Nel Ngabo ashobora kuba ari we muhanzi wa mbere wafatiye amashusho muri Sitade Amahoro, nyuma y'igihe gishize ivugururwa. Ni Sitade biteganyijwe ko izatahwa ku mugaragaro, ku wa 4 Nyakanga 2024 mu rwego rwo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora.
Mbere yo gufungura ku mugaragaro iriya sitade, ku wa Gatandatu tariki 15 Kamena 2024, hazaba umukino uzahuza Rayon Sports ndetse na APR FC, aho kwinjira ari ukwishyura 1,000 Frw ndetse na 10,000 Frw.
Iyi ndirimbo 'Nywe' yasohotse bwa mbere ku wa 10 Nzeri 2021. Yakiriwe neza ahanini bitewe n'ubutumwa buyigize, ndetse Belise Kaliza, Umuyobozi w'Ikigo Nyafurika gishinzwe kwita ku binyabuzima biba mu mashyamba (AWF), yifashishije iyi ndirimbo mu kwerekana umusaruro w'icyuya u Rwanda rwabibye.
Yavuze ibi ubwo u Rwanda rwakiraga Inama Mpuzamahanga y'Umuryango w'Ibihugu bikoresha ururimi rw'Icyongereza 'Commonwealth' CHOGM. Yanditse agira ati 'Twavuye ibyuya batureba! Dutigita Bo bakiryamye! Iyi mihanda iradukanda turi gushaka iminanda! None baravuga ngo 'NYWE''
Nel Ngabo yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo idasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki ashingiye ku bitekerezo yakira umunsi ku munsi. Avuga ko mu minsi ishize ari kumwe n'umujyanama we Ishimwe Karake Clement ari bwo bagize igitekerezo cyo kuvugurura iyi ndirimbo.
Yavuze ko mu rwego rwo gusubiramo iyi ndirimbo, bashyize hanze agace gato k'iyi ndirimbo ibitekerezo by'abantu babonye, bituma bashyira imbaraga mu ikorwa ryayo.
Ati "Ni indirimbo nini ku rugendo rwanjye rw'umuziki urebye igihe yasohokeye n'ukuntu abantu bayifashe ubwo ndavuga 'Nywe' isanzwe. Ni indirimbo yabaye nini mu gihugu, rero kugirango tuyisubiremo ni uko twayijyanishije n'amatora mu kwamamaza Umukuru w'igihugu, kuko njye ubwanjye ndi umufana we cyane. Rero, ni ubwo buryo twayihinduyemo, twumvaga ari bwo buryo bujyanye n'icyo gihe nyine."
Mu kwandika iyi ndirimbo, Nel Ngabo yifashishije Clement ndetse na Danny Vumbi. Avuga ko ibi byose byatangiriye ku gitekerezo cy'inkikirizo y'iyi ndirimbo, bakimara ku gakora bagasangiza abantu ku mbuga nkoranyambaga, ibitekerezo byabo batanze babishingiraho, kuko benshi basabaga ko bayikora ikarangira.
Ati "Hari 'Video' twashyize hanze mbere turi muri studio kugirango turebe ukuntu abantu bayifata. Tubona abantu barayikunze cyane, kuva ubwo abantu bakajya babidusaba, batubaza ya ndirimbo igeze he?Â
Noneho dufata umwanya turicara, kuko Clement azi kwandika indirimbo birenze cyo kimwe na Danny Vumbi, abantu barabizi, twicara muri studio nyine turayandika. Ariko byaturutse kuri kariya ka 'video' twashyize hanze.'
Yavuze ko kuba Danny Vumbi yaragize uruhare mu iyandikwa ry'iyi ndirimbo ye, ari nk'umugisha yagize kuko yakuze akunda ibihangano by'abahanzi bakuru we. Asobanura Danny Vumbi, nk'umwanditsi w'indirimbo mwiza, wandika amagambo akurura abantu cyane.
Ati "Byaturutse kuri Clement, baravugana, araza muri studio turakorana, kandi nishimira ko indirimbo yasohotse nk'uko twayishakaga."
Nel Ngabo yavuze kwandika iyi ndirimbo byafashe iminota micye, kandi bitaye cyane ku kugaragaza aho u Rwanda rwavuye ndetse n'uruhare Perezida Kagame yagize.
Basabye uburenganzira bwo gukorera muri Sitade Amahoro!
Nel Ngabo yavuze ko bandikiye inzego zinyuranye kugirango babashe kubona uburenganzira bwo gufatira amashusho y'iyi ndirimbo muri Sitade Amahoro.
Bisa n'aho ariwe muhanzi wa mbere wo mu Rwanda, ufatiye amashusho muri iri sitade izatahwa ku mugaragaro muri Nyakanga.
Yavuze ko nk'umuntu wagize amahirwe yo gukorera muri Sitade Amahoro, yabonye uburyo yavuguruwe mu buryo buri ku rwego Mpuzamahanga, kandi iteye amabengeza.
Nel Ngabo ati 'Twasabye uburenganzira, kuko urumva yari indirimbo yo kwerekana aho u Rwanda rugeze n'aho rwavuye, urumva twabisabiye uburenganzira, urumva inzira zose twagombaga kunyuramo, twazinyuzemo, ndanashimira abayobozi bose badufashije."
Uyu musore yavuze ko gukorera muri sitade Amahoro ari amahirwe 'nagiriwe' kuko atatekerezaga ko bizashoboka yafatira amashusho muri iriya sitade.
Batekerezaga gukorera muri BK Arena!
Nel Ngabo yavuze ko babanje gutekereza gufatira amashusho muri BK Arena, ariko bibuka ko hari indirimbo ebyiri yahakoreye. Harimo nka 'Wan't you Back' ndetse na 'Kigali' yafatiye amashusho.
Uyu muhanzi yavuze ko yashimishijwe no kuba uwa mbere wafatiyemo amashusho, kandi yakiriye neza ibitekerezo by'abantu bayikunze.
Ati "Twaravuze tuti Sitade iri ku rwego rwo hejuru, noneho dusaba uburenganzira baratwemerera, ndanashimira abafana bayakiriye neza. Ni bimwe mu bituma nishimira cyane, kuba nagiriwe amahirwe yo gukoreramo nk'umuhanzi wa mbere."
Abarimo Minisitiri Utumatwishima bakunze indirimbo ye:
Minisitiri w'urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, aherutse kwandika kuri konti ye ya X [Yahoze ari X] agira ati 'Singire uwo nzumva ngo Nywe Mana uturindire u Rwanda, uturindire n'umusaza.'
Minisitiri Utumatwishima yashimye Nel Ngabo ku bw'iyi ndirimbo ivuga ahashize ndetse n'ahazaza, kandi ashima Clement wagize uruhare mu ikorwa ryayo.
Ni mu gihe Ambasaderi w'u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe yanditse agira ati 'Singire uwo numva ngo "nywe"! Yaba umunyamakuru w'umubirigi, uw'umufaransa cyangwa umuholandi!'
Nel Ngabo avuga ko kuba Utumatwishima yaravuze ku ndirimbo ye bigaragaza ko ubutumwa bwageze kure.Â
Ati "Byarenze uko nabitekerezaga! Kubona Minisitiri udufite mu nshingano afata umwanya akareba igihangano cyanjye, akakireba, akanakivugaho, ndamushimira cyane. Ni inkunga ikomeye, biba n'umuhanzi n'imbaraga zo gukomeza gukora."

Nel Ngabo yatangaje ko gusubiramo indirimbo ye 'Nywe' hashingiwe ku bitekerezo bakiriye ku mbuga nkoranyambaga

Nel Ngabo yavuze ko gufatira amashusho muri Sitade Amahoro ari amahirwe n'umugisha yagize
Nel Ngabo yavuze ko iyi ndirimbo idasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki
Nel Ngabo yasobanuye ko banditse 'Nywe PK24' bashaka kugaragaza aho Perezida Kagame yakuye u Rwanda
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NEL NGABO AVUGA KU NDIRIMBO YE
">Â