Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi, Frank Spittler yaraye ahamagaye abakinnyi 36 agomba kuzakuramo abo azifashisha mu mikino ya Libya na Nigeria mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc, ni urutonde rwasize hari bimwe byo kwibaza.
Biragoye kuba wanenga cyangwa ngo uvuge nabi ikipe itsinda kuko ubu mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi Amavubi ayoboye itsinda, gusa na none biragoye kuba waceceka mu gihe hari ibyo kwibaza byinshi.
Umubare w'abakinnyi bahamagawe n'igihe cyo kwitegura ntibijyanye...
Urutonde rukijya hanze, benshi batunguwe n'umubare w'abakinnyi 36 yahamagaye mu gihe igihe cyo kwitegura ari gito.
Umukino wa mbere Amavubi azawukina na Libya tariki ya 4 Nzeri 2024 muri Libya mu gihe tariki ya 10 Nzeri 2024 azakira Nigeria.
Iyo ubaze neza usanga hasigaye ibyumweru bibiri gusa wabara iminsi yo kwitegurira mu Rwanda ibaye myinshi ntiyarenga 10.
Ubundi iyi minsi yakabaye iyo kwita ku bakinnyi azakoresha muri iyi mikino aho kuba iminsi yo gusa n'ukoresha igeragezwa kuko azakenera abakinnyi 23 gusa.
Indi mpamvu atakitaye kuri aba bakinnyi ni uko ari 36 bahamagawe amakuru avuga ko bisa nko kurangiza umuhango kuko bahamagarwa abo azakoresha cyangwa azifashisha abazi.
Yaba atinya itangazamakuru?
Niba hari abantu babihiwe n'imihamagarire ya Frank Spittler, ni itangazamakuru kuko ritabona uko ribaza ku bakinnyi bahamagawe n'intego aba ajyanye mu irushanwa.
Bitandukanye n'abamubanjirije, iyo babaga bagiye guhamagara ikipe y'igihugu, bakoreshaga ikiganiro n'itangazamakuru bagasobanurira abanyarwanda byinshi, gusa uyu we asa n'umaze kubigira akamenyero ni ugukora urutonde ubundi FERWAFA ikarushyira ku mbuga nkoranyambaga za yo.
Aha ni ho usanga hava inkuru zitandukanye zimwe ziri zo n'izindi zitari zo ku bakinnyi basigaye n'abahamagawe nk'uko turi bubibone mu ngingo zikurikiraho.
Ibi rero itangazamakuru ribifata nko kutariha agaciro cyangwa se ntacyo rivuze, gusa ku rundi ruhande wakibaza impamvu Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) naryo ribiha umugisha.
Hakim Kamiss wa Gasogi United yatunguranye
Mbere yo kureba abakinnyi umutoza atahamagaye reka tunafate akanya tunyuze amaso mu rutonde rw'abakinnyi bahamagawe kuko hari ibyo kwibaza byinshi.
Ni byo shampiyona yari imaze igihe idakinwa ndetse n'aho igarukiye mu Rwanda hamaze gukinwa umukino umwe (day1) nabwo amakipe 6 gusa, gusa na none habaye preseason.
Ibyo tubiretse wakibaza uburyo hari abakinnyi bahamagawe baheruka mu kibuga umwaka w'imikino ushize abamaze iminsi mu marushanwa bakirengagizwa.
Nka Hakim Kamiss wa Gasogi United aheruka mu kibuga umwaka w'imikino ushize ni mu gihe mu kwitegura shampiyona ya 2024-25 nta mukino n'umwe yakinnye kandi yari yaravunitse, ibyumweru bibiri bya nyuma by'imyitozo ntabwo yabikoze.
Amwe mu mazina yatunguranye kuba yasigaye...
Urutonde rukijya hanze, benshi bahise bibaza impamvu Hakizimana Muhadjiri wa Police FC yasigaye ari umwe mu bakinnyi barimo kwitwara neza.
Ni umukinnyi uretse kuba yaritwaye neza mu mwaka w'imikino ushize, ubu ari mu irushanwa arimo gukina, yafashije Police FC kwegukana Super Cup itsinze APR FC, umukino yakinnye iminota 90, ubu ari kumwe na Police FC muri Algeria aho bagiye gukina Constantine muri CAF Confederation Cup. Benshi bumva yakaje agakora igeragezwa nk'uko abandi baje.
Hari kandi Rafael York wa Gefle IF muri Sweden mu cyiciro cya kabiri, ni umusore urimo gukina mu ikipe ye ndetse umukino uheruka wabaye tariki ya 10 Kanama yakinnye iminota yose, na we kubura byatunguye benshi.
Byiringiro Lague ni undi mukinnyi uhagaze neza muri Sandvikens IF mu cyiciro cya kabiri muri Sweden aho mu mikino 4 uheruka yatsinze igitego kimwe atanga imipira ibiri yavuyemo ibitego.
Undi wibajijweho ni Ishimwe Christian, uyu musore ukina ku ruhande rw'ibumoso yugarira uheruka kwerekeza muri Zimamra Renaissance muri Maror kubura ku rutonde rw'abakinnyi 36 byatunguye benshi.