Atangaje ibi nyuma y'iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru hacicikana amakuru y'uko iyi ndirimbo idateze gushyirwa hanze, mu gihe cyose Element yaba atayikuwemo cyangwa ngo yishyure arenga Miliyoni 500 Frw kubera ko atubahirije ibikubiye mu masezerano afitanye na Label ya 1:55 AM.
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 15 Kanama 2024, The Ben yahuye kandi agirana ibiganiro na Coach Gael nyuma y'imyaka ibiri yari ishize badacana uwaka.
Ni ibiganiro byibanze ku kurebera hamwe uko iyi ndirimbo yajya hanze, ndetse amakuru avuga ko izasohoka, ku wa Mbere tariki 19 Kanama 2024.
Kevin Kade wagize uruhare mu guhuriza mu ndirimbo The Ben na Element, avuga ko yashimishijwe no kuba The Ben yarahuye na Coach Gael mu rwego rwo gushakira hamwe umuti w'iki kibazo.
Ariko kandi avuga ko yamenye Gael mbere ya The Ben kandi yamubonye 'nk'umuntu ukunda bino bintu dukora'. Ati 'Ni umuntu utitaye ku kuboko kuzamwishyura nyuma y'ibintu ari gukora'. Yizera y'uko we icyo ashinzwe gukora ni intumwa yo kugirango abanyarwanda bishime, nta nyungu abitezemo."
Kevin Kade yavuze ko gukorana indirimbo na The Ben rwari urugendo rutoroshye ariko kandi yamubereye umugisha kuri we.Â
Yavuze ko yakuze yifuza gukorana na The Ben, biri mu mpamvu yorohewe no kuba indirimbo 'Sikosa' yarayiririmbyemo. Ati 'Byaranyoroheye mu buryo ntabitekerezaga. Nawe, mbona ubumuntu bwiwe.'
Mu kiganiro na Kiss Fm, Kevin Kade yavuze ko iyi ndirimbo yagombaga gukorerwa muri 1:55 AM kubera ko Producer Element amufata nk'umwandimwe we. Atekereza ko ikorwa ry'iyi ndirimbo, ari naryo ryashyize iherezo ku mubano utari mwiza wari umaze imyaka ibiri.
Ati 'Bongeye bariyunga nk'abantu bakoranye. Kuko buriya Gael mbere atekereza gukora umuziki yahereye kuri The Ben, kugirango bakore ikintu mubona uyu munsi.'
Kevin Kade yavuze ko ajya gukora indirimbo 'Sikosa' yari afite indi ndirimbo yitwa 'Nyiragongo' yagombaga gukurikira 'Jugumila' ndetse na 'Mu nda'.
'Nyiragongo' yayanditse afatanyije n'abarimo Rumaga, Nessa ndetse na Bill Ruzima. Ariko avuga ko mu 2018, Element yakoze injyana y'iyi ndirimbo 'Sikosa' aza kuyimwoherereza agirango ayumve, undi nawe arayikunda ariko ntiyahita agaragaza ko ayishaka cyane.
Yavuze ko iriya ndirimbo 'Sikosa' Element yari yarayikoreye inkikirizo (Chorus) ndetse na 'Beat' yayo. Kevin Kade avuga ko n'ubwo yumvaga yakunze iriya ndirimbo, ariko yumva itari mu murongo w'indirimbo asanzwe akora, ariko atekereza ko igihe kigeze kugirango yagure amarembo y'umuziki we.
Kevin Kade avuga ko ashingiye ku kuntu iriya ndirimbo imeze, yatekereje gushaka uko yakorana na The Ben nk'umuhanzi mukuru.Â
Ati 'Naravuze nti kubera iki ntakora na The Ben, ubundi ubu ngubu hari ikintu nsigaje? Ndavuga nti nagerageje nkora indirimbo zakunzwe, nakoze 'Collabo' ya Jugumila irakundwa, ndavuga nti reka mbe mu nzozi zanjye, nakuze nkunda The Ben cyane.'
Yavuze ko yasabye The Ben ko bahura, bahurira muri studio ya Bob Pro, hanyuma basohoka hanze bicara mu modoka amuganiriza ku mushinga w'indirimbo afite.
Yabanje kumwumvisha indirimbo 'Nyiragongo' The Ben arayikunda cyane, ariko amwumvishije injyana y'indirimbo 'Sikosa' arayikunda cyane birushijeho, ndetse amusaba ko bayikorana mu gihe cya vuba.
Ati 'Icyo gihe nari nasabye Element 'sample' y'iyo ndirimbo nyifite muri telefoni ariko atazi ko hari undi muntu nayumvisha, avuga ati icyo ni igikorwa cyanjye. Kubera ko turi inshuti, naramubwiye nti ujye unyumvisha imishinga (yawe). The Ben rero namucurangiye iyo ndirimbo, ayumvise aravuga ati aha ngaho turagiye.'
Kevin Kade yavuze ko The Ben yitangiye iyi ndirimbo, ku buryo yamubwiye ko buri kimwe cyose kizasabwa kugirango ikorwe yiteguye kukishyura. Ati 'Ubwe niwe wafashe iya mbere, arambwira ati ikintu cyose uzi gikenewe, inzu ukeneye gukoreramo 'Audio' uzane Element twicara, byose nzabyishyura. Yishyuye buri kimwe cyose muri 'Project'â¦'   Â
Uyu muhanzi avuga ko yakozwe ku mutima no kuba The Ben yaremeye ko bakorana iyi ndirimbo.Â
Ariko kandi yafashe iminsi itatu yo gushaka agera kuri Miliyoni 2 Frw kugirango abone amafaranga yo kwishyura Element kubera iyi ndirimbo. Yavuze ko umuvandimwe we ariwe wamufashije kwishyura iyi ndirimbo.
Ati 'Nashakaga amafaranga byansabaga, kuko nari nziko amafaranga asaba kugirango atange indirimbo atari ukuyikora, ahubwo kuyigura kuko yari indirimbo ye.'Â 
Kevin Kade yatangaje ko indirimbo 'Sikosa' yayiguriye Producer Element arenga Miliyoni 2 Frw

Element yemeye kwakira amafaranga yahawe na Kevin Kade ariko asaba ko ahabwa uburenganzira kuri iyi ndirimbo

The Ben yemereye Kevin Kade kwishyura buri kimwe cyasabwaga kugirango bajye muri studio
Kevin Kade atekereza ko ikorwa ry'iyi ndirimbo ryashyize iherezo ku mwuka mubi wari hagati ya The Ben na Coach Gael- Iyi ndirimbo izasohoka ku wa Mbere tariki 19 Kanama 2024Â
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'JUGUMILA' YA KEVIN KADE, CHRISS EAZY NA PHIL PETER