Bugesera: Abarenga ibihumbi 11 bavomaga amazi y'ibishanga begerejwe amazi meza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muyoboro watashywe ku mugaragaro kuri uyu wa 31 Mutarama 2025, ufite ibilometero 28,2 ukaba ugeza amazi ku baturage 11 400.

Wuzuye utwaye miliyoni zisaga 750 Frw yatanzwe na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Buyapani ibinyujije mu muryango WaterAid.

Washyizwe mu bikorwa na Ayateke Star Company ku bufatanye n'Akarere ka Bugesera.

Eng. Sebikwekwe Cyprien washyize mu bikorwa uyu mushinga, yavuze ko bubatse ibilometero 28 by'umuyoboro w'amazi, bakura amazi ku ruganda rwa Ngenda bayashyira mu kigega cya metero kibe 800 bubatse.

Nyuma bayakwirakwije mu mavomo 27 bubatse hirya no hino mu midugudu kongeraho andi arindwi basannye.

Nyirangirababyeyi Florida utuye mu Mudugudu wa Gako mu Kagari ka Rugando mu Murenge wa Nyarugenge, yashimiye WaterAid n'ubuyobozi bwatumye bavoma amazi meza bakarekana no kuvoma amazi y'ibishanga yashoboraga kubateza ibibazo.

Ati ''Abaturage ba Nyarugenge dufite ishimwe cyane kubera uyu mushinga watuzaniye amazi. Ubu umubyeyi ntabwo ari kuvoma kure,ntabwo akivoma ya mazi mabi.''

Hitimana Ezeckias w'imyaka 86, yavuze ko muri uyu Murenge ari ho yavukiye ariko byari ikibazo gikomeye kubona amazi meza cyane ko bavomaga amazi y'ibishanga abatera indwara zitandukanye.

Yashimiye Umukuru w'Igihugu kubw'imiyoborere ye myiza ituma abafatanyabikorwa bagera ahantu hose.

Kakuze Josephine we yagize ati ''Twavomaga ahantu kure mu kabande ahantu twagendaga isaha irenga, iyo abana twaboherezaga kuvoma nta kandi kazi bakoraga, ikindi ayo mazi yaduteraga indwara zirimo inzoka n'izindi nyinshi. Ubu rero turashimira Leta ko yaduhaye amazi meza agiye gutuma twoga tugacya.''

Umuyobozi wa WaterAid Rwanda, Mukeshimana Vestine, Yavuze ko Umurenge wa Nyarugenge wari uri mu yo WaterAid ihangayikiye kuko nta mazi meza yahabaga, asaba abaturage gukoresha neza aya mazi bahawe, bakayasigasira kugira ngo ntazangirike.

Kuri ubu Akarere ka Bugesera kageze kuri 78% mu kwegereza amazi meza abaturage.

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimiye WaterAid yabafashije kugeza amazi meza ku baturage, avuga ko bifuza ko nibura nta muturage wazongera kurenga ikilometero kimwe ajya gushaka amazi.

Ati ''Turabashishikariza abaturage kwimakaza isuku n'isukura ubwo noneho n'amazi ari hafi. Ikindi ni ugusigasira ibyo bikorwa kuko iyo miyoboro n'amavomo biba byakozwe, ibyo bigega biba byubatswe ni ibyacu nk'abaturage ntabwo ari iby'abafatanyabikorwa.''

WaterAid Rwanda imaze kugira uruhare mu kwegereza amazi meza ku baturage ibihumbi 49, ibikorwa imaze gushoramo miliyari 1,8 Frw mu myaka itatu ishize.

Abaturage ba Bugesera bavomaga mu bishanga begerejwe amazi meza
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richad yavuze ko bageze kuri 78% mu kugeza amazi meza ku baturage
Nyirangirababyeyi Florida utuye mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera yagaragaje umunezero we na bagenzi be batewe no guturwa umutwaro wo kuvoma mu bishanga
Umuyobozi wa WaterAid Rwanda, Mukeshimana Vestine, yasabye abaturage bo mu Karere ka Bugesera gufata neza umuyoboro w'amazi bahawe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-abarenga-ibihumbi-11-bavomaga-amazi-y-ibishanga-begerejwe-amazi-meza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)