FERWABA yabonye umuterankunga mushya wa shampiyona uzatanga miliyoni 26 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryasinyanye amasezerano y'umwaka umwe n'Uruganda rw'Inyange yo kuba umuterankunga wa shampiyona afite agaciro ka miliyoni 26 Frw.

Aya masezerano yashyizweho umukono ejo hashize tariki ya 11 Kamena 2024 n'Umunyamabanga Mukuru wa FERWABA, Ishimwe Fiona na Yvette Ntagozera Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Inyange Industries.

Ishimwe Fiona, Umunyamabanga Mukuru wa FERWABA yavuze ko ari amasezerano aje gufasha amakipe akina shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Ati 'Ni amasezerano azadufasha gutegura shampiyona neza. Ikindi amakipe azabyungukiramo kuko aya masezerano agena n'ibizagera ku makipe by'umwihariko ibicuruzwa byayo.'

Yvette Ntagozera, ushinzwe Iyamamazabikorwa mu ruganda rw'Inyange yavuze ko aya masezererano azabafasha mu buryo bwo gukomeza kugaragara no kwamamaza ibicuruzwa bya bo.

Ati 'Ducuruza ibinyobwa bikenerwa mu mikino rero twishimiye gukorana n'umuryango mugari wa Basketball kuko ni hamwe mu hantu heza wakwifuza gukorera, bitewe n'ibicuruzwa byacu, ibyo dukora twizeye ko bizadufasha kugaragara cyane tumenyekanisha ibyo dukora binyuze muri Basketball."

Ni amasezerano areba gusa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu bagabo n'abagore, akaba azarangirana n'uyu mwaka w'imikino ariko akaba arimo ingingo ko ashobora kongerwa.

Ingange na FERWABA basinyanye amasezerano azamara umwaka umwe
Fiona yiteze ko amakipe na yo azabyungukiramo
Yvette Ntagozera yavuze ko ari amasezerano azafasha Inyange gukomeza kugaragaza no kumenyekanisha ibyo ikora
Abanyamakuru bahawe umwanya ngo babaze ibibazo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwaba-yabonye-umuterankunga-mushya-wa-shampiyona-uzatanga-miliyoni-26

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)