Bank of Africa na Sanlam Allianz byinjiye mu mikoranire yo gufasha abakiliya kubona ubwishingizi bw'imodoka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatatu, tariki 25 Nzeri 2024 ku ishami rikuru rya Bank of Africa riherereye mu mujyi, mu nyubako ya CHIC.

Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi ku mpande zombi ndetse n'abakiliya b'iyi banki ikomeje kuba ubukombe muri Afurika.

Tekana Loan ni inguzanyo yorohereza umukiriya kubona ubwishingizi bw'ikinyabiziga cye ndetse n'ibigo bito cyangwa binini bifite imodoka z'ubucuruzi.

Bank of Africa ikwishyurira ubwo bwishingizi, ugatanga komisiyo ya 10% ndetse n'amafaranga y'amezi 2 ya mbere gusa ubundi ukagenda wishyura mu byiciro mu gihe cy'amezi 10 asigaye. Iyi nguzanyo kandi yishyurwa nta nyungu umukiriya yongeyeho kandi kuyisaba no kuyihabwa bitwara iminsi ibiri gusa.

Ku muntu ufite imodoka ye ku giti cye, iyi Banki ishobora kumuha agera kuri miliyoni 10 Frw nta ngwate atanze naho ku bigo by'ubucuruzi, bemerewe agera kuri miliyoni 50 Frw nta ngwate.

Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa, Vincent Istasse, yavuze ko bashyizeho iyi nguzanyo mu rwego rwo korohereza abakiliya kubona ubwishingizi bw' imodoka mu buryo bworoshye kandi butabavunnye.

Ati ' Turashishikariza abakiliya bacu gushinganisha ibinyabiziga byabo bakoresheje Tekana loan bitabasabye kwirya bakimara. Ibi bizabafasha gutekana kuko bazaba bumva ibinyabiziga byabo bitekanye, mu gihe kandi bazaba banishyura mu buryo butabateje ikibazo.'

Umuyobozi Mukuru wa Sanlam Allianz, Richard Hodehou, yagaragaje ko bishimiye iyi mikoranire ndetse yizeye ko izaguka ikagera no ku bindi bitari ibinyabiziga gusa.

Ati 'Twishimiye ubu bufatanye twinjiyemo na Bank of Africa. Mu by'ukuri byari ikibazo ku bakiriya kuko bagorwaga no kwishyurira icyarimwe ubwishingizi bw'imodoka zabo ariko ubu babonye ubufasha bukwiye. Twizeye ko ubu bufatanye buzaguka bukarenga n'ibinyabiziga bukagera no ku bindi abakiliya bakeneye kandi badutegerejeho.'

Umuyobozi mukuru wungirije wa Bank of Africa, Mugisha Shema Xavier, yasobanuye byimbitse ibya Tekana Loan.

Yagize ati 'Icyaduteye gushyiraho iyi nguzanyo ni uko twatekereje ku mvune abakiliya bahura nazo. Buri muntu asabwa kugendera mu modoka ifite ubwishingizi ariko siko buri gihe aba afite amafaranga yo kubwishyurira rimwe.'

Yakomeje agira ati ' Niyo mpavu twegereye inzobere mu by'ubwishingizi kugira ngo duhuze imbaraga dukemurire umukiriya ikibazo. Twebwe nka Banki tuzishyura amafaranga y'ubwishingizi yose hanyuma Sanlam Allianz nayo itange ubwishingizi hanyuma umukiriya agende yishyura gake atekanye.'

Bank of Africa ni Banki Mpuzamahanga y'ubucuruzi imaze imyaka 40, ikorera mu bihugu 18 byo ku Mugabane wa Afurika aho ikorera mu bihugu byose by'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, EAC, mu Burengerazuba bwa Afurika, mu Bufaransa, mu Burayi, mu Bushinwa na Dubai.

Iyi banki kandi yorohereza abayigana kubona inguzanyo yo kubona imodoka ku giciro gito ikishyurwa mu gihe cy'imyaka 7 yose, n'izindi nguzanyo zifasha abantu mu bucuruzi, ishoramari, kubaka inzu z'ubuturo, inguzanyo ku mushahara n'izindi.

Bank of Africa ikorera mu Rwanda kuva mu 2015, ifite amashami 14 mu ntara zose z'igihugu.

Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa Rwanda, Vincent Istasse (ibumoso) n'Umuyobozi Mukuru wa Sanlam Allianz, Richard Hodehou nyuma yo gutangiza ubu bufatanye
Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa Rwanda, Vincent Istasse, yavuze ko bashyizeho iyi nguzanyo mu korohereza abakiliya kubona ubwishingizi bw' imodoka mu buryo bworoshye
Umuyobozi Mukuru wa Sanlam Allianz, Richard Hodehou yagaragaje ko iyi mikoranire ikwiye kwaguka
Umuyobozi mukuru wungirije wa Bank of Africa, Mugisha Shema Xavier, yavuze ko bahisemo gushyiraho Tekana Loan mu rwego rwo gufasha abakiriya kubona ubwishingizi bw'ibinyabiziga mu buryo bworoshye
Tekana Loan ni inguzanyo yorohereza umukiriya kubona ubwishingizi bw'ikinyabiziga cye ndetse n'ibigo bito cyangwa binini bifite imodoka z'ubucuruzi.



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bank-of-africa-na-sanlam-allianz-byinjiye-mu-mikoranire-yo-gufasha-abakiliya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)