Harimo koherezanya amafaranga nka Bluetooth!... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Mbere, uruganda rwa Apple Inch rukora ibikoresho by'ikoranabuhanga birimo iPhone, Mac, Airpods, iPads, Amasaha ndetse n'ibindi bitandukanye, yashyize hanze version nshya ya iOS igiye gushyirwa muri telephone zikorwa n'uru ruganda.

Ku wa 18 Nzeri 2023 nyuma y'iminsi micye ku isoko hatangajwe iPhone15, ni bwo hari hashyizwe hanze iOS version ya 17 yoroheje imikorere ya iPhone n'ibindi bikoresho bikorwa na Apple. Uko iminsi igenda ishira, ni ko uru ruganda rubona ko hari ibyo bakwiriye kongera muri iyi sisitemu ndetse n'ibyo gukurwamo.

Mu gihe nta mwaka wari washira, iOS yongeye kongerwamo ibindi birungo bishya mu rwego rwo gushyira igorora abakoresha ibikoresho bya Apple bikoreshwamo iyi sisitemu.

iOS ni iki?

iOS ni sisitemu ikoreshwa mu bikoresho bya Apple Inch akaba ariyo ituma bikora ndetse ikagena n'uburyo ibyo bikoresho bikoramo. iOS ikoreshwa cyane muri telephone, computer, amasaha byose bikorwa n'uruganda rwa Apple Inch. Mu zindi telephone zisanzwe, hakoreshwa Android mu cyimbo cya Ios

Ni ibihe bishya bigize iOS version ya 18?

iOS version ya 18 yashyizwemo sisitemu nshya ya 'Tap to cash' aho umuntu azajya yoherereza undi amafaranga bitamusabye gutanga nimero cyangwa se indi myirondoro. 

Aha uburyo bizakorwamo ni nka AirDrop aho bazajya bazana telephone hanyuma bakoherezanya nk'uko umuntu ukoresha Android ashobora koherereza undi indirimbo cyangwa ifoto akoresheje Bluetooth.

Mu buryo bwo kohererezanya ubutumwa bugufi, hongewemo uko umuntu ashobora kwandika ubutumwa burebure hanyuma akajya aca umurongo ku ijambo ashaka, kuba ashobora guhindura ijambo umukara wijimye (Bold) cyangwa se kwandika interuro imwe mu zigize ubwo butumwa muri italics.

Hari ubundi buryo bwo kohereza ubutumwa bugufi hakoreshejwe satellite mu gihe uwo kohererezwa ubutumwa nimero ye itari kuboneka muri ako kanya. Gusa ubu buryo bukaba butagiye guhita bukoreshwa aka kanya buzaza nyuma kandi bigahera muri Amerika.

Ku muntu ushaka kuza gutanga ubutumwa bugufi ku isaha runaka ariko wenda akaba afite impungenge z'uko ashobora kwibagirwa gutanga ubwo butumwa, ashobora kujya yandika ubwo butumwa hanyuma agashyiraho umunsi n'isaha ubwo butumwa yohereje bugomba kugerera ku wo abwohereje.

Mu buryo bwo kurinda telephone (Passwords), hongewemo uburyo bwo gushyira password kuri buri App ku buryo nta muntu wapfa kuyikoresha uko yiboneye mu gihe iryo jambo banga ntaryo yaba azi. Aha ushobora gushyira ijambobanga kuri camera ku buryo umuntu utayizi adashobora kwifotora.

Hongewemo kandi uburyo umuntu ashobora gushyira passwords zirenze imwe muri telephone nk'uburyo bwo kuyifungura. Urugero, ugashyiramo ijambobanga risanzwe hanyuma ukongeramo n'isura yawe kugira ngo telephone ifunguke. Aha iyo utashyizemo ijambobanga ngo telephone isuzume isura yawe ntabwo yafunguka.

Muri 'Control center' aho ukoresha iPhone yifashisha agenzura telephone ye, urugero nko kongera urumuri rwa telephone, kugabanya amajwi y'indirimbo, gucuranga indirimbo ndetse n'ibindi, hongewemo uburyo bwo gushyiramo buri kintu cyose ushaka.

Urugero, niba ukunda gukoresha App ya WhatsApp, Instagram cyangwa se indi App yose, ushobora kuyishyira muri Control Centre ku buryo igihe cyose ushaka kuyigeraho mu buryo bworoshye wahita uyisanga muri control centre.

Ikindi cyongerewemo, ni uburyo bwo gushyira telephone muri 'dark mode' aho na App zizajya zihindura ibara nazo zikijima wayikuramo na  App zikongera zigasa neza zitijimye. Aha icyabaga ni uko wasangaga mu kirahuri cya telephone hijimye ariko App zo zisa neza nk'ibisanzwe.

Mu buryo bw'amafoto, hashyizwemo uko wamenya umuntu uri kuri iyo foto bitagusabye kubaza mugenzi wawe ahubwo wabishaka kubireba ugahita umenya buri kimwe cyose ushaka kumenya kuri iyo foto.

Urugero ubonye ifoto y'umuntu waje mu Rwanda utekereza ko azwi ariko wowe ukaba utari kumumenya, biroroshye ko wafata ifoto ye hanyuma ugahita ureba uwo ari we n'amateka ye yose mu gihe imyirondoro ye iri kuri internet.

iOS yageze kuri email igira ibyo ihindura aho izajya itandukanya Email bigendanye n'impamvu yazo. Ntabwo email z'amasoko, amamenyesha yo ku mbuga nkoranyambaga aza kuri email, ubutumwa busanzwe  bizajya biba biri mu cyiciro kimwe.

Kuri ba mukerarugendo, hashyizwemo uburyo bushya bwo kumenya buri kimwe cyose ku hantu runaka bagiye gutememberera. Harimo aho kunyura, aho kuruhukira, aho kurira, amateka y'aho basuye ndetse n'andi makuru bakenera kumenya.

Mu tundi dushya bazongeramo muri uyu mwaka, harimo gupima uburyo umuriro w'amashanyarazi iwawe ukoreshwa.

Sisitemu ya 'Siri' yongerewe ubushobozi muri iOS aho izajya ifasha umuntu kumenya uko yakoresha iyi sisitemu nshya ya Apple Inch. Urugero mu gihe hari icyo wabonye kuri iPhone ariko ukaba utazi uburyo bwo kubikoramo, ubaza Siri hanyuma ikakuyobora uburyo bwo kubikoramo.

Imikino myinshi kandi yihuta cyane ni kimwe mu bindi bizaba bigize iyi iOS nshya. Hazaba harimo gupima ikigero ukoreshaho Telephone, ibyo uyikoresha, n'ibindi.

Iyi iOS nshya yemerewe kujya muri iPhone SE kuzamura na iPhone XR kugeza kuri iPhone 15 Pro Max. Bivuze ko iPhone ziri munsi y'izavuzwe hejuru zidafite ubushobozi bwo kwakira iyi iOS nshya.  Â 

Nyuma yo gushyira hanze iyi iOS nshya, Federighi umuyobozi wungirije mu bikorwa bya Software mu ruganda rwa Apple Inch, yavuze ko yishimiye iyi iOS nshya ndetse n'uburyo bushya bw'imikorere bwongewemo butuma umuntu yoroherezwa mu kazi ke ka buri munsi.

Federighi w'imyaka 55 yagize ati "Ubu ni bwo tugiye gutangira. Ndizera ko mwishimye nk'uko nanjye nishimiye uru rugendo rushya." 

Ku muntu ufite telephone zatangajwe na Apple, ubu ashobora gushyira iOS version ya 18 muri Telephone ye



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143908/harimo-koherezanya-amafaranga-kuri-bluetooth-ibyo-wamenya-kuri-ios-version-ya-18-yamuritsw-143908.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)