Ndorimana Jean Franois Rgis yasabiye ubuyob... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi ni ibyo yagarutseho ubwo yaganiraga na FINE FM mu kiganiro cy'imikino 'Urukiko rw'Ubujurire' kuri uyu wa Gatanu taliki ya 13 Ukuboza 2024.

Ndorimana Jean François Régis bakunze kwita General yavuze ko ibibazo kuri iy'Isi nta ho bitaba ndetse ko kunanirwa n'ibintu mu mupira w'amaguru ari ibisanzwe, ariko anavuga ko abayobozi ba Kiyovu Sports kuri ubu bashaka bakwegura mu kinyabupfura.

Ati: "Ibibazo bibaho nta nubwo byashira turi ku Isi. Kugira ngo Kiyovu Sports ive aho iri ubungubu tuvugana nonaha birakenewe ngo ukuri kujye ahagaragara. 

Kunanirwa ni ibintu bisanzwe mu mupira w'amaguru bibaho ndetse ni n'ibintu bizakomeza kubaho, ariko ubu tuvugana nonaha abayobozi bayoboye Kiyovu Sports ubu nonaha bashaka bakwegura mu kinyabupfura".

Yavuze ko abayoboye Kiyovu Sports bagomba kwegura ubundi iyi kipe igashaka ubundi buryo ikomeza kubaho dore ko ari ubwa mbere abonye igeze aho iri.

Yagize ati "Abantu bayoboye Kiyovu Sports nibegure bayirekere yo ishake ubundi buryo ikomeza kubaho kuko ni ubwa mbere mbonye Kiyovu Sports igeze aho iri ubungubu. Kandi noneho aho bigeze ubungubu ntabwo turi kwinginga nta nubwo tunasaba ntitunahendahenda noneho. 

Ubwo bibaye byiza rero nibabireke, bayirekurira ba nyirabyo bice aho byagaciye ariko bareke Kiyovu Sports ibeho ubundi buzima butari ubwabo bayifite".

Ndorimana yahakanye ibyo kuba ari we weguje Mvukiyehe Juvenal avuga ko ahubwo yananiwe akagenda nk'uko byagenda ku wundi wese. Yavuze ko abayoboye Kiyovu Sports kuri ubu batagira isoni kubona ikipe iri ku mwanya wa nyuma none bakaba bagishaka kwitwa abayobozi bayo.

Ati: "Ni ubwa mbere mbonye Kiyovu Sports igeze aho igeze ubungubu nonaha ariko noneho hari n'abantu batagira isoni kubona aho ikipe igeze nonaha ukaba unagikomeza gushaka kwitwa umuyobozi wayo iri aho igeze nonaha ntabwo mbyumva. 

Ikipe irimo iragenda tureba kandi ntabwo twabyemera kuko mfana Kiyovu Sports ntaho nabihungira. Ku neza cyangwa ku nabi hari ikigomba gukorwa".

Kugeza ubu Kiyovu Sports iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona aho ifite amanota 7 gusa. Mu mikino 12 imaze gukina yatsinzemo imikino ibiri gusa, inganya umwe naho itsindwa imikino 9.

Biteganyijwe ko ku Cyumweru, Kiyovu Sports izakirwa na Gorilla FC kuri Kigali Pelé Stadium mu mikino yo ku munsi wa 13 wa shampiyona.


Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports burangajwe imbere na Nkurunziza David bwasabiwe kwegura

Ndorimana Jean François Régis yavuze ko ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bukwiye kwegura mu kinyabupfura 


Kiyovu Sports ikomeje kugana ahabi dore ko iri ku mwanya wa nyuma  

Kiyovu Sports iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149576/ndorimana-jean-francois-regis-yasabiye-ubuyobozi-bwa-kiyovu-sports-kwegura-mu-kinyabupfura-149576.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)