Abasore n'inkumi 52 bo mu Rwanda barishyuza arenga miliyoni 52 batanze bizezwa kujyanwa hanze yo muri Kabeza.
Umwe muri abo yanditse atabaza aho ubutumwa yabuhaye Godfather uzwi cyane kuri X.
Â
Yagize ati: 'Muraho Godfather ! Nkwandikiye nkusaba ubufasha kuko nzineza ko harabo wafashije batari bake kandi bigatanga umusaruro .  Hari company yitwa infinite scholar LTD yakoreraga hano kabeza hahoze isoko , iyo company yafashaga abantu kujya mubihugu bitandukanye kwiga cyagwa gukora , ngewe nabagenzi bange barenga 30 ( abo twabashije kumenyana) iyo company yari yadushakiye akazi muri Poland tugirana namasezerano akubiyemo ko bazadufasha kugeza tugiye bitakunda bakadusubiza amafranga twatanze  ari hagati 750$-2000$ kuri buri muntu , byumvikane ko arenga  Ibihumbi $47,880.
Â
Uwatangiye process bwambere muritwe yatangiye mukwa 5/2023 Abandi ninyuma nko mukwa 6,7,8,10, gukomeza, ikibazo rero cyatangiye kubona appointment yo kujya gukora interview muri Tanzania zitinda kuboneka kuko ubundi bari batubwiyeko bitarenza ameze 2 byose na visa birangiye umuntu akagenda, twababaza impamvu biri gutinda  bakatubwirako embassy ifite ibibazo ariko bitazatinda gukemuka , nyuma yamezi 3  bamwe muritwe dutangira kubona appointment zokujya Tanzania tugezeyo batubwirako documents dufite arizo working permit ari fake (ko ari impimbano ) Iyi infinite ibabwirako habayemo ikibazo kuberako application yakorewe icyarimwe kandi kubantu benshi hakazamo amakosa nuko baragaruka dukomeza gutegereza ariko kuko twihuje tugakora group  ya WhatsApp amakuru twarayabwiranaga , niko kujya kuri office ya infinite kubaza icyabaye dutungurwa no gusanga barimuste ntawe bamenyesheje.
Â
Mumpera zukwa 5 nibwo umwe muritwe yagiye kabeza kuri office yabo ngo abaze Amakuru asanga barimutse batatumenyesheje office  Ifunze na nimero zabo za telephone  zitariho  turabashakisha turaheba .
Â
Impamvu twifuzako mwadufasha kudukorera ubuvugizi nuko twifuza ko CEO wiyi company ariwe NSENGIYUMVA Jean Claude yaboneka tugafashwa gusubizwa amafra yacu nkuko bikubiye mumasezerano twagiranye nawe agashyirwaho umukono na Notel. '
Â