Ni umuhuro uzaganirwamo ingingo zitandukanye ziganjemo izikangurira Abanyarwanda baba mu mahanga gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry'ubukungu bw'u Rwanda.
Muri uyu muhuro I&M Bank (Rwanda) Plc, izamurika serivisi zayo zagenewe abantu baba mu mahanga, zigamije kubafasha no kuborohereza gushora imari no kugira uruhare mu bukungu bw'u Rwanda.
Zimwe muri izi serivisi harimo konti za diaspora, konti zo kuzigama zifite inyungu yaba mu mafaranga y'u Rwanda cyangwa Amadevize, amakarita y'ingendo atandukanye, n'uburyo buboneye kandi butekanye bwo kohereza amafaranga aba baba mu mahanga bazajya bifashisha mu kuyohereza mu Rwanda, yaba ari ukuyohereza imiryango yabo, gushora imari, cyangwa gutera inkunga ibikorwa bimwe na bimwe bigamije iterambere.
I&M Bank igaragaza ko ubu buryo bwazajya bworohereza aba Banyarwanda gutanga umusanzu mu iterambere ry'ubukungu bw'igihugu bidasabye ko baba bakirimo kandi nabo bakiteza imbere.
Umuyobozi ukuriye Imenyekanishabikorwa n'Itumanaho muri I&M Bank (Rwanda) Plc, Fiona Kamikazi, yavuze ko I&M yiteguye kuba ikiraro gihuza Abanyarwanda baba mu mahanga n'igihugu cyabo binyuze mu kubafasha kubona serivisi z'imari mu buryo bworoshye cyane.
Ati 'Intego yacu ni uko Abanyarwanda baba mu mahanga boroherezwa kugira uruhare mu iterambere ry'ubukungu bw'u Rwanda. Uburyo bwacu bwo kohererezanya amafaranga na serivisi z'ikoranabuhanga bufasha abantu kohereza amafaranga mu gihugu nta nkomyi, bakaba banahashora imari cyangwa bakizigama bitegura imishinga minini."
Uyu muhuro witezweho kuzaha urubuga I&M Bank (Rwanda) Plc, rwo gusobanura uko serivisi zayo zishobora gufasha Abanyarwanda baba mu mahanga bagira uruhare mu iterambere ry'igihugu.