Josh Ishimwe yizihiye abagore ibihumbi bitabi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni giterane cyatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Kanama kikaba kirarangira kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Kanama 2024, aho gifite insanganyamatsiko igaruka ku bantu bari indushyi ariko kuri ubu babaye abatsinzi, "Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi".

Umunsi wa gatatu w'iki giterane, waranzwe n'ubwitabire buri hejuru ndetse n'umunezero uri hejuru nk'uko byari bimeze no ku ntangiriro zacyo.

Mu byawuranze, harimo umwanya munini wo kuramya no guhimbaza Imana mu ndimi zinyuranye hamwe n'amatsinda n'abaramyi bazwi cyane mu muziki wa Gospel Nyarwanda barimo Josh Ishimwe, Uwineza Rachel, Tracy Agasaro n'abandi.

Indirimbo za Josh Ishimwe zakoze ku mutima abitabiriye iki giterane kuri uyu wa Kane tariki 8 Kanama 2024 barimo n'Umushumba Mukuru wa Women Foundation Ministries, Apostle Mignonne Kabera wanahanuriye uyu musore mbere y'uko atangira umuziki.

Mu ndirimbo Josh Ishimwe yaririmbye harimo 'Sinogenda Ntashimye,' 'Imana iraduteturuye', 'Ari mu mutima', 'Ntacyo Nkushinja', n'izindi.

Ubwo yageraga ku ruhimbi, Apostle Mignonne yakiriye abakozi b'Imana batabashije kubana mu minsi ibiri ishize y'iki giterane, yongera gushimira Imana ku bw'umubare munini w'abitabiriye baturutse mu mahanga.

Yakomoje ku buhanuzi Imana yamuhaye, ubwo yamubwiraga ko abitwaje abafite imbaraga bagiye kuzongererwa, abahanganye n'ibigeragezo by'uburwayi n'ibindi bibazo byose bagiye kubinesha mu izina rya Yesu, ahamya ko Imana yakoze ibitangaza muri iki giterane.

Ati: "Muzi rero ibintu Imana yambwiye? Ngo ese ibivomesho byanyu bingana gute ko amazi ahari? Ngo ese mufite ibivomesho bihagije? Ngo hari abantu baje bafite utuvomesho duto, ariko muri iri joro ndabahinduriye mbahaye ibivomesho binini. Numvise nguwe neza."

Yahanuriye abari aho ko Imana igiye gukiza indwara zidashobora kuvurwa kwa muganga, ababwira ko Imana ibakijije indwara zose zari zitegereje kubambura ubuzima. Yabahanuriye kandi ko Imana ibakuyeho ubukene bwo mu buryo bwose.

Uwigishije ijambo ry'Imana, ni Pastor Jessica Kayanja wo muri Uganda wakunze umuhamagaro uri muri Apostle Mignonne Kabera abandi bantu batarawubona, ubwo yari akiri 'umukozi w'Imana uhishe ariko ukora ibyo kwizerwa.'

Pastor Jessica Kayanja washinze Girl Power Ministries ikorera i Kampala muri Uganda akaba afite n'ibikorwa byinshi bifatiye runini rubanda nyamwinshi afatanyije n'umugabo we, Pastor Robert Kayanja, yigishije ijambo ry'Imana riboneka muri Daniyeri:3:19 ryari riherekejwe n'imbaraga z'ubuhanuzi.

All Women Together Conference yatangijwe mu mwaka wa 2011 igaragazwa nk'igiterane kimaze kuzana impinduka mu buzima bwa benshi by'umwihariko ubw'abari n'abategarugori.

Biteganyijwe ko uretse kuramya Imana nk'igikorwa nyamukuru, iki giterane kizatangirwamo ubuhamya, ubufasha n'ibindi.

Ibyo bikorwa bifasha kubaka sosiyete abagore babarizwamo birimo nko kubaka amashuri, kwitinyuka no kubaka imiryango ihamye.

Biteganijwe ko iki giterane kiri kubera muri BK Arena, kizitabirwa n'abari n'abategarugori mu minsi itatu ya mbere gusa, ku munsi wa kane akaba aribwo ab'igitsina gabo nabo bazaba bemerewe kwitabira.

Women Foundation Ministries ni Umuryango wa Gikirisitu washinzwe na Apôtre Kabera Alice Mignonne mu 2006 wubaka abari n'abategarugori mu nzira z'agakiza, mu mitima no mu buryo bw'ibikorwa bifatika.


Josh Ishimwe yakoze ku mutima abitabiriye igiterane 'All Women Together 2024' 
Apostle Mignonne Kabera yishimiye ubwitabire buri hejuru bw'aba-Diaspora muri iki giterane ngarukamwaka


Apostle Mignonne yatanze ubuhanuzi bukomeye Imana yamutumye

Pastor Jessica Kayanja wo muri Uganda ni we wigishije ijambo ry'Imana


Abari n'abategarugori batanze ubuhamya bw'aho Imana yabakuye


Bahamije ko ubu babaye abatsinzi


Imitima y'abitabiriye iki giterane yahahembukiye




Tracy Agasaro n'itsinda ry'abaramyi bari bafaranyije baramije Imana karahava

Abayoboye umunsi wa gatatu w'igiterane All Women Together 2024



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145756/josh-ishimwe-yizihiye-abagore-ibihumbi-bitabiriye-all-women-together-2024-muri-bk-arena-am-145756.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)