatu.

Yabashishikarije gukomeza gushyigikira gahunda za Leta zo kwishakamo ibisubizo, gusigasira ibyagezweho no gukomeza gutanga amakuru muri sisitemu "Imibereho".

Yabasabye kandi gukomeza kubungabunga ibishanga no kubahiriza amategeko abigenga, birinda ibikorwa byangiza ibishanga nko kumenamo igitaka n'indi myanda, ndetse no kuhakorera ibindi bikorwa bitemewe.

Yasoje abibutsa ko mu Rwanda hashize ukwezi hari ibikorwa byahariwe kuzirikana Intwari z'Igihugu mu gihe twitegura kwizihiza Umunsi Mukuru w'Intwari z'Igihugu wizihizwa tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka.

Insanganyamatsiko iragira iti: "Ubutwari n'ubumwe bw'Abanyarwanda, inkingi z'iterambere". Yabasabye gukomeza kurangwa n'ibikorwa by'ubutwari.

Uhereye ibumoso: Fally Merxi utegura ibitaramo bya Gen-Z Comedy, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel ndetse n'Umunyarwenya Chipukeezy
Umunyarwenya Chipukeezy yatangaje ko yishimiye ibiganiro yagiranye na Meya Samuel

 

Umunyarwenya Chipukeezy yahawe umwanya aganiriza abaturage bo muri Kicukiro bitabiriye umuganda kuri uyu wa Gatandatu 

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva yashimiye abaturage bitabiriye umuganda n'abashyitsi baje baturutse mu gihugu cya Zimbabwe

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Patrice Mugenzi yashishikarije abaturage gukomeza gushyigikira gahunda za Leta zo kwishakamo ibisubizo Â 

Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Prof. Charity Manyeruke yashimye umubano mwiza uri hagati y'ibihugu byombi waharuwe na Perezida Paul Kagame na Perezida Emmerson Mnangagwa 


Fally Merci utegura ibitaramo bya Gen-Z Comedy aganira n'umunyarwenya Chipukeezy yatumiye i Kigali












Source : https://inyarwanda.com/inkuru/151389/chipukeezy-yagiranye-ibiganiro-na-meya-samuel-nyuma-yumuganda-muri-kicukiro-amafoto-151389.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)