Uyu mugabo azasura u Bufaransa, Serbia na Hungrie, ibihugu byose byagaragaje ubushake bwo gukomeza gukorana n'u Bushinwa, kabone nubwo igitutu cya Amerika ari cyinshi ku Burayi, kugira ngo bugabanye imikoranire yabwo n'u Bushinwa.
Byitezwe ko nyuma yo gusangira na Perezida Emmanuel Macron w'u Bufaransa, aba bayobozi bazanasura agace Macron yavukiyemo, ikintu Macron atakunze gukorera abandi bayobozi benshi.
Chancellor w'u Budage, Olaf Scholz aherutse mu Bufaransa mu minsi ishize, aho yagiranye ibiganiro na Macron, ndetse byitezwe ko na Ursula von der Leyen uyobora Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi agomba kuba ari kumwe na Macron muri ibi bihe byo kwakira Xi Jinping.
Ibi biganiro hagati y'impande zombi bigamije gushyiraho umurongo umwe rusange ufatwa n'u Burayi, busa nk'ubufite ubushake bwo gukorana n'u Bushinwa nyamara bugashyirwaho igitutu na Amerika gituma bwitwararika kuri uyu mubano.
Perezida Macron ni umwe mu bakomeje kuvuga ko u Burayi budakwiriye gufata uruhande ku kibazo cya Amerika n'u Bushinwa, ahubwo ko bukwiriye gukora nk'umuhuza w'impande zombi.
Mu minsi ishize Macron aherutse mu Bufaransa na Brazil, ibihugu bihuriye n'u Bushinwa mu Muryango wa BRICS. U Bufaransa burashaka gufata umurongo wo kuba umuhuza hagati y'ibihugu bikize birimo ibiri mu Burayi, ndetse n'ibihugu biri kuzamuka cyane mu iterambere, byiganjemo ibiri muri BRICS aho u Bushinwa bubarizwa.
