Minisiteri y'Ingabo ya Kazakhstan yagaragaje ko Brig Gen Nyirubutama yari aherekejwe na Ambasaderi w'u Rwanda mu bihugu birimo Kazakhstan, Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga.
Brig Gen Nyirubutama yageze muri Kazakhstan, ajyaniye Perezida w'iki gihugu, Kassym-Jomart Tokayev, ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame bujyanye no kwagura ubufatanye.
Perezida Tokayev tariki ya 26 Nzeri yagaragarije Brig Gen Nyirubutama ko yishimiye amasezerano yaherukaga gusinywa na Kazakhstan n'u Rwanda yo gukuriraho abaturage Visa mu rwego rwo koroshya urujya n'uruza.
Ibiro Ntaramakuru Akorda byo muri Kazakhstan byasobanuye ko bombi banaganiriye ku zindi nzego ibihugu byombi byakwaguriramo ubufatanye. Urwego rw'umutekano ni rumwe mu zatekerejweho.
Col Gen Ruslan Zhaksylyko (wa kabiri iburyo) n'abandi bofisiye bakuru bakiriye Brig Gen Nyirubutama
Brig Gen Nyirubutama yari kumwe na Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga uhagarariye u Rwanda muri Kazakhstan
Brig Gen Nyirubutama na Lt Gen (Rtd) Kayonga baherutse kwakirwa na Perezida Tokalev