Ibi yabitangaje nyuma yuko ikipe ye yari imaze gutsinda Mukura VS igitego 1-0 mu mukino w'umunsi wa mbere wa shampiyona y'icyiciro cya mu Rwanda wakinwe kuri uyu wa Kane kuri Stade mpuzamahanga ya Huye.
KNC yatangiye avuga ko afite agahinda bitewe nuko bagomba kuba batsinze igitego kirenze 1. Ati" Mfite agahinda kuko uyu mukino twashoboraga kuba twatsinze ibitego biri hejuru ya 4 urebye uburyo twabonye harimo ishoti rya Muder Akbar ryakubise igiti cy'izamu".
Yakomeje avuga ko Mukura VS ari ikipe nziza yaguze neza bityo ko baje bayiteguye, gusa avuga ko ari ikipe yahindutse bitewe nuko mbere yiyubakaga nta bintu by'amagambo.
Ati" Mukura Vs ni ikipe nziza yaguze neza, yaguze abakinnyi bagerageje gutwara ibikombe aho bavuye, bakinnye imikino ya ½ y'umugabane. Urebye ni ikipe twaje tuyiteguye ko tugomba gukina nayo.
Icya 2 ni umukino twari tuzi ko tutaratsindira Mukura VS hano gusa, twagombaga no gushyira iherezo ku magambo kuko Mukura VS yacu nzi ya kera ni ikipe yakoraga ibikorwa itavuze amagambo, ariko twagombaga kubahiriza ya ndirimbo ngo ab'amagambo byari byabananiye, ubwo rero iyo ndirimbo muyisubiremo muvuge ngo azabatsinda Gasogi.
KNC yavuze ko bari kugerageza gukinisha abakinnyi bakiri bato anavuga ko bo biteguye kumanuka nk'uko abantu babivuze. Yavuze ko abantu bavuze ko Gasogi United ari ikipe idafite icyo irwanira itaraguze abakinnyi bakomeye, ababwira ko umupira w'amaguru atari imibonano mpuzabitsina bakora bihishe.
Ati: "Ikindi murabona ko turagerageza gukinisha abana bato bagerageza gutanga ibyo bashoboye. Twebwe turitegura kumanuka twaje hano twitegura kumanuka n'ubundi tuzamanuka nk'uko mwabivuze.
Ni ikipe idafite icyo irimo ni ikipe itaraguze nka za Mukura zaguze neza tuza tudahabwa amahirwe ariko ntekereza ko abantu bose buhoro buhoro bazajya babibona.
Njye nababwiye ko umupira w'amaguru ntabwo ari imibonano mpuzabitsina umuntu akora yihishe, ubera ku karubanda, umupira w'amaguru ni nka Nyashi (Ikibuno) iyo uyifite abantu barayibona.
Numvise amagambo menshi mu itangazamakuru ukuntu Gasogi United yazanye umutoza udashoboye ukuntu itigeze igura abakinnyi bakomeye, yazanye bari munsi y'abo yasezereye. Yego bafite uburenganzira bwo kuvuga ariko umupira w'amaguru ni nk'inkorora ntabwo wayihisha n'izindi vuba turaje".
Perezida wa Gasogi United yavuze ko Mukura VS ari ikipe nziza anavuga ko iyo bagiye gukina nayo ba ari 'derby' kuko kera ariyo yafanaga.
Ati: "Mukura VS ni ikipe nziza iyo igiye gukina na Gasogi United aba ari 'derby' iteye ukwayo. Ikintu cya mbere buri wese arabizi ko nahoze ndi umufana wa Mukura VS.
Ibyo rero bizanamo ako kantu ko guhangana ko kuvuga bati reka tubanze tumwereke ko ari ikipe nkuru. Ni ikipe nkuru ariko ibyo rwose ntacyo bivuze njyewe ntabwo ndeba imyaka ntabwo ndi NIDA.
Icyo tureba ni mu kibuga, aba bana mwababonye, aba bose bagomba gukina ntabwo umupira w'amaguru ari ubusaza, ikindi kandi umupira w'amaguru ntabwo ari inteko izirikana umupira ni uw'abato.
Mumenye ko igihe kigeze kugira ngo abantu bubahe amakipe yose buriya maze iminsi mbyumva mu itangazamakuru nkaceceka mubivuga nkicecera".
KNC yasoje avuga ko baje bagamije gutwara igikombe ndetse ko umukino urangiye uba woroshye kurusha ukurikiyeho bityo ko no ku mukino utaha bagomba kuzatsinda.
Ati" Njye nababwiye ko tuza hano tutagamije gutwara igikombe. None se twaba dukora iki?. Tuba twaje gukora iki kandi abakinnyi mwabonye mwababonye igice.
Twebwe umukino urangiye uba woroshye kurusha ukurikiyeho, ubu icya Mukura VS ni amateka, ubu dutegereje umukino wo kwishyura i Kigari rero kuri twebwe.Â
Ikipe tugiye gukina nayo turayubaha kurusha iyo turangije, iyo dusoje twayitsinda cyangwa twayitsindwa ntacyo bihindura ku mukino ukurikiyeho, biba bigiye mu mateka kandi intsinzi ntacyo imaze iyo utayikurikije indi".
Nyuma y'imikino yakinwe kuri uyu wa Kane, Gasogi United yahise ifata umwanya wa mbere ku rutonde rw'agateganyo rwa Shampiyona n'amanota atatu inganya na Gorilla FC mu gihe Bugesera na Amagaju zifite inota rimwe.

KNC akomera abakinnyi be amashyi nyuma yo gutsinda Mukura VSÂ

KNC yavuze ko umupira w'amaguru atari imibonano mpuzabitsina bakora bihishe ko ahubwo ukinirwa ku karubandaÂ
