Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi, Frank Spittler yamaze guhamagara abakinnyi 36 agomba gukuramo abo azifashisha mu mikino ibiri yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 ya Libya na Nigeria.
Ni abakinnyi batarimo Hakim Sahabo wa Standard de Liège ukunzwe n'abanyarwanda cyane muri iyi minsi akaba yaravunitse, ntiharimo kandi abakinnyi nka Rafael York wa Gefle IF muri Sweden, Hakizimana Muhadjiri wa Police FC, Ishimwe Christian wa Zemamra Renaissance yo muri Maroc.
Tariki ya 4 Nzeri 2024 u Rwanda ruzasura Libya ni mu gihe tariki ya 10 Nzeri ruzakira Nigeria mu itsinda D ryo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025.
Frank Spittler akaba yamaze gushyira hanze urutonde rw'agateganyo rw'abakinnyi 36 azifashisha kuri iyi mikino.
Abakinnyi 36bahamagawe
Abanyezamu: Ntwari Fiacre (Kaizer Chiefs), Maxime Wenssens, Hakimana Adolphe (AS Kigali), Muhawenayo Gad (Gorilla FC) na Niyongira Patience (Police FC FC)
Ba Myugariro: Omborenga Fitina (Rayon Sports), Byiringiro Gilbert (APR FC), Bugingo Hakim (Rayon Sports), Niyomugabo Claude (APR FC), Imanishimwe Emmanuel Mangwende (AEL Limassol), Mutsinzi Ange Jimmy (FK Zira), Manzi Thierry (Al Ahli Tripoli), Niyigena Clement (APR FC), Nsabimana Aimable (Rayon Sports), Nshimiyimana Yunusu (APR FC), Hirwa Jean de Dieu (Bugesera FC) na Kwitonda Ally (Police FC)
Abakina Hagati: Bizimana Djihad (Kryvbas), Ruboneka Bosco (APR FC), Iradukunda Simeon (Police FC), Mugisha Bonheur Casemiro (AS Marsa), Nkundimana Fiabio (Marines), Rubanguka Steve (Al Nojoom), Niyonzima Olivier Seif (Rayon Sports), Niyibizi Ramadhan (APR FC), Dushimimana Olivier (APR FC), Mugisha Gilbert (APR FC), Iraguha Hadji (Rayon Sports) na Muhire Kevin (Rayon Sports)
Ba Rutahizamu: Hakim Hamis (Gasogi United), Samuel Gueulette (Raal La Louvière), Mbonyumwami Taiba (Marines), Nshuti Innocent (One Knoxville SC), Gitego Arthur (AFC Leopards), Kwizera Jojea (Rhode Island)na Mugisha Didier (Police FC)
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/36-b-amavubi-batarimo-chouchou-w-abanyarwanda-bahamahawe