Uko imihanda yubatswe ku mupaka wa RDC yaguye ubucuruzi ndengamupaka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umuhanda wubatswe mu buryo bugezweho, ufite igice cyihariye cy'imodoka zinjira mu mupaka zigana muri RDC n'ikindi kiwusohokamo kikinjira mu Mujyi wa Rubavu ahazwi nko ku madepo, ubundi ugahura n'indi ijya mu bice bitandukanye by'uyu mujyi.

Uyu muhanda wubatswe ku nkunga y'Ikigo cy'Ababiligi gishinzwe Iterambere, Enabel, ufite umwihariko wo kuba ufite igice cyagenewe ibinyamitende (Ibinyabiziga bitagira moteri) n'inzira z'abanyamaguru ku buryo nta mubyigano ushobora kubaho ku bantu bajya cyangwa bava muri aka gace.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Rubavu, Ruhamyambuga Olivier avuga ko uyu mushinga wakozwe hagamijwe kurushaho kunoza imitunganyirizwe y'Umujyi wa Rubavu, hongerwa ibikorwa remezo bijyanye n'igihe bituma umujyi uhindura isura ndetse n'abaturage n'abacuruzi bawukoreramo bagakora ibikorwa bijyanye n'igihe.

Ati 'Ahageze umuhanda ubucuruzi burazamuka, abacuruzi bakishima […] hari ubucuruzi bwari buhari urwego bwari buri ho ntabwo ari ko bikimeze uyu munsi dufite iyi mihanda. Uriya ni umuhanda ugezweho cyane witwa 'street market' aho tuvangura ibinyamitende n'ibinyabiziga bifite moteri, kandi kubera ko twubatse imihanda myinshi twakoze imihanda imeze nk'uruziga ku buryo imodoka zigenda mu cyerekezo kimwe, hari imihanda zinyuramo zinjira n'iyo zinyuramo zisohoka imodoka zajyaga zibyigana n'ibinyamitende ndetse n'abanyamaguru zinjira mu mipaka iduhuza n'umupaka wa RD Congo bigateza akajagari, uyu munsi byaratandukanye urabona ari igisirimu.'

Igice cyubatswe ku nkunga ya Enabel gifite agaciro ka miliyari 3 Frw, hakiyongeraho n'ikindi kiwuhuza n'umupaka cyakozwe ku nkunga ya Banki y'Isi na cyo cyatwaye miliyari 1.5 Frw. Hari n'indi mihanda yatwaye miliyari yuzuzanya n'iyi yuzuye itwaye miliyari 9 Frw.

Ruhamyambuga ati 'Kera bawitaga umuhanda wo ku madepo, uwo muhanda abacuruzi bahakorera ni abajyana ibintu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Nubwo muri iyi minsi ubucuruzi butagenda bwihuta ariko urasanga ibyo bakora n'aho bakoreraga, bahinduye inyubako bakoreramo ziravuguruye zijyanye n'igihe, ikindi hiyongereye ubucuruzi bwinshi.'

Nyirahabineza Jeannine, ucuruza ibishyimbo muri aka gace akanabijyana muri RDC kuva mu 2018, avuga ko mbere y'uko uyu muhanda wubakwa warimo amabuye kandi ari muto ku buryo umuntu atari kubashaka kuhazana imodoka nini.

Ati 'Mbere imodoka yagendaga yikubita ku mabuye bikanayiviramo kwangirika.(…) ubu ni umuhanda mwiza ugororotse, n'abahashyi iyo baje guhaha ubona bakeye n'aho bahahira ukabona hafite isuku.'

Uyu mucuruzi avuga ko uburuzi bwabo bugenda neza ndetse bagenda bagura ibyo bacuruza, haba ku baturage b'imbere mu gihugu no hakurya y'umupaka muri RDC.

Harerimana Dieudonnee w'imyaka 40, akorera ubunyonzi muri uyu muhanda kuva mu 2016. Ahamya ko kubera amabuye yari awukoze byagoranaga kuwutwaramo umugenzi, n'abo batwaye ugasanga hahora impanuka zitewe n'uwo muvundo.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu bugaragaza ko kuva iyi mihanda yubakwa, ibikorwa binini by'ubucuruzi bitakibanda cyane ku mu mujyi ahubwo no mu bice byegereye ku mupaka birimo utugari dutatu hamaze kugera ibikorwa by'ubucuruzi byinshi kuko ubu hari gare nshya ya Gisenyi, inzu z'ubucuruzi nini zirimo kuhazamuka n'ibikorwa bitandukanye by'ubucuruzi byo mu mujyi ubona bikura cyane.

Kubera iyi mihanda kandi abaturage batangiye kwishyira hamwe bakubaka indi yinjira mu nsisiro batuye mo iwushamikiyeho, bituma aka gace k'umurenge wa Gisenyi gatera imbere kurushaho.

Aka gace ubucuruzi bwarushijeho kwihuta kubera imihanda yubatswe
Ni imihanda yubatswe mu buryo bugezweho ku buryo byorohera abayikoresha
Iyi mihanda yoroheje ubuhahirane hagati y'u Rwanda na RDC



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-imihanda-yubatswe-ku-mupaka-wa-rdc-yaguye-ubucuruzi-ndengamupaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)