Abapolisi bo muri EAPCCO bahuguwe ku guhangana n'ihohoterwa rikorerwa abagore n'abana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ihohoterwa rikorerwa abagore n'abana ni kimwe mu byaha bihangayikishije mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba.

EAPCCO igiye gukorera Inama y'Inteko Rusange mu Rwanda yatekereje ku buryo bwo gukomeza guhangana n'icyo kibazo binyuze mu kongerera ubumenyi bamwe mu bafite aho bahuriye no kugenza ibyaha.

Muri urwo rwego hateguwe amahugurwa y'iminsi ibiri ku bapolisi bo mu bihugu 14 bigize EAPCCO n'abandi bafite aho bahuriye no kugenza ibyaha.

Ni amahugurwa yitabiriwe n'abantu 50 aho ku ruhande rw'u Rwanda harimo n'abakora mu nzego zitandukanye zirimo Polisi y'u Rwanda, Urwego rw'Ubugenzacyaha, Ubushinjacyaha, Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora ndetse n'izindi zifite aho zihuriye no gukumira ibyaha.

Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Col Jeannot Ruhunga, yashimangiye ko ibihugu byo mu Karere bikwiye gusenyera umugozi umwe mu guharanira ko ibyo byaha by'ihohoterwa bihagarara burundu.

Ati 'Twese hamwe, dufite imbaraga zo guhindura ibintu no kubaka sosiyete itanga umutekano, icyubahiro n'uburenganzira kuri buri wese.'

Yongeyeho ati 'Mu bihe by'ihohoterwa rikorerwa abagore n'abana, ubuyobozi ntibukwiye gutanga gusa ubumenyi n'ibikoresho bikenewe kugira ngo rihashywe, ahubwo hagomba no kubaho umuhate n'ubukangurambaga bukenewe mu gufasha abarikorewe kugera ku nzira y'ubutabera. Iyo ni yo mpamvu hashyirwaho gahunda zitandukanye zo kubungura ubumenyi bufatanyije n'abafatanyabikorwa.'

Col Jeannot Ruhunga yashimangiye ko abagore mu nzego zitandukanye bashobora kugira uruhare mu guhangana n'ihohoterwa rikorerwa abana n'abagore.

Yavuze ko ayo mahugurwa ari umwanya wo gusangira ibitekerezo, ubunararibonye n'ingamba zikwiye gushyirwaho hagamijwe kurwanya ibirebana n'ihohoterwa rikorerwa abagore n'abana.

Ati 'Twese hamwe, turashaka kubaka uburyo bushingiye ku gufasha abahohotewe, bwumva, kandi bushingiye ku mahame y'ubutabera n'amahoro. Ndashishikariza abitabiriye amahugurwa gukurikirana inyigisho muhabwa kandi mukagira uruhare mu gutanga ibitekerezo.'

Ubuyobozi bwa EAPCCO bwagaragaje ko abapolisi n'inzego ziri ku isonga mu gukumira no kugenza ibyaha bakwiye gushyira imbaraga mu kurwanya ibyaha by'ihohoterwa rikorerwa abagore n'abana.

Umuyobozi ushinzwe Amasomo mu Ishuri Rikuru rya Polisi muri Kenya, CP Gatiti, yagaragaje ko ihohoterwa rikorerwa abana n'abagore mu gihugu cye biri ku kigero cyo hejuru nubwo hashyizweho ingamba zigamije kubikumira.

Yemeje ko ayo mahugurwa agiye kubafasha mu kurebera hamwe ingamba zinyuranye zishobora kwifashishwa mu guhangana naryo.

Ati 'Turi abanyamuryango ba EAPCCO, iyo twahuye nka gutya twunguka byinshi. Nk'ubu u Rwanda rufite ikigo cya Isange One Stop center aho twigira ku mikorere myiza ya cyo. Niteze ko twunguka imikorere myiza, tugiye kungurana ibitekerezo no kurebera hamwe izindi ngamba dushobora kwifashisha zatanga umusaruro kuri iki kibazo.'

SP Daniel Uwimana yagaragaje ko Polisi y'u Rwanda ihora yiteguye guhangana n'ibyaha bitandukanye kandi ko yiyemeje guhangana n'icyaha cy'ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n'abana.

Abapolisi basabwe gushyira umuhate mu guhashya ibyaha bifitanye isano n'ihohoterwa
Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Jeannot Ruhunga, yasabye abapolisi kugira uruhare mu gukumira ibyaha by'ihohoterwa rikorerwa abagore n'abana
Ubuyobozi bwa EAPCCO bwashimangiye ko imikoranire yashyira iherezo kuri ibi byaha
Abapolisi bakuru basabwe kugira uruhare mu guhangana n'ihohoterwa rikomeje gukorerwa abagore n'abana
Amahugurwa y'iminsi ibiri agiye gutangirwa mu kigo cy'icyitegererezo cya Polisi y'u Rwanda ku kurwanya ihohoterwa
Abitabiriye amahugurwa basabwe kubyaza umusaruro ubumenyi bahabwa
Abagore basabwe kugira uruhare mu bikorwa byo gukumira ihohoterwa ribakorerwa n'irikorerwa abana



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abapolisi-bo-muri-eapcco-bahuguwe-ku-guhangana-n-ihohoterwa-rikorerwa-abagore-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)