Rutahizamu wa APR FC, Mugisha Gilbert yasabye umukunzi we Mpinganzima ko yazamubera umugore we undi urabyemera.
Ku mugoroba w'ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 30 Nzeri 2024 nibwo hasakaye ifoto ya Mugisha Gilbert na Mpinganzima amaze kumwambika impeta.
Ni nyuma y'uko atagaragaye ku mukino wa APR FC na Etincelles wabaye ku Cyumweru banganya 0-0, yari yasabye uruhushya ko arimo kwitegura ubukwe.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ku Cyumweru ari bwo yari yagiye kwerekana umukunzi we iwabo.
Aba bombi bakaba bamaze imyaka irenga 3 bakundana ariko bakaba baziranye kuva kera agikina muri Rayon Sports.
Amakuru avuga ko uyu mukunzi yimutse atakiba mu Rwanda ahubwo asigaye yibera muri Canada. Ubukwe bwa bo nabwo buri hafi.
Source : http://isimbi.rw/siporo/Mugisha-Gilbert-wa-APR-FC-yatereye-ivi-umukunzi-we-uba-muri-Canada