Ibi babitangarije ku rwibutso rw'Akarere rwa Nyanza, mu Murenge wa Busasamana ku wa 03 Gicurasi 2024, nyuma yo gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Nyabisindu no mu nkengero zayo.
Uru rubyiruko rwo muri sosiyete yitwa Yalla Yalla Group igizwe n'abize ubuhinzi mu bihugu bya Israel, u Bushinwa, Misiri na Koreya y'epfo nyuma yo gusura urwibutso rwa Nyanza n'urugo rw'Impinganzima rwa Nyanza, bavuze ko biboneye neza ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,ndetse bakumva neza igihombo igihugu cyagize.
Dusingizimana Protais, umwe muri bo, yavuze ko amateka igihugu cyanyuzemo agaragaza neza ko bakwiye gukora cyane kugira ngo bazibe icyuho cy'abagiye.
Ati 'Ni ibintu bibabaje! Twahuye n'abantu batandukanye bagenda baduha ubuhamya; nk'urubyiruko uhita ubona ko dufite umukoro wo gukora kugira ngo ibyabaye bitazongera kuba ukundi''.
Mugenzi we Giramata Ishimwe Joyeuse na we ati 'Twahakuye isomo rikomeye kandi ibyabaye byarimo ubugome ndengakamere, bityo rero tugomba gusigasira ibyagezweho, tugafatanya na Leta kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ariko kandi tukanakora ibikorwa biteza imbere igihugu kuko cyatakaje byinshi muri Jenoside.''
Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe imishinga muri Yalla Yalla, Ishimwe Emmanuel, yavuze ko nk'urubyiruko biyemeje gushyira imbaraga mu mwuga wabo w'ubuhinzi bakora, kugira ngo umusanzu wabo mu iterambere ry'ubukungu urusheho kuzamuka.
Yagize ati'' Twiboneye icyuho cyasizwe n'aboretse u Rwanda. Bwa buhinzi dukora bwari bwarasubiye inyuma kandi hari benshi babukoramo, abagoronome nkatwe batwawe na Jenoside, tubabereyemo ideni ryo kubabera aho batari, tugafatanya, tukabereka ko turi inkingi ya mwamba koko mu buhinzi n'iterambere muri rusange.''
Yalla Yalla Group isanzwe ikora ibikorwa biteza imbere ubuhinzi hirya no hino mu gihugu, aho ikorana n'abahinzi basaga ibihumbi 33 bari mu makoperative atandukanye akorera mu byanya byuhirwa byatunganijwe 27 biri hirya no hino mu turere turindwi.
Usibye gusura urwibutso ndetse n'urugo rw'Impinganzima, uru rubyiruko kandi rwanaremeye imiryango 20 y'abacitse ku icumu batishoboye mu Murenge wa Rwabicuma, babaha amatungo magufi mu rwego rwo kubasindagiza mu mibereho.






