Yabigarutseho kuri uyu wa 5 Ukuboza 2024 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w'ubukorerabushatse witabiriwe n'abarenga 1000 baturutse mu ntara zose z'igihugu.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, yagaragaje ko mu myaka 30 abakorerabushake bagaragaje ubwitange mu kubaka igihugu no gushyira mu bikorwa gahunda y'igihugu yo kwihutisha interambere NST1.
Minisitiri Mugenzi yasabye abakorerabushake gushyira imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara mu bice bitandukanye by'igihugu bituma hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bicwa kubera uko bavutse.
Ati 'Tumaze iminsi twumva ibikorwa bibi bihohotera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside hirya no hino mu gihugu, ndetse bamwe bavutswa ubuzima ndetse hakabaho n'ibikorwa byo konona imyaka no kwica amatungo yabo. Turabasaba kwitandukanya n'iyo mitekerereze cyane cyane mutanga amakuru ndetse mukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho muri hose.'
Abakorerabushake babarurwa mu gihugu barenga miliyoni 2.6, barimo Abanyabuzima, Abajyanama, Urubyiruko rw'abakorerabushake, Abakorerabushake b'amatora, Abafashamyumvire b'imibereho, Abunzi, Croix-Rouge, Abafashamyumvire b'ubuhinzi, Abakuru b'amatsinda ya Twigire muhinzi, Inshuti z'Umuryango, Malayika murinzi, Imboni z'umutekano, Masenge Mba hafi, Abajyanama b'Uburezi, Aba-Guides, Aba-scout n'abandi.
Minisitiri Mugenzi yagaragaje ko buri wese mu cyiciro arimo akwiye gushyira imbara mu gufasha Abanyarwanda kugira imibereho myiza.
Ati 'Ni ukumenya kandi ko tugomba gufatanya, tumaze iminsi dukora igenzura ryavuyemo gufunga insengero zitujuje ibyangombwa hari, abadafite ubwiherero, dutekereze abantu bajya gusengera ahantu hadafite ubwiherero. Nk'abakorerabushake turabasaba gutanga amakuru no kwigisha Abanyarwanda gusengera ahantu hujuje ibyangombwa, hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.'
Umuyobozi ushinzwe Itorero no guteza imbere umuco muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yagaragaje ko kuba abakorerabushake benshi bari mu gihugu ari urubyiruko bigaragaza ko kiri mu maboko meza.
Ati 'Tuzi uruhare rukomeye mwagize mu kudufasha guhanga n'icyorezo cya Covid-19, aho mwafashaga mu bukangurambaga, mukatubwira uko tugomba kwitwara [â¦]urubyiruko rukora umuganda, bakora ibikorwa bitandukanye bifasha gukumira ibyaha ndetse navuga ko u Rwanda ruri mu maboko meza, ubukorerabushake n'ubwitange bushyizwe ku isonga.'
Umunsi mpuzamahanga w'ubukorerabushake washyizweho n'umwanzuro 40/212 w'inteko rusange y'Umuryango w'Abibumbye, kuva mu 1985, hagamijwe kuzirikana no kwizihiza uruhare ntagereranywa rw'abakorerabushake, kugaragaza akamaro bagira mu buzima no guteza imbere ubufatanye bw'abaturage mu kubaka isi nziza.














Amafoto: Habyarimana Raoul